Digiqole ad

Gisagara: Abarokotse batishoboye bahawe insina ngo biteza imbere

 Gisagara: Abarokotse batishoboye bahawe insina ngo biteza imbere

Insina zavanywe i Rwamagana zizanwa aha i Nyanza ya Gisagara

Mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, ikigo gishinzwe gutubura imbuto zizwi nka Haut Culture  zirimo insina, inanasi n’izindi baremeye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 300 bo mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara aho bahawe insina  ibihumbi 2 000.

Insina zavanywe i Rwamagana zizanwa aha i Nyanza ya Gisagara
Insina zavanywe i Rwamagana zizanwa aha i Nyanza ya Gisagara

Abahawe iyi nkugna ngo bayishimye kuko igiye kubafasha kurushaho kwiteza imbere kuko bari basanzwe bakora ubuhinzi bw’insina ariko butabahaga umusaruro uretse igitoki cyo kurya gusa.

Mukagakire Bertilde wahawe insina 100 avuga ko ubu mu mwaka umwe azaba yatangiye gusarura ibitoki ndetse agasagurira n’isoko mu gihe ubuhinzi yakoraga bwamuhaga igitoki cyo kurya gusa.

Rangira Aimable nawe wahawe insina 100 we ngo yari afite ubutaka ariko adafite ubushobozi bwo kwigurira insina nk’izi ahawe, kuba azibonye ngo biramufashe gutera intambwe.

Patrick Rukundo umukozi mu kigo cya Faim Africa Ltd ikigo gitubura imbuto avuga ko impamvu bahisemo guha insina aba batishoboye ari uko basanze muri iyi minsi igitoki gifite agaciro gakomeye kandi bakumva ko arizo zabafasha kwiteza imbere vuba.

Ati “Twakabaye tubaha inka cyangwa ikindi cyose ariko twahisemo kubaha insina kuko muri iyi minsi igitoki gifite agaciro gakomeye bityo tukumva ko arizo zizabaha amafaranga ahoraho kandi bakanakirya.”

Insina zatanzwe zifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi maganinani (1,800,000Frw) insina imwe ifite agaciro k’amafaranga 800 y’u Rwanda.

Faim Africa ifite gahunda yo gutanga insina ku batishoboye  igihumbi (1000) bo mu karere ka Gisagara ngo bibafashe kwihuta mu iterambere.

Abahawe insina bafashijwe no kuzitera
Abahawe insina bafashijwe no kuzitera

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Gisagara

3 Comments

  • Abahawe insina bafashijwe no kuzitera, nyuma y’imyaka irenga 20 koko? Ese abandi babigenza gute ndavuga babandi bahunguka muri Kongo bazanye utwangushye?

    • Uribeshya nubwo ufite ishyari rizagute kugasi, mwishe abantu murabasenyeye abasigaye mugihe bari gukomeza gufashwa ngo nabo bazashobore kugira aho bigeza, none uri guta ibitabapfu ngo abandi abandi. Umenye ko reta y’urwanda ishishoza nabo uvuga ntawe iteze gusiga inyuma kuko nabo bahora bafashwa nkabandi

      • Vuga neza wigendere, ineza iruta byose !

Comments are closed.

en_USEnglish