Digiqole ad

Uwateguye Jenoside yashakaga ko u Rwanda rusibangana ku ikarita y’Isi-Mgr Muvunyi

 Uwateguye Jenoside yashakaga ko u Rwanda rusibangana ku ikarita y’Isi-Mgr Muvunyi

Musenyeri Louis Muvunyi avuga ko uwateguye Jenoside yashakaga ko u Rwanda rusibangana ku ikarita y’Isi

Musenyeri Louis Muvunyi uyobora Diyosezi ya Kigali mu itorero ry’Abangilikani avuga ko uwateguye Jenoside yifuzaga ko u Rwanda rwibagirana mu bihugu bigize Isi kuko yashakaga ko Abatutsi bashira, abarokotse bakihorera ariko ko Abanyarwanda barebye kure bakirinda kugwa muri uyu mutego.

Musenyeri Louis Muvunyi avuga ko uwateguye Jenoside yashakaga ko u Rwanda rusibangana ku ikarita y'Isi
Musenyeri Louis Muvunyi avuga ko uwateguye Jenoside yashakaga ko u Rwanda rusibangana ku ikarita y’Isi

Mu cyumweru gishize mu Rwanda hose hasojwe icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ibikorwa byo kwibuka birakomeje mu minsi 100.

Musenyeri Louis Muvunyi uyobora Diyosezi ya Kigali mu itorero ry’Abangilikani avuga ko uwateguye Jenoside nta kiza yifurizaga u Rwanda kuko yifuzaga ko Abanyarwanda bashira.

Ati “ Umwanzi wateguye jenoside yashakaga ko Abatutsi bashira maze abacitse ku icumu bihorere maze u Rwanda rugasibangana ku ikarita y’Isi ariko uwo mutego nk’Abanyarwanda twarawubonye ntituzawugwamo.”

Uyu mushumba wa diyoseze ya Kigali mu itorere ry’Abangilikani avuga ko iri torero ryakuye isomo ku byabaye ku rusengero rwaryo rwahoze ari paruwasi ya Ruhanga yaguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 25 bakicanwa n’uwari umupasiteri wayo.

Uru rusengero rwaje kugirwa urwibutso. Msgr Muvunyi avuga ko uyu mupasiteri wapfanye n’abari bamuhungiyeho bikubiyemo isomo rikomeye ryo kumva ko Abanyarwanda bafite byinshi bahuriyeho kuruta ibyabatanya.

Ati “ Iyo paruwasi ni isoma natwe rifite icyo ritwibutsa nk’itorere ni inshingano dufite zo kongera kugira igihugu cyacu cyiza, inshingano dufite tuzabazwa zo kugira uruhare kurusha uko byari biri twubaka ubumwe bw’Abanyarwanda kandi tuba intangarugero nk’abashumba.”

Akomeza avuga ko nk’umushumba wahawe inshingano zo kuyobora intama z’Imana agomba no kugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda.

Ati “ Nkanyanyagiza imbuto nziza y’ubumwe bw’Abanyarwanda nkarwanya ubwanzi, nkarwanya icyashaka gutandukanya ubumwe bw’Abanyarwanda aho cyaba giturutse hose, izo nshingano ndazidite muri njye kuba ndi umukirisitu bimpa intwaro nyinshi zo kurwanisha.”

Kuri iki cyumweru kandi Abakirisitu barimo n’Abangilikani bizihije umunsi wa Pasika ubibutsa izuka rya Yezu.

Musenyeri Muvunyi avuga ko kuba uyu munsi uhurirana n’ibihe Abanyarwanda bariho bibuka Jenoside bifite icyo bisobanuye ku ihumure Abanyarwanda bagomba kugira.

Ati ” Pasika iduha ubutumwa butubwira nk’abakirisitu ko gupfa atariryo herezo, hari ibyiringiro bishya nyuma yo gupfa, hari ibyiringiro imana itanga nyuma yo kubura abawe, hari ibyiringiro byo kubaho.”

Avuga ko nk’Abakirisitu bafite byinshi byo gushima nk’intera u Rwanda rugezeho rwiyubaka, agahamagarira buri wese kurwanya ingengabitekerezo ikiri muri bamwe ishobora guhembera icyasenya ibi bimaze kugerwaho.

Avuga ko abakirisitu bafite byinshi byo gushima
Avuga ko abakirisitu bafite byinshi byo gushima
Hahoze ari Paruwasi y'Abanglikani ubu hagizwe urwibutso
Hahoze ari Paruwasi y’Abanglikani ubu hagizwe urwibutso

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nibyo ni umuntu umwe wayiteguye. Ariko se ubundi ninde?

    • Umbaze nkubaze, ariko nziko twese tumuzi , sibyo nshuti?!

  • y Abangilikane baramutsinda kandi yarabaye intangarugero mu kwitangira intama yari aragijwe. izina ni Renzaho Sostene. intumwa itaratatiye igihango. RIP.

Comments are closed.

en_USEnglish