Digiqole ad

I Gashinge ngo hari abahinga babona imibiri y’abishwe bakarenzaho imbagara

 I Gashinge ngo hari abahinga babona imibiri y’abishwe bakarenzaho imbagara

Abayobozi n’abaturage bagana ahabereye uyu muhango wo kwibuka

Imyaka 23 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye hari imibiri y’abishwe itarashyingurwa mu cyubahiro bakwiye kuko abazi aho iri bataratanga amakuru, mu muhango wo kwibuka abishwe  bo mu bice by’umurenge wa Karama bashyinguye imibiri igera kuri 25 iherutse kuboneka mu musarani, bagaye abantu ngo bagihinga babona imibiri y’abishwe bakarenzaho bagakomeza bagahinga.

Kuri iyi misozi ya Kamonyi hiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside uyu munsi bariho babibuka
Kuri iyi misozi ya Kamonyi hiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside uyu munsi bariho babibuka

Uyu muhinsi hibukwaga abantu bo mu bice bya Gashinge, Rutobwe, Musambira, Muganza, Ndiza n’ahandi bahungiye ku musozi wa Bunyonga, bishwe babanje kwirwanaho nyuma hakaza abasirikare bakabarasa bakabatatanya.

Claude Mwiseneza na Dr Karangwa Desire warokokeye aha, yavuze uburyo bamaze gucibwa intege Interahamwe zishe urubozo Abatutsi bari bahungiye hano zikoresheje intwaro gakondo.

Gusa ngo ikibabaje kugeza ubu ni uko hari imibiri y’abishwe batarashyingura kuko abazi aho bari badashaka gutanga amakuru.

Mwiseneza yavuze ko ahitwa i Gashinge hari abahinga n’abakora indi mirimo ku butaka ngo babona imibiri y’abishwe muri Jenoside bakarenzaho imbagara ntibavuge.

Dr Karangwa ati “Birababaje kubona imibiri igitoragurwa hari abakiyihingaho. Ibi bituma intimba y’ababuze ababo itagabanuka.”

Ibi ngo bigaragarira kandi mu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakanabyandika.

Ati “Mu duce dutandukanye muri Kamonyi nka Nyamirembe, mu Bitare bya mashyiga, ku Kamatongo, ku Gashinge haracyari imibiri itarabasha kugaragazwa ngo ishyingurwe, mutubabarire ishyingurwe”.

Yasabye ababuze ababo kandi nabo kugira uruhare mu gusigasira amateka batanga amazina n’amafoto bagifite y’ababo bishwe kugira ngo hazakorwe ubushakashatsi ku mateka yabo bikazashyirwa mu rwibutso rwa Bunyonga ntirube irimbi gusa ahubwo rube n’ikimenyetso cy’amateka.

Aimable Udahemuka umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yasabye abantu bafite amakuru y’ahari imibiri y’abishwe kuyatanga, kandi anenga abahingaga bakabona imibiri ntibabitangaze.

Ati “Ndasaba ubuyobozi bw’Umurenge wa Karama gutegura umuganda udasanze wo gushaka imibiri yabishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi batarashyingurwa.”

Pacifique Murenzi Perezida wa IBUKA mu karere ka Kamonyi yemeza ko ubuyobozi butahaye agaciro gakwiye mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri iki kibazo, Murenzi agaragaza ko byonyine n’uko urwibutso rwa Bunyonga barwubatse bigaragaza kujenjeka mu kwita ku mibiri y’abahashyinguye.

Ati “ Ndagaya abayobozi bagaragaje intege nke mu gushaka imibiri itarashyingurwa, hari abayobozi badakoresha ububasha bafite mu gukemura ikibazo ndetse imyitwarire yabo no kutanoza inshingano zabo bikaba byatiza umurindi ingengabitekerezo ya jenoside.”

Murenzi uyobora IBUKA muri Kamonyi
Murenzi uyobora IBUKA muri Kamonyi

Murenzi yanenze kandi abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside nk’aho mu cyumweru cyo kwibuka hagaragaye inyandiko zidasinye (tract) zavugaga  ngo “mwirirwa murongesha abantu amagufwa, muzanaturongesha ayimbwa

Pacifique Murenzi  avuga ko abaturage ba Bunyonga batari bakwiye kugira imyumvire igayitse nk’iyo, abasaba ubufatanye mu  gusigasira ibyiza byagezweho nta gukomeretsanya kuko nta cyiza kibivamo ari ku wabivuze nuwabibwiwe.

Urwibutso rwa Bunyonga ruruhukiyemo imibiri igera ku bihumbi 10. Uyu munsi hagejejwe imibiri 323 harimo 25 yavanywe mu cyahoze ari umusarane wa Segiteri, n’indi yagiye ivanwa mu duce dutandukanye dukikije Bunyonga.

Dr Karangwa Desire yasabye abarokotse gufatanya bagasigasira amateka y'ababo bishwe
Dr Karangwa Desire yasabye abarokotse gufatanya bagasigasira amateka y’ababo bishwe
Abayobozi n'abaturage bagana ahabereye uyu muhango wo kwibuka (1)
Abayobozi n’abaturage bagana ahabereye uyu muhango wo kwibuka
Abantu banyuranye bitabiriye uyu muhango
Abantu banyuranye bitabiriye uyu muhango
Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo ababo
Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo ababo

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Umunyarwanda ufite umutima ntiyagakoze ibyo kuko yagatekereje ako gahinda uwiciwe afite ko kubura abe nta namenye aho bajugunywe ndahamya ko umuntu nkuwo agifite ingengabitekerezo ya genocide,hakurikizwe itegeko kuko abo n’abarozi bazahumanya n’abari bavuye ibuzimu bakagaruka ibuntu.

Comments are closed.

en_USEnglish