Digiqole ad

Abagore b’Abasirikare baremeye uwarokotse Jenoside, wanapfakajwe n’intambara yo muri DR Congo

 Abagore b’Abasirikare baremeye uwarokotse Jenoside, wanapfakajwe n’intambara yo muri DR Congo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, ihuriro ry’abagore b’abasirikare n’abapfakazi basizwe n’abasirikare ‘CYUZUZO’ bagabiye umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse akaba n’umupfakazi kuko umugabo we yaguye ku itabaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2 000.

Solange Mubaraka uyobora iri huriro ry'Abagore b'abasirikare n'abapfakazi b'abari abasirikare.
Solange Mubaraka uyobora iri huriro ry’Abagore b’abasirikare n’abapfakazi b’abari abasirikare, arasobanura uko batekereje gufasha uyu mubyeyi.

Uyu mubyeyi witwa Icyimpaye Julienne avuga ko nyuma yo gupfakara yaje gusbira iwabo mu cyaro ariko agezeyo muramukazi we ntiyamubanira neza, ndetse abana babiri yari yarasigiye n’umugabo we witwa caporal François Ntaganda barahagwa, agakeka ko ari muramukazi we wabaroze. Ngo yagiye gushyingura umwe, agarutse asanga n’undi yapfuye.

Abonye abana bamushizeho yagarutse i Kigali kuko nawe ngo yabonaga ashobora kuzahagwa, aza kwemera kubaho ubuzima bubi. Atuye mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge kuva mu 2005.

Yari atunzwe no gukora ibiraka bitandukanye nko gufurira abaturanyi, gukora isuku n’ibindi yakuragaho imibereho.

Kuva kuri uyu wa 17 Mata 2017, ubuzima bwe busa n’ubugiye guhinduka. Abagore b’abasirikare bazirikana ko ubuzima abayemo nabo bashoboraga kuba aribwo barimo iyo abagabo babo nabo bagwa ku itabaro bamwegereye baramuremera.

Yakuwe mu nzu y’amabati yapfumaguritse, y’ibyondo hasi, bamwinjiza mu nzu y’ibyumba bibiri na Salon ifite isuku.

Yari amaze imyaka irenga 10 abana muri iyi nzu n'akana ke k'agakobwa.
Yari amaze imyaka irenga 10 abana muri iyi nzu n’akana ke k’agakobwa.

Basize bamwishyuriye ubukode bw’iyi nzu mu gihe cy’amezi atanu bungana n’amafaranga ibihumbi maganabiri (200 000 Frw), ndetse bamusigira n’igishoro cy’ibihumbi hafi Magana atanu (500 000 Frw), ibiribwa, imyambaro ndetse akana ke k’agakobwa nako biyemeza kukarihira amashuri.

Aba bagore kandi biyemeje gukomeza kumuguma hafi bakamukura mu bwigunge, kandi bakamukurikirana mu rugendo rwo kwiteza imbere ku buryo azagera aho nawe atangira gufasha abandi.

Icyimpaye Julienne ati “Ubundi kubona icyo kurya nacaga inshuro, ngafurira abantu, nkaba nakorera isuku umuntu akampemba, inzu yo nishyuraga gacye gacye, n’ubu nsizemo amezi atatu ntishyuye.”

Yongeraho ati “Ubu ndumva nishimye kuko mbonye icyo kurya, mbonye icyo gukora, bampaye n’aho kuba bankodeshereje, ngiye gukora uko nshoboye nkore neza nirinde guhomba, mparanire gutera imbere, ariko ubundi njyewe numvaga banamboneye inzu yanjye, nibwo numva narushaho kuba ntekanye kuko navuga nti byibura ntabwo nsaziye mu icumbi, kuko najyaga ntekereza nkavuga nti ese ubu Mana amasaziro yanjye ni ayahe, nzasazira mu icumbi, umunsi ntazaba mfite imbaraga nzabigenza nte.”

Amafaranga yahawe ngo arateganya kuyakoresha mu bucuruzi, biri n’amahire kuko ubuyobozi bw’Akarere bwamaze kumwemerera ikibanza mu isoko.

Solange Kamuzinzi Mubalakha, uyobora “Defense spouses Alliance Cyuzuzo (DESAC)” yabwiye Umuseke ko nubwo bashinze uyu muryango bagamije guhuza imbaraga kugira ngo barebe icyo bakora ngo bubake igihugu, ndetse bafashe bagenzi babo bari mu bibazo.

Solange Kamuzinzi Mubalakha, umugore wa Brig. Gen. Mubalakha Muganga.
Solange Kamuzinzi Mubalakha, umugore wa Major. Gen. Mubalakha Muganga.

Ati “Icyuzuzo ni umuryango, kubera ko abagore b’abasirikare usanga babaho mu buzima butandukanye n’ubw’abandi ubundi umugabo n’umugore baremewe kubana, ariko twebwe abagabo bacu kubera umurimo wabo wo kwitangira igihugu, usanga akenshi ni bacye baba mungo zabo, turareba dusanga rero nta mpamvu y’uko umuntu wacu yajya asigara wenyine ngo nagira ibyago abyisangemo wenyine, nagira ibyishimo abyisangemo wenyine.”

Iri huriro ry’abagore b’abasirikare ‘DESAC’ uretse gufashanya hagati yabo, ngo rifite na gahunda yo kwinjira mu mishinga y’iterambere inyuranye.

Bamuzaniye ibiribwa.
Bamuzaniye ibiribwa.
Bamuzaniye n'ibikoresho byo murugo.
Bamuzaniye n’ibikoresho byo murugo.
Arasuhuza abamusuye.
Arasuhuza abamusuye.
Inzego zihagarariye abagore mu Mujyi wa Kigali n'Akarere ka Nyarugenge nabo bari baje kwifatanya n'aba bagore b'abasirikare.
Inzego zihagarariye abagore mu Mujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge nabo bari baje kwifatanya n’aba bagore b’abasirikare.
Baby, akana k'uyu mubyeyi nako kaje gusuhuza ababasuye.
Baby, akana k’uyu mubyeyi nako kaje gusuhuza ababasuye.
Yabaga mu nzu isa nabi.
Yabaga mu nzu isa nabi.
Baby, nubwo muri iyi nzu ariho yakuriye, ngo yabibonaga ko atari nziza.
Baby, nubwo muri iyi nzu ariho yakuriye, ngo yabibonaga ko atari nziza.
Amabati y'inzu babagamo yari yaratobaguritse.
Amabati y’inzu babagamo yari yaratobaguritse.
Munzu harimo icyobo cyabateraga impungenge.
Munzu harimo icyobo cyabateraga impungenge.
Iyi nzu Ikimpaye Julienne yayiruhiyemo imyaka irenga 10.
Iyi nzu Ikimpaye Julienne yayiruhiyemo imyaka irenga 10.
Nubwo ari mbi, nayo kuyishyura ngo byamugoraga.
Nubwo ari mbi, nayo kuyishyura ngo byamugoraga.
Bamuzaniwe ibiribwa bishobora kumumaza byibura amezi abiri.
Bamuzaniwe ibiribwa bishobora kumumaza byibura amezi abiri.
Abagore b'Abasirikare bari baserukiye kuza gufata mu mugongo mugenzi wabo wabaye umupfakazi kubera ko umugabo we yaguye ku itabaro.
Abagore b’Abasirikare bari baserukiye kuza gufata mu mugongo mugenzi wabo wabaye umupfakazi kubera ko umugabo we yaguye ku itabaro.
Ibyishimo byari byose kuba bagenda bagera ku ntego yabo yo gushyigikirana nk'abagore bahuje ibibazo.
Ibyishimo byari byose kuba bagenda bagera ku ntego yabo yo gushyigikirana nk’abagore bahuje ibibazo.
Chantal, Umunyamabanga mushya w'Umurenge wa Nyamirambo yemeye kuzishyurira uyu mubyeyi ukwezi kumwe, no gukomeza kumuba hafi.
Chantal, Umunyamabanga mushya w’Umurenge wa Nyamirambo yemeye kuzishyurira uyu mubyeyi ukwezi kumwe, no gukomeza kumuba hafi.
Uyu mubyeyi wirabura wambaye ikanzu y'igitenge yemeye kujya arihira Baby (umwana wa Julienne) ndetse no kujya amwitaho nk'umwana we.
Uyu mubyeyi wirabura wambaye ikanzu y’igitenge yemeye kujya arihira Baby (umwana wa Julienne) ndetse no kujya amwitaho nk’umwana we.
Abagore b'abasirikare bakuru n'abato bari baje kuremera Julienne.
Abagore b’abasirikare bakuru n’abato bari baje kuremera Julienne.
Akababaro k'uyu mubyeyi kakoze ku kitima.
Akababaro k’uyu mubyeyi kakoze ku kitima.
Ni ku nshuro ya kane ngo bafashije mugenzi wabo.
Ni ku nshuro ya kane ngo bafashije mugenzi wabo.
Ngo bafite gahunda yo gukora n'imishinga y'iterambere.
Ngo bafite gahunda yo gukora n’imishinga y’iterambere.
Abaturanyi ba Julienne nabo ngo babazwaga n'ukuntu yari abayeho.
Abaturanyi ba Julienne nabo ngo babazwaga n’ukuntu yari abayeho.
Icyimpaye Julienne nawe yishimiye ko kuva yapfakara noneho yabonye nawe yitaweho.
Icyimpaye Julienne nawe yishimiye ko kuva yapfakara noneho yabonye nawe yitaweho.
Nawe yatangiye guseka.
Nawe yatangiye guseka.
Banamuhaye inkunga y'amafaranga y'amafaranga hafi akabakaba ibihumbi 500 y'igishoro.
Banamuhaye inkunga y’amafaranga y’amafaranga hafi akabakaba ibihumbi 500 y’igishoro.
Ati "Ndanezerewe"
Ati “Ndanezerewe”
Yahise atangira kubabwira ubuzima bukomeye yanyuzemo nyuma yo gupfakara.
Yahise atangira kubabwira ubuzima bukomeye yanyuzemo nyuma yo gupfakara.
Agitangira kuvuga ubuhamya bwe, bamwe batangiye gufatwa n'ikiniga.
Agitangira kuvuga ubuhamya bwe, bamwe batangiye gufatwa n’ikiniga.
Bashenguwe no kubona mugenzi wabo yarabayeho nabi bikabije ntagire gifsha.
Bashenguwe no kubona mugenzi wabo yarabayeho nabi bikabije ntagire gifsha.
Bamwe ndetse n'amarira yamanutse.
Bamwe ndetse n’amarira yamanutse.
Aba bagore nabo bahorana impunge kubera akazi k'abagabo babo.
Aba bagore nabo bahorana impunge kubera akazi k’abagabo babo.
Benhsi muri aba bagore b'ingabo z'u Rwanda byabaniniye kwihangana kubera ububabare Julienne yabayemo kandi umugabo we yarabohoye igihugu.
Benhsi muri aba bagore b’ingabo z’u Rwanda byabaniniye kwihangana kubera ububabare Julienne yabayemo kandi umugabo we yarabohoye igihugu.
Icyimpaye Julienne nawe yageze aho kwihangana biramunanira yibuka byose, yongera kurira.
Icyimpaye Julienne nawe yageze aho kwihangana biramunanira yibuka byose, yongera kurira.
Gusa biyemeje kumuba hafi bakamuhoza amarira amaze imyaka 17 arira.
Gusa biyemeje kumuba hafi bakamuhoza amarira amaze imyaka 17 arira.
Nawe ararizwa n'ubuzima bubi Julienne yabayemo.
Nawe ararizwa n’ubuzima bubi Julienne yabayemo.
Julienne yashimiye uyu mubyeyi baturanye ngo wigeze kumucumbikira imyka ibiri atamwishyuza.
Julienne yashimiye uyu mubyeyi baturanye ngo wigeze kumucumbikira imyka ibiri atamwishyuza.
Aba bagore b'ingabo bahise bafasha Julienne kwimukira mu nzu nshya iri muri metelo nka 250 uvuye aho yari atuye.
Aba bagore b’ingabo bahise bafasha Julienne kwimukira mu nzu nshya iri muri metelo nka 250 uvuye aho yari atuye.
Bamuteruje ibyo yari afite munzu byose babijyana mu nzu nshya.
Bamuteruje ibyo yari afite munzu byose babijyana mu nzu nshya.
N'ibiribwa bamuzaniye babimwimuriye.
N’ibiribwa bamuzaniye babimwimuriye.
Noneho akanyamuneza kari kose mu kumwimura.
Noneho akanyamuneza kari kose mu kumwimura.
Basekaga rwose, banejejwe n'uko basize bakueye Julienne mu buzima bubi.
Basekaga rwose, banejejwe n’uko basize bakueye Julienne mu buzima bubi.
Solange K. Mubaraka afasha abantu gusohora ibintu mu nzu Julienne yabagamo.
Solange K. Mubaraka afasha abantu gusohora ibintu mu nzu Julienne yabagamo.
Aha Julienne arabwira abanyamakuru uburyo ubuzima butari bumworoheye.
Aha Julienne arabwira abanyamakuru uburyo ubuzima butari bumworoheye.
Barimo batera indirimbo zo guhimbaza Imana mu gikari cy'inzu nshya bamwimuriyemo.
Barimo batera indirimbo zo guhimbaza Imana mu gikari cy’inzu nshya bamwimuriyemo.
Banacinye akadiho.
Banacinye akadiho.
Bamwimuriye munzu nziza.
Bamwimuriye munzu nziza.
Ni inzu y'ibyumba bibiri na Salon.
Ni inzu y’ibyumba bibiri na Salon.
Assiah, Umuyobozi w'Akagari atuyemo nawe yiyemeje kuzamuhora hafi.
Assiah, Umuyobozi w’Akagari atuyemo nawe yiyemeje kuzamuhora hafi.
Aba bagore b'ingabo basize Icyimpaye Julienne acinya akadiho, aseka, akanyamuneza ari kose.
Aba bagore b’ingabo basize Icyimpaye Julienne acinya akadiho, aseka, akanyamuneza ari kose.

Kureba andi mafoto menshi y’uko iki gikorwa cyagenze kanda HANO.

Photos: V. KAMANZI

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

32 Comments

  • mwakoze mwabagoremwe mwabayintwari nkabatwarebanyu. alikondabinginze, ntibirangiriraho muzakulikirane kaliyakana kagakobwa asigaranye rwose, muishyiremoko mufitagakobwa keza kuliya gateyeneza kuliya kalino mulikiliya kigero, kakabakabayeho mubuzimabubi nkabuliya kuburyo kumugusha mubishuko byorohera uwaza amufitiyumugambi utarimuiza kuberirari, nukuli gateyimpungenge kumubyeyi wese, muzakabere nyirasenge pe, wenda iyo se atagwa kurugamba kabakabayeho neza nkabandibana banyu. hanyuma uyumugore rwose nibabishoboka mumufashe uwomutindi wamurogeye abana nawe azakulikiranwe ahanwe byintangarugero kukonawe numugenocidaire nkabandibose, kukuicira abana babili bose sha umaze gupfusha numugabo aguye kurugamba arwanirigihugu biteyagahinda karenzhe, mumukorere ubuvugizi bushoboka iyonterahamwe ihanwe yokanyagwa. Imana Yite kuli kaliyakana Ikalinde

  • Nizere ko tutazabazwa ibyabereye muri Congo.

  • Ntabwo twigeze tujya muri Congo, kuko twabazwa ibyahabereye.

  • Bakoze ibintu byiza cyane kabisa bakomereze aho. Uwo solange kamuzinzi ntamuzi yitwaga Bebe niganye na mukuru we muri lycee ku nyundo nabantu bagiraga umutima mwiza cyane bakurikije papa wabo kamuzinzi watabarutse bari batuye i gisenyi ku majengo. Courage muzashake ukuntu mwatanga icyifuzo cy’uwo mudamu cyo kumwubakira akazu ndabizi neza ko ba afande bazahita babikemura bakunda igihugu n’abanyarwanda.

  • Mbega imfura weeeee. Murakoze peeee. Imana izabahemba rwose. kiriya gikowa kiakomeye. ariko habayeho gahunda bariya bantu bakabarurwa bagafashwa eko abagabo babo babaye inkingi yatumye fdlr itinjira mu RWANDA.
    mINISTRI W’uMURYANGO niwe ubwirwa

  • Imana Ibahe umugisha Babyeyi beza! Iki ni igikorwa cy’ubumuntu! Mukomereze aho!

  • ariko uku ni ukwifotoza ese bibuka gufasha abacitse kwicumu aruko tugeze mu gihe cyo kwibuka abatutsi bazize jenoside maze ni mutangwa no kwikorera imifuka yi miceli jye narumiwe pe ubundi mu kitwaza anbanyamakuru ngo babafotore yewe ibi nu kwigaragaza kuki batabikora mbere hose

  • Good.Ariko bave Nyarugeenge bage naza Rutsiro, no muyindi mijyi nkaho kuko naho bene nkabo barahari ndetse baba munsi yiriya bamukuyemo, keretse niba hari ibindi bareba, ariko ntihabura ababyujuje ndakeka.
    UButaha batubwira natwe mu gikorwa nkakiriya twabafasha nikizima rwose kweli kbsa

  • Ibi ni byiza, ariko rero umwanditsi yagabanyije rank za Mubarakh, ntabwo ari Brig. Gen. ahubwo ni Major General.

  • Ndagira ngo mvuge mu magambo make ko iyi ariyo Religion.Ibi ni byo yezu yasize adusabye gukora.Gusa munazirikane ko handitse ngo “ikiganza cyawe cy’iburyo nigitanga,icy’ibumoso ntikizamenye icyo cyatanze”

  • Ariko se jye mbibarize. Ni ngombwa ko akantu nk’aka kabaye gashyirwa mu itangazamakurur uzi ko ari nk’incyuro buriya kuri abo bantu muba mwiswe ngo mwagiriye neza. Ubu se mukoze icyo gikorwa mukaigira ibanga ryanyu hamwe n’uwo muhaye iyo ntica ntikize sibyo byagira agaciro kurusha kujya kubataranga ngo mwabahaye ibi n’ibi koko. Mperutse kubona ngo Busingye yafashije kwishyura interahamwe z,i Nyumba ngo kuriha frw y’ibyangijwe muri génocide, ngo yamufashishije 5000Frw. Rwose niba mushaka kujya mufasha abantu ntimukirirwe mubataranga ngo usange mwabishyize mu itangazamakurur gutya kuko biteye isoni pe. Ibaze nk’umuntu wacitse ku icumu murimo gutaranga gutyo bisa no kumushinyagurira cg kumukina ku mubyimba. Niba mugiza neza nimubikore mu ibanga rwose mwishyra abo bantu ku karubanda.

    • Bamaze niba babishyize kumugaragaro namba nabo babitekereje naho wowe wicaye kuri fone yawe urimo kubagaya!!!?ubu narumiwe

      Mwakoze rata babyeyi aho mwakuye Imana izahasubize.

    • Mwa bagore mwe muri abantu b’abagoregabo vraiment muranshimishije cyane kuko ubwo nibwo bumuntu kumva akababaro ka mugenzi wawe nk’uko nawe waba ari wowe wahuye n’urwo ruhurirane rw’ingorane. Mukwiye ishimwe namwe.

      Naho se sha Rwema uragaya ibyo bakoze uruhare rwawe nuruhe? ngaho barute wowe udatanga intica ntikize !! ndakugaye nange kuko wasanga no mu rusengero utura igiceri cya 20 ugasiga mu mufuka ipfundo ry’inoti !! Ese ari ukuvuga igikorwa cyiza bakoze ko n’agato kava ku yaguye, no kumurebera buri munsi umucaho anyagirwa ntuvuge ibyiza nibihe ra ? ngo kumushyira ku karubanda ????!!! akarubanda karuta imibereho yabagamo ni akahe? Sha Rwema we nawe witekerezeho wigaye.

  • Waouuuh merci bagore beza mwakoze ibyo Imana ishaka naho wowe Yvette na Rwema Athanase niba mutanyuzwe mujye kwiyahura muri aba contre-succès nta soni nonese muba mushaka byacitse gusa ariko igikorwa nka kiriya cyindashyikirwa kikaba imfabusa?yewe ako nagashyari mwagize ahubwo muribipinga kabisa mwihangane.

  • Ikimansura na we ngo kanyarwanda mutware amatiku hirya niba haribyo mwakozeyo nimutanabibazwa nabantu imana izabibabaze murabura gushimira ibyabamama bakoze byintashyikirwa murabuza amanshi nurugambo.

    Abamama imana ibahe umugisha inagure ibitekerezo byanyu ahubwo nubwo ntarumudamu uwampa ubushobozi nabashyigikira rwose. Kandi imana nikomeze irinde abagabo banyu namwe ubwanyu

  • Ohhhhh, ibi rero nibyo bita ubwenge butari ubumenyi. Kuko Ubwenge buraboneye kandi iteka bushyira mu gaciro bugatekereza ibyiza n’icyateza imbere inyoko muntu kikamugeza ku byishimo bizabyara umunezero. Jye mbise (RDS), Rwanda Defence Spouses; nubwo na DESAC ntacyo ritwaye.

    Imana ibahe umugisha kandi yagure amarembo yanyu bityo izabageze kure y’aho mutekereza kugera.

  • @rwema athanase na yvette, ni uburenganzira bwanyu gutanga igitekerezo uko mubyumva ariko nanone murebe nikiza kiri mubyo mwise kwifotoza no kwitwaza itangazamakuru : 1. Abandi bantu mubyiciro bitandukanye barimo barabibona bikabakora kumutima nabo bagatangira gutekereza abo bafasha bababaye.
    2. abandi bababaye babonako hari abantu bagifite urukundo bikabaha icyizere ko nabo isaha n’isaha hagira ababatekereza
    3. nk’urubyiruko by’umwihariko bitubera inspiration mubijyanye n’indangagaciro zo kuba imfura no kuzirikana kuko hari igihe umuntu aba yihugiyeho ariko wasoma inkuru nk’iyi wabona umufasha wa general ari kurira kubera ubuzima bubi umufasha wa nyakwigendera caporal abayemo nawe ukongera ukibuka ko isi utayituyeho wenyine kandi ko hari icyo wakora ukagira uwo ufasha.

    • Yego lewie, uvuze neza rwose. Aba bamama bagize neza, kuba Imana yarabahaye bakibuka kugira nabo uwo bafasha. Niko twese twagombye kubaho. Uyu mubyeyi yarababaye cyane, ntekereza ko na Leta ikwiriye gushyiraho akayo ikamushakira icumbi nibura. Nk’umuntu witangiye igihugu abe bakwiye kubona ubufasha.

  • Congratulations mesdames!

  • jyewe ndabona na gitangaje kirimo kuko ndabona ari ukwifotoza ubuse kuki bafashije umupfakazi umwe ndebera nawe abagore bibikomerezwa bafite ama milliard atabarika bakajya kwifotoza ku gafuka kamwe ku muceli nu dusabune hamwe nu dufata ubundi bakifashisha agafuka kamwe ka ciment ngo barasana inzu hanyuma se ubwo ibyo bamuhaye namara kubirya akabimara azabaho ate ko azasubira mubuzima yari yibereyemo niki bamufashije ngo ave mu buzima bubi yararimo utwo tunu mwakoze tutarenze na million 1 ku bagore banda kuegera kuri 30 ubwo kweli mwe si mwigaya iyo murebye umutungo mufite kandi uwareba ibi phone mufite ni haburamo abafite za i phone nshya zigeze ku gaciro ka million 1 cg abafite za samusang galaxy 7 zigura 600.000frw uwareba ibi v8 mugendamo yabagaya

    • “…kandi uwareba ibi phone mufite ni haburamo abafite za i phone….” !!! Ariko hazagire udufasha gusobanukirwa: Kuki references z’abagore ku bintu byiza ari telefone zihenze? Muzikuramo iki ko abenshi usanga mutazi no kuzikoresha? Wowe icyo ushoboye ni ukwicara ugapinga ibyiza abandi bakoze gusa, gira icyo nawe ukorera abandi bababaye ni benshi aho kuvugira aho wicaye utwoherereza amatiku n’ishyari. Kuki mugira umushiha? Be positive, think positively!

    • Umutoni uri umujinga kweli, barafasha umuntu ubabaye mu bushobozi babashije kubona wowe ngo telephones, V8, milliards…… urumva bihuriye he?? ibyo ni nko kuvanga amasogisi n’ibirayi mu isafuriya !!!! ubwenge bwawe ndumva burutwa n’ubw’igihore !!! Kuvuga gusaaaaaaaaaaa!!!! nk’inyombya ihagaze ku myugariro mu rukerera!

  • Tujye dushyigikira ibyiza abandi bakora kandi tubigireho.ibya phone ihenze,ndagirango mbwire uwabivuze ko umuntu adashobora guha undi nk’uko yiha.byumvikane ko uyu wabivuze yifuza ko bikokora ibyo bakoreye imyaka n’imyaka ngo babihe Julienne kandi hari n’abandi bagomba gufasha. Bagomba gusaranganya abababaye benshi. Aho kubatongera nimubunganire mumuhe ibyo batamuhaye

    • Umwami yesu abahe umugisha kuko ibi nibyo imana ikunda kandi mukomerezaho mube inkingi y’igihugu cyacu,najye uyumubyeyi nkeneye kumufasha kandi bivuye kumutima

  • Umwami yesu abahe umugisha kuko ibi nibyo imana ikunda kandi mukomerezaho mube inkingi y’igihugu cyacu,najye uyumubyeyi nkeneye kumufasha kandi bivuye kumutima

  • yewe ariko iyi nkuru iyo mutaza kuyibona ngo mugagure mukanwa byari kugenda gute? ahubwo mubashimire ko babahaye inkuru yo kuvugaho. nta soni wowe upinga ibyakozwe na bariya ba mama wakoze iki? kdi gutanga numutima ukunze ntabwo ari bintu byinshi ubwo rero umutima wanyu wuzuye ishyari nubutindi nibyo byabateye kunenga ibidateye ikibazo. yewe mbiswa ra Muzehe aracyafite akazi ko kubamaramo imyumvire idafututse.

    • Mwe mwese numva mushyigikiye ko kuba birase gukora neza bakabishyira mu itangazamakuru ari byiza ndabashimye. Ariko kandi namwe mushyigikiye ko batari bagombye kubinyuza mu itangazamakuru mufite ukuri kuzuye. Impamvu shingiro zirumvikana:

      (1) Abavuga ko ababigaye ntacyo bo bakoze ndabagaya, kuko ushobora gusanga ugereranyije n’ubushobozi n’izindi mpamvu waheraho ugereranya ibitakagombye kugereranywa abatarirase gufasha abandi aribo bakoze cyangwa batanze byinshi.

      (2) Si ngombwa kwirata ko wafashije umuvandimwe runaka kuko n’Ijambo ry’Imana ubwaryo ridusaba ko nimba ukuboko kw’indyo gutanze ukw’ubumoso kudakwiye kubimenya.

      (3) Nimba intego bari bafite ari ukwamamaza ko bafashije incike, aho ndabashima cyane kuko bageze ku ntego. Ariko nimba impamvu nyamukuru yabo yari ugufasha incike si numva impamvu bagombye gushyira ku karubanda umubabaro uriya mubyeyi yabayemo mu gihe kigeze ku myaka 17 yose mu gihe bo bari bamerewe neza, ku rundi ruhande bakwiye no kwinenga no kwigaya ko batabaye intwali cyane ndetse kare muri iyo myaka yose ishize nubwo nta tegeko rihana umuntu udafashije undi bwangu igihe abifitiye umwanya n’ubushobozi nubwo mu gihuu harimo roho nyinshi zifite intimba n’umubabaro.

      Kubaka igihugu ntago ari ibintu byoroshye ariko kandi ntago ari ibintu bihamabaye kuburyo byatunanira. Kubaka igihugu ni ukubaka ikizere mu banyagihugu ndetse no kububaka mu bijyanye n’ubushobozi bwo gutekereza neza kuko uko tubona ibintu kurabirema bavandi.

      Muri make igikorwa cyakozwe ni kiza, nubwo benshi muvuga ko atari byiza kwamamaza ikiza wakoze.

      Murakoze.

  • Nanjye mumpe namber nza murihira ukwezikumwe kdi mwakoze kubwo kwibuka mugenzi wacu mukamufasha

  • yooooo,ndumva nishimye rwose,iyumwana abonye uko aziga akurikiranwa neza,umubyeyi akabona igishoro azashakamo inyungu atishyura inzu atanahahamo amezi 5 yose nibyo kurya bihari,aba babyeyi twabanganya iki?Imana yo mu ijuru ibi mukoze nimwongeraho gikiranuka nizeye ko izabibahembera kdi namwe ikabaha ibyo mudafite,naho umutoni nabandi nkawe bagiye bavuga amagambo atari meza Umwami Imana ibababarire muzihane,kdi ubu buzima juliene ashyizwemo ntacyo butwaye pe,abenshi muri kgli nibwo babayemo kandi ntawe ubasuzugura.Iyi ni intangiriro rero,nibisigaye Imana izabikora mumuryango muto wa Julienne.fata milion ugabanye 30 hanyuma wibaze abo umaze gufashisha bene ayo fr.Imana natwe ikomeze iduhe umugisha tuzabone icyo dufashisha abavandimwe turuta naho kuba byafotorwa byo ni byiza harabo bikangura.Imana iduhane umugisha

  • Ariko abantu bazabagire gute koko? Ikibazo nuko uwari ubabaye yishimye? Cgwa kubwanyu mwe mupinga igikorwa kiza nkiki nuko kibabaje? Jye ndi nkamwe nahita nshaka uwo njya gufasha byihuse.. Naho ubundi umuntu yishinze amateshwa yabamwe nta kiza yakora.. Kndi mujye munasoma neza warebye imifuka arko ntiwabonye cheque yo gushaka icyo akora, kwishyurirwa inzu, kurihira umwana ishuri, vacances y umwana mu bandi, kwimurwa kwa Julienne munzu imeze kuriya agashyirwa mu nzu nziza… Ubwose koko ibyo bigambo uvuze sibyo guca intege n abandi bendaga gukora ibindi byiza nkibi? Gusa nashakaga kukumenyesha ko ibyanyu twabimenye kndi twabirenze icyo dukora turakizi neza, mwita umwanya wanyu rero kuko ntacyo mwabihinduraho.

  • NZI NIZE KO DATA WO MU IJURU MUKORERA, AZABAHEMBERA ICYO GIKORWA MWAMUKOREYE,UBWO IYO MURIMO MYIZA IZABA IBAHEREKEJE,MUKOMEREZAHO KANDI IMANA IBISHIMIRE!

  • Mwiriwe Neza bavandimwe ,Bashimye mwese Ibyo Cyuzuzo yakoze Imana ibahe umugisha .Ababibonyemo kwifotoza nabo ntacyo twabikoraho .Gusa impamvu bigomba guca mwitarangaza makuru nukugirango nabandi batari babize babimenye ,badusange twifatanye kwiteza Imbere tuvana bagenzi bacu Mu bwigunge .Naho izo Milliards mwatubonyemo ,Buriya Imana izaziduha Kandi tuzazikoresha Neza mukuyihesha Ikuzo ????????.Ngaho mutubwirire nabandi muzi baze twifatanye .Nibutse abagize Cyuzuzo nibande ? Ni Umugore wese ufite Umugabo w’Umusirikare yaba akiriho cya yaratabarutse ,Umugore ufite Umugabo w’Umu police Nawe yaba ariho cya atakiriho ,Umugore w’Ingabo yacu yavuye kurugerero Nawe yaba ariho cya atakiriho .Icyo bishatse kuvuga Nuko Nta Ngabo yacu Ipfa ,Kuko ubwitange bwe butazigera bwibagirana mugihugu cyacu . Tel zanjye Ni 0788352358 . Mwazibaha

Comments are closed.

en_USEnglish