Digiqole ad

i Ruhashya, Brig Gen Ruvusha ati “Nimukomere kandi mwiyubake”

 i Ruhashya, Brig Gen Ruvusha ati “Nimukomere kandi mwiyubake”

Brig Gen Ruvusha avuga ko Jenoside urebye yahereye cyera

Kuri uyu wa kabiri mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye, muri ibi bice nubwo Jenoside yahageze itinze ngo yahageranye imbaraga kuko mu rwibutso ruri hano hashyinguye imibiri y’abagera ku bihumbi 45. Brigadier General Emmanuel Ruvusha yabwiye ijambo ry’ihumure abarokotse ba hano ati “nimukomere kandi mwiyubake.”

Mu muhango wo kwibuka Jenoside i Ruhashya kuri uyu wa kabiri
Mu muhango wo kwibuka Jenoside i Ruhashya kuri uyu wa kabiri

Kugeza ubu ariko abarokotse ba hano ngo baracyababajwe no kuba hakiri ababo batarashyingurwa neza kuko bakiri ku gasozi aho ababishe n’abazi aho bari n’ubu binangiye ku gutanga amakuru y’aho bari.

Theophile Sibomana wo mu kagari ka Mara we yavuze ko hari n’abakoze Jenoside bari gufungurwa mu buryo budasobanutse bagera hanze bakabangamira ibyo gutanga amakuru ku bishwe batarashyingurwa mu cyubahiro bakwiye.

Jacqueline Uwamariya Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhashya yavuze ko abarokotse ba hano bakomeje urugendo rwo kwiyubaka babifatanyijemo n’ubuyobozi.

Ati “Tuzakomeza kubakira abadafite aho bakinga umusaya tubafasha no mu mibereho kugira ngo biyubake.”

Brig Gen  Emmanuel Ruvusha uhagarariye ingabo mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abarokotse gukomera ariko kandi biyubaka.

Ati “ ikibazo si uko abacu bapfuye n’ubundi bari kuzapfa ahubwo ikibazo ni urupfu bishwe, buri muntu wese hano aziko azapfa, muzarebe ukuntu abasirikare bari kukazi bagenda ku murongo ugororotse n’imbere y’urupfu niko tumeze ariko ntawutakwifuzako umubyeyi we abavandimwe bamuherekeza mu cyubahiro. Ni ko gahinda ubu abacitse ku icumu  dufite.  

Buriya   abishwe mu  1994 bari barapfuye kera, batangiye kubakorera Jenoside bazana iringaniza mu burezi nta jenoside irenze kwica umuntu mu mutwe ukamugira injiji atabuze ubwenge,   guhera 59 bakomeje kugerageza Jenocide  bakabeshya abantu ngo bihishe mu kiriziya  babumvisha ko ari ahantu  hatakwicirwa umuntu ariko bari bazi igihe bazabishyirira mu bikorwa  ubu turibuka 1994 igihe bashiriyemo umwuka naho ubundi bari barabishe kera ari ukugenda ariko  barapfuye.”

Urwibutso rw’i Ruhashya rwaruzuye ari nayo  mpamvu bubatse urundi rwo ku rwunganira mu kagali ka Gatovu naho mu murenge wa Ruhashya rushyinguyemo abatutsi ibihumbi 19,  kuri nshuro ya 23 hazashyingurwa imibiri 12 yabonetse ikazashyingurwa mu rwibutso rw’i  Gatovu koko uru rwa Ruhashya rwuzuye.

Umuyobozi w'Umurenge wa Ruhashya avuga ko bazakomeza gufasha abarokotse batishoboye kwiyubaka
Umuyobozi w’Umurenge wa Ruhashya avuga ko bazakomeza gufasha abarokotse batishoboye kwiyubaka
Brig Gen Ruvusha avuga ko Jenoside urebye yahereye cyera
Brig Gen Ruvusha avuga ko Jenoside urebye yahereye cyera

Sylvain  NGOBOKA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish