Nyaruguru – Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 23 abahoze ari abakozi n’abari abaturanyi b’uruganda rw’icyayi rwa Mata bazize Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye ejo ku cyumweru, abarokotse bo muri aka gace bavuze ko bababazwa no kubona abantu batakitabira cyane gahunda zo kwibuka, no kugaragaza aho imibiri y’ababo batarashyingurwa mucyubahiro iri kugira ngo nayo ishyingurwe. […]Irambuye
Inama y’abafite ubumuga, NCPD yasuye urwibutso rwa Gatagara rushyinguwemo imibiri 7 313 barimo abafite ubumuga 44. Albert Musafiri warokokeye i Gatagara watanze ubuhamya yavuze ko ubusanzwe i Gatagara habaga abafite ubumuga ariko ko abakoze Jenoside batatinye no kuvutsa ubuzima abafite ubumuga bakomoka mu miryango y’Abatutsi. Muri iki kigo giherereye I Nyanza habagamo abafite ubumuga n’abatabufite […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu ku rwibutso rwa komini ‘rouge’ habaye umuhango wo kwibuka no kunamira inzirakarengane z’urubyiruko zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu hose. Depite Maniraho Annonce yasabye urubyiruko kutijandika mu bikorwa bibi birimo nno kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo bazabashe kusa ikivi cyatangijwe n’abishwe muri Jenoside. Uyu munsi wahariwe ibikorwa byo kuzirikana urubyiruko rwishwe […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe I Gatovu mu karere ka huye, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Havugimana Emmanuel yavuze ko hakiri imibiri myinshi itarashyingurwa mu cyubahiro, asaba abazi aho iyi mibiri yajugunywe kwicungura bakahavuga. Ati “ Ibanga mumaranye imyaka 23 mubitse mu nda ntirizabatera cancer?” Muri uyu muhango wo kwibuka […]Irambuye
Honorine Uwababyeyi, w’imyaka 32, nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi yiyemeje kwita no gufasha abana by’umwihariko abakobwa bavutse ku bagore bafashwe ku ngufu n’Interahamwe muri Jenoside, Umuryango ‘Hope and Peace foundation’ yashinze ubu ufasha abagera ku 139 ariko bashobora kwiyongera. Honorine Uwababyeyi avuga ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, yasanze abana bavutse muri ubu […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wateguwe n’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Chad, Ambasaderi w’u Rwanda muri Chad akagira ikicaro Brazzaville Dr Jean Baptiste Habyalimana yabwiye abitabiriye uwo muhango ko nta Genocide izongera kuba mu Rwanda kuko ubu rufite ubuyobozi bushyize imbere ubumwe bw’abanyarwanda. Uyu muhango wabereye mu nzu […]Irambuye
Kuri iki cyumweru ubwo habaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rubavu by’umwihariko ahiswe kuri Commune Rouge hiciwe benshi, ubuyobozi bw’Akarere bwasabye imbabazi ku kuba uru rwibutso rwaratinze kuzura ariko ko ubu noneho bigiye gukorwa vuba. Urwibutso rwa Commune Rouge rumaze hafi imyaka ine rutangiye kubakwa ariko ntiruruzura. […]Irambuye
Kuwa gatandatu, tariki ya 29 Mata, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Liberia bakoze umuhango wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabaye ku bufatanye bw’umuryango w’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu na ‘University of Liberia’, ndetse n’ishyirahamwe ry’Abanyaliberia barokotse icyorezo cya Ebola. Ni umuhango wahuje kandi abanyeshuri n’abarimu bo muri ‘University of Liberia’, […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru gishize, kuwa gatandatu, abayoboke b’itorero rya ADEPR_Nyarugenge bibutse Abakristu baryo basengeraga ahahoze hitwa ‘La Fraicheur’, ku Murenge wa Muhima bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abakristu ba ADEPR mu rusengero rw’ahahoze hitwa ‘La Fraicheur’ bagaragaje ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari bagenzi babo baje kwihisha mu rusengero ariko birangira bishwe, bakazirikana […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, abakozi b’ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD) n’abanyeshuri baryo biga mu ishami ryo mu Karere ka Nyanza biganjemo abanyamahanga, basuye urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, mu rwego rwo kwirebera amateka nyakuri ya Jenoside kugira ngo nibasubira iwabo bazabashe kuyirwanya. Aimable Havugiyaremye, umuyobozi w’iyi Kaminuza yavuze ko bahisemo […]Irambuye