Kaminuza ya Gitwe yifatanije n’ibitaro bya Gitwe n’ishuri ryisumbuye rya ESAPAG mu kwibuka ku nshuro ya 23 Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994, iyi Kaminuza yaboneyeho umwanya wo kuremera imiryango itatu iyiha inka zo kubunganira. Iki gikorwa cyo kwibuka cyatangiye kuwa 12 Kamena 2017, aho hateguwe ijoro ryo kwibuka, ryitabiriwe n’abakozi, abanyeshuri n’abayobozi b’ibigo bitatu […]Irambuye
Kuri uyu wa 11 Kamena, mu rwibutso rushya rwa Nyundo hashyinguyemo imibiri 851 yari ishyinguye mu rwibutso rwasenywe n’umugezi wasebeya, ndetse n’imibiri 11 yabonetse muri uyu mwaka. Uru rwibutso rushya rukaba rwuzuye rutwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 266. Aba bashyinguye muri uru rwibutso rushya rwo ku Nyundo biganjemo ahanini abiciwe kuri Kiliziya no kuri […]Irambuye
Abakozi b’ikigo cy’Igihugu cy’Amahugrwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (Rwanda Management Institute/RMI) baremeye Nyiranshuti Béline warokotse akanafatwa ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Kagari ka Ruhanga, Umurenge wa Kigina, mu Karere ka Kirehe bamuha inkunga y’ibikoresho bigizwe n’ibiribwa, imyambaro, ibikoresho by’isuku, imifuka 11 ya sima n’amafaranga ibihumbi 600 Frw. Igikorwa cyo kuremera uyu mubyeyi […]Irambuye
Bamwe mu banyeshuri bagize itsinda Intagamburuzwa biga muri Kaminuza zose zo mu Rwanda babwiye Umuseke ko kugira ngo ibyabaye muri Jenoside bitazongera kubaho, Ubunyarwanda bugomba kongera guhabwa imbaraga kurusha amoko kandi gahunda ya Ndi Umunyarwanda ikigishwa abakiri bato kurushaho kuko ngo aribo bazateza u Rwanda imbere. Abanyeshuri bagera kuri 40 bahagarariye abandi muri za Kaminuza […]Irambuye
*Burya n’abagabo batari bacye bafashwe ku ngufu muri Jenoside *Soma ubuhamya bw’uwakorewe ubutinganyi, akanafatwa ku ngufu n’abagore muri Jenoside Muri Jenoside yakorewe abatutsi habayemo amarorerwa menshi, gufatwa ku ngufu n’abicanyi ni imwe mu ntwaro yakoreshejwe n’interahamwe, ndetse Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwaje kwemeza icyaha mpuzamahanga cyo gufata ku ngufu nka kimwe mu byaha […]Irambuye
Aha Mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza mu gihe cya Jenoside abagore n’abana bishwe by’umwihariko kuko ngo hari umubare w’abagabo babashije gucika cyane bakambukira hakurya i Burundi. Ku rwibutso rwaho hashyinguye abagore n’abana bagera kuri 437, aha niho habereye umuhango wo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside ku rwego rw’igihugu kuri iki cyumweru. Judithe […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, imiryango ya ‘GAERG’ na ‘AERG’ yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu mu kwibuka imiryango isaga 7 797 yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabaye ku nshuro ya cyenda wabereye mu Karere ka Rubavu wabanjirijwe n’urugendo rwerekeza ku rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ahazwi nko kuri ‘Commune […]Irambuye
Mukandagwa Annonciata ni umupfakazi waciwe umugabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, atuye mu murenge wa Kibungo ho mu karere ka Ngoma ashimira cyane abakozi n’abaganga bo ku Bitaro bya Kibungo bamusaniye inzu yendaga kumugwaho, mu gikorwa cyatwaye asaga milioni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibungo buvuga ko uyu mugore wapfakaye muri Jenoside yari abayeho […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa tariki 25 Gicurasi, mu nzu mberabyombi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro habayeku nshuro ya kabiri gahunda yo kwibuka no kuganira ku mateka ya Jenoside izwi nka “Kwibuka 23 Café Littéraire”. Mme Jeannette Kagame ari muri benshi bayitabiriye. Gahunda nk’iyi ya mbere yabereye aha muri iyi nzu mberabyombi tariki 01 […]Irambuye
*Imiryango yazimye igiye kwibukwa ku nshuro ya cyenda *Mu nzitizi zihari ni uko hari aho basanga ku musozi nta warokotse ntibabone amakuru ahagije Umunyamabanga mukuru wa Groupe des Ancient Etudiants Réscapés du Genocide(GAERG) yabwiye Umuseke ko ubwo bazaba bibuka imiryango yazimye kuri uyu wa Gatandatu, bazibuka abari bagize iriya miryango bita cyane ku ndangagaciro zabo […]Irambuye