I Ntarama bibutse abishwe urw’agashinyaguro bakajugunywa mu Akagera
Mu murenge wa Ntarama, mu karere ka Bugesera bibutse Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro bakajugunywa mu mugezi w’Akagera. Uwarokokeye muri aka gace avuga ko haguye Abatutsi benshi kuko hari bamwe bavuye aho bari bihihse bazi ko bagiye gusanganira Ingabo za RPA bagasanga ari abicanyi bakabamarira ku icumu.
Kuva mu 1959, aha hahoze ari muri Komini Kanzenze habereye ibikorwa byo gutoteza Abatutsi bari barahaciriwe kugira ngo bazicwe n’amasazi azwi nka mouche tsé tsé zahabaga.
Umukozi ushinzwe ubutaka, imiturire n’ibikorwa remezo mu murenge wa Ntarama, Ndahinyuma Jean Meddy avuga ko aka gace gafite amateka yihariye ku karengane kakorewe Abatutsi.
Ati “ Byonyine kugira ngo umuntu ave muri komini Kanzenze ajya ahandi byasabaga uburenganzira kandi ari mu gihugu cyabo.”
Avuga ko ubuyobozi bubi ari bwo bwari bubihishe inyuma kuko abo mu bwoko bw’Abahutu bacengejwemo urwango bagomba kugirira Abatutsi.
Ati “ Abayobozi babi bigishije ingengabitekerezo ya Jenoside, barayicura, bacengeza mu banyarwanda, barayonka bigeze mu 1994 bayishyira mu bikorwa.”
Uyu muyobozi mu murenge wa Ntarama avuga ko abagifite ingengabitekerezo batabura ariko muri rusange abatuye aka gace babanye neza.
Barigira Jean Claude warokokeye muri aka gace avuga ko muri aka gace haguye Abatutsi benshi ariko ko abenshi bishwe bikanze ingabo za RPA bazi ko zije kubatabara bagahita bagwa mu bicanyi.
Ati “ Jenoside yenda kurangira, Inkotanyi zatangiye kugera inaha, abantu bose baje bavuga ngo baje gusanganira Inkotanyi baguye hariya bishwe n’Interahamwe.”
Barigira wagarutse ku mateka y’urwango rwagiriwe Abatutsi muri aka gace, avuga ko Abatutsi batangiye guhohoterwa kuva kera.
Ati “ Iyo habaga ikitwa meeting, nta muntu w’Umututsi wageraga ku muhanda, nka segiteri yacu yitwaga Nyirarukobwa yarazimye kuko yari ituwe n’Abatutsi benshi.”
Muri uyu muhango wabereye ku mugezi w’Akagera, bashyize indabo muri uyu mugezi kugira ngo bazirikane Abatutsi bazwi n’abatazwi bajugunywemo.
Photo © Alexis Musabirema
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
6 Comments
Interahamwe zaragowe nazo abishwe bakagera muri lake Victoria bareremba baboshye amaboko nabo bishwe ninterahamwe koko? Kandi Inkotanyi ziri ku marembo ya Kigali? Nibutse abantu ko Uganda yagombye gufunga uburobyi muri Victoria ibyumweru 2.
@Mugayo, ntacyo Interahamwe zagoweho. Ubwo urazirengera uzizi koko? umwicanyi ni umwicanyi, nta bwoko agira, nta dini agira, aba ari ikinywamaraso nta kindi. N’ikimenyimenyi nuko abamaze kumenyera kwica bahindukira bakica n’abo bavugaga ko barwanira. Après avoir dévoré ses ennemis, la révolution mange ses enfants.
ngo interahamwe zaragowe ndumiwe koko!!!! ariko nk’umuntu uba utanze iyi message nta soni aba afite??? birerekana ko nawe yishe abantu kuko nta muntu muzima wavuga ibi.
ngo interahamwe zaragowe ndumiwe koko!!!! ariko nk’umuntu uba utanze iyi message nta soni aba afite??? birerekana ko nawe yishe abantu kuko nta muntu muzima wavuga ibi. uretse Leta y’ubumwe yatanze umuti urura wo kubabarira, ubundi interahamwe zagombaga kwicwa zimanitswe
ngo interahamwe zaragowe ndumiwe koko!!!! ariko nk’umuntu uba utanze iyi message nta soni aba afite??? birerekana ko nawe yishe abantu kuko nta muntu muzima wavuga ibi. uretse Leta y’ubumwe yatanze umuti urura wo kubabarira, ubundi interahamwe zagombaga kwicwa zimanitswe zikumva nazo ibyo zakoze
Ikibabaje nuko baja batoranya n´akacitse kucumu bakakavutsa ubuzima.
Baje bareba neza abo bancengewe n´ingengabiterezo za Genocide ntibahabwe
umwanya kandi abasigaye bakorere hamwe kugira abo bishi bakumirwe bataragera
kubyo bagambiriye.murakoze
Comments are closed.