Digiqole ad

Uyu munsi mu 1994 abishi bajyanye Umwamikazi Gicanda kumwica

 Uyu munsi mu 1994 abishi bajyanye Umwamikazi Gicanda kumwica

Ahagana saa tanu z’amanywa tariki 20 Mata 1994 abicanyi bateye ku rugo rwa Rosalie Gicanda mu mujyi wa Butare, baramutwara bamwicira inyuma y’inyubako y’ingoro ndangamurage y’u Rwanda i Butare. Abo mu muryango we n’abanyarwanda muri rusange baribuka uyu mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda none.

Rosalia Gicanda Umwamikazi wa nyuma w'u Rwanda
Rosalia Gicanda Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda

Grace Kayitaramirwa umwisengeneza w’umwamikazi Rosalia uyu munsi yabwiye Umuseke ko ashima ko Umwamikazi Gicanda ashyinguye mu cyubahiro i Mwima iruhande rw’umugabo we Umwami Mutara III Rudahigwa ariko ngo byarushaho kumushimisha agiye yibukwa mu buryo buhoraho abantu bakamenya ubugwaneza bwe n’umutima wa kibyeyi wamuranze.

Kayitaramirwa yarezwe na Gicanda afite imyaka ine. Ngo nubwo yari muto muri iki gihe yibuka uburyo umwamikazi Gicanda wari umubereye Nyirasenge yajyaga amuraza mu gituza cye, bakarara baganira iyo yabaga yagiye kumusura.

Gicanda ngo yagiriraga abantu benshi ineza, abahisi n’abagenzi n’abamugana bose bamwisunze atarobanuye, nicyo azwiho cyane. Cyane cyane mu mujyi wa Butare aho yari acumbitse. Rwari urugo rugendwa cyane.

Ibi ngo ntibyabujije abicanyi kumwica ubu akaba yibukwa n’abantu bacye bamuzi gusa.

Grace Kayitaramirwa asanga byaba byiza inzego za Leta zishinzwe ibikorwa byo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi zirebye uburyo umurage wa Gicanda w’ubugwaneza wajya wibukwa mu buryo bwihariye, abakiri bato bakabwirwa ubupfura bwe, bakazabukurana.

Jenoside igitangira  Gicanda yabwiye Kayitaramirwa ko abona ari we (uyu yareraga) uzayirokoka mu muryango w’iwabo kandi niko byagenze.

Kayitaramirwa ati: “ Yarambwiye ngo mu nda ya Data abona arijye uzarokoka

Grace Kayitaramirwa mwisengeneza wa Gicanda
Grace Kayitaramirwa mwisengeneza wa Gicanda

Grace Kayitaramirwa wasigaye wenyine mu muryango avuga ko Umwamikazi Rosalia Gicanda yamusabye kuzasigara mu cyimbo cya Se, akamubera aho atari.

Muri bantu bafitanye isano n’umwamikazi Rosalia Gicanda bakiriho bazwi harimo uwitwa Colette Kentege utuye Nyagatare muri Karangazi,  Kamuzinzi utuye i Rwamagana, Dr Kabutura wikorera ku giti cye mu mujyi wa Nyagatare n’abandi.

Rosalia Gicanda mbere gato ya 1959 ari kumwe n'umugabo we Umwami Mutara III Rudahigwa
Rosalia Gicanda mbere gato ya 1959 ari kumwe n’umugabo we Umwami Mutara III Rudahigwa
Mu 2012 urukiko rwa Arusha rwahamije Capt Ildephonse Nizeyimana ibyaha bya Jenoside birimo gutanga amabwiriza yo kwica Umwamikazi Rosalia Gicanda wari utuye mu mujyi wa Butare. Gicanda yari umuntu wubashywe kandi ukundwa na benshi, urupfu rwe ku itariki 20 Mata 1994 rwabaye nk’intango y’ubwicanyi bukabije ku batutsi i Butare muri Jenoside yabakorerwaga n’ahandi mu Rwanda.

Gicanda yari umupfakazi kuva muri Nyakanga 1959 ubwo umugabo we, Umwami Mutara III Rudahigwa yatanze i Bujumbura, abari kumwe nawe icyo gihe bahamya ko nawe yishwe n’Ababiligi bavugaga ko bagiye kumuvura.

Rosalia Gicanda kuva icyo gihe we yafashe umwanzuro wo kuguma mu Rwanda nubwo abo mu muryango we benshi na muramu we (Umwami Kigeli V Ndahindurwa) yari amaze nawe guhunga mu 1960, Leta ya Kayibanda na Habyarimana ziyemeje kumurinda kuko ahanini nta nyungu ya Politiki zabonaga mu kumugirira nabi nubwo bwose zari Leta zimakaza amacakubiri.

Gicanda yibereye i Butare kuva icyo gihe, agahora mu bikorwa byo gufasha abakene, yabaye inshuti na benshi kandi yagiriye neza abakene benshi atavanguye amoko nk’uko byagiye bitangazwa mu buhamya bunyuranye bw’abamwibuka mu bihe byashize. Abakene benshi bacaga ku rugo rwe rwari imbere y’ibiro by’icyari Komine Ngoma kunywa amata no guhabwa ifunguro.

Abanyeshuri babishaka bigaga muri Kaminuza icyo gihe baramusuraga, ndetse hari na bishwa be na bene wabo mu myaka ya 1970 na 80 bavaga mu buhungiro Tanzania na Uganda bagashyira ubuzima bwabo mu kaga bakaza kumusura.

Jenoside yagiye gutangira ari umukecuru, abana n’abandi bakecuru benshi b’inshuti hamwe na nyina, nta muntu watekerezaga ko yakwica Umwamikazi wagiriye neza benshi, n’Interahamwe z’i Butare ngo zaramwubahaga, kuko uwo atagiriye neza yagiriye neza mwene wabo cyangwa yari yarumvise uwo yagiriye neza.

Ariko tariki 20 Mata 1994 abasirikare bayobowe na Lt. Pierre Bizimana boherejwe na Capt Ildephonse Nizeyimana wavukaga muri Komini Karago akaba n’umuyobozi mu ishuri rya gisirikare ESO i Butare, binjiye iwe bamujyanana n’abandi babyeyi batandatu mu ikamyoneti, babarasira inyuma y’ingoro ndangamurage y’u Rwanda mu ishyamba rihari n’ubu, Gicanda yari amaze kugira imyaka 80.

Ubwo bari i Bruxelles, uhereye ibumo; Hari igikomangoma Alexandre, Umwami Léopold III, Umwami Baudouin, Umwami Mwambutsa IV w’i Burundi (nawe watanze mu 1959), Mutara III Rudahigwa, umwamikazi Rosalie Gicanda (wishwe muri Jenoside mu 1994), ibikomangoma Lilian na Marie-Christine
Ubwo bari i Bruxelles, uhereye ibumo; Hari igikomangoma Alexandre, Umwami Léopold III, Umwami Baudouin, Umwami Mwambutsa IV w’i Burundi, Mutara III Rudahigwa, umwamikazi Rosalie Gicanda, ibikomangoma Lilian na Marie-Christine
Ku rugo rwa Gicanda mu mujyi wa Butare aho abishi be bamuvanye bakajya kumwicira kuri Musee
Ku rugo rwa Gicanda mu mujyi wa Butare aho abishi be bamuvanye bakajya kumwicira kuri Musee

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Umwamikazi Rosalie GICANDA ndamuzi yari umubyeyi ufite imico myiza cyane, yari afite ubwiza ku mubiri no ku mutima. Nta macakubiri yigeze amuranga, nta Politiki yigeze akora. Rwose twavuga ko yari intwarikazi mu buzima yabayeho nyuma y’urupfu rw’umugabo we RUDAHIGWA wagizwe Intwari.

    Abishi be, ndizera ko nabo ubwabo bigaya amahano bakoze kuko bishe umuziranenge imbere y’Imana. Bakwiye gusaba Imana imbabazi bakagira n’ubutwari bwo kuzisaba abo mu muryango we baba bakiriho.

  • Yooo, komera GRACE, ndagukunze cyane. Gicanda ndamwibuka nkiga i BUTARE; abamwishe bari mu muriro w’iteka. We yicaye ijabiro kwa JAMBO. Ubu aba afite imyaka isaga 100. Ahanura abakuru n’abato. Iyo mbwa yahemukeye abanyarwanda ariko nayo iteretse. Tuzahora tumwibuka.

  • Hari ababeshya ngo bariya basirikare bamwishe ngo kubera basatse iwe bahasanga imbunda na masasu niba ari ukuri simbizi hari kiganiro nigeze kumvira kuri youtube harimo umusirikare ntari kwibuka izina avuga uburyo yababajwe cyane n’iyicwa rya Gicanda ndetse agaya umusirikare bakoranaga wajyanye abasirikare 17 mu rugo rwa Gicanda bakica abantu baho umunyamakuru yahise abaza uwo mugabo ati ese wamenya impamvu bamwishe? ese bamuhoye ko ari umututsi?

    Uwo mugabo yahise asubiza umunyamakuru ko yabajije Lt. Pierre Bizimana impamvu bishe Gicanda amusubiza ko Capt Ildephonse yabohereje mu rugo kwa Gicanda ngo bagende bahasake ngo ni baramuka bahasanze intwaro nk’uko byavugwaga bahite bakora icyakorerwa umwanzi wese, ngo twagiyeyo na basirikare yari nari nyoboye twasatse urugo rwose tubonayo imbunda na masasu.

    Umunyamakuru yongeye kubaza uwo mugabo ati ese wowe urabyemera ibyo Lt Pierre ya kubwiye ko aricyo bahoye Gicanda uwo mugabo ahita asubiza uwo munyamakuru ko atabyemera kuko ngo Gicanda yarangwaga n’umutima mwiza kandi ngo yari ashaje umukecuru warugeze mu myaka irenga 80 ntabwo iby’imbunda yari kumenya ibyo aribyo ahubwo yazize ko ari umututsi nk’uko abandi batutsi bariho bicwa

  • Ntabwo Umwami Mwambutsa yatanze muri 59 mubikosore kuko muri za 70 cyangwa ahari na za 80 yiberaga muri Suisse!

  • RIP Queen Gicanda!

  • BAVANDIMWE,
    NDABINGINZE MUNSOBANURIRE, KUKO HARI IKIBAZO MPORA NIBAZA. DORE NKUBU HANO HEJURU HANDITSE NGO “Grace Kayitaramirwa umwisengeneza w’umwamikazi Rosalia uyu munsi yabwiye Umuseke ko ashima ko Umwamikazi Gicanda ashyinguye mu cyubahiro i Mwima iruhande rw’umugabo we Umwami Mutara III Rudahigwa”.
    NYAMARA HARI AHANDI MPORA MBONA HANDITSE N’AMAFOTO KO UMWAMI MUTARA III RUDAHIGWA ASHYINGUYE KU GICUMBI CY’INTWARI I REMERA (Urugero: https://umuseke.rw/p-kagame-abayobozi-bakuru-nimiryango-yabo-bahaye-icyubahiro-intwari-zu-rwanda.html)

    UBU KOKO NTA MUNTU NUMWE UZI UKURI NGO ADUKURE MU RUJIJO?

    • HARI N’AHANDI HENSHI NJYA MBONA HANDITSE KO UMWAMI MUTARA III RUDAHIGWA ASHYINGUYE i MWIMA YA NYANZA (Izindi ngero;
      https://umuseke.rw/kigeli-v-azatabarizwa-ku-cyumweru-iruhande-rwa-mukuru-we-rudahigwa.html)

      • Hoshi ntukabe indondogozi. Ntasoni?Kuki Mutiga Amateka?

        • Wimuhuga kuko ikibazo abaza gifite ishingiro. Umwami Rudahigwa ashyinguye he ? ni i Remera cg ni i Nyanza ? iyo foto iri hejuru irerekana imva ye i Remera, hanyuma kandi andi mafoto y’igihe bashyinguraga Ndahindurwa yerekana imva ya Rudahigwa i Nyanza. None umutu umwe agira imva 2 byagenze gute ? Niba uzi ayo mateka wayadusangiza.

  • RATE GICANDA

    NIBYO KOKO YARI UMUBYEYI W’ABANYARWANDA,ARIKO ABAGOME BAMUKORERA IBYA MFURA MBI NABO BITABAGUYE NEZA KUKO NJYE MURI 94 NABONYE KU UMUNTU UMWE MU BAGIZE URUHARE MW’IYICWA RYA LATE GICANDA YARAHUYE N’IBIBAZO BYAJE KUMUVIRAMWO GUPFA ATONYOTSE.

  • Uyu mumama yizeraga abanyarwanda, na leta yu Rwanda kuko yabonye uburyo bwinshi bwo kuva mu Rwanda aza mu bubiligi gusura abomu muryango we ariko agasubira mu gihugu cye.Kuko yakizeraga kimwe nabanyarwanda twese.Gusa shitani yagwiriye u Rwanda 6/4/1994 imana izayidustindire iteka ryose.Imana yakire abantu bagumanye umutima wa kimuntu bakihanganira abandi bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo bakagira umutima ubabuza kugumana inzigo yo kwihorera.

  • Unwise Grace nuwuwuhe muvandimwe wa Gicanda hari Kagaga Isabelle, Rubamburamanzi Charles, Rurindana Venuste, Kamuzinzi Paul na Facings. Ubwose Grace rwose utatubeshye ninde uvukaho muraba bose ko mbazi? Wenda warahagendaga ariko wikabya rwose.

  • Ubwose Grace nuwuwuhe muvandimwe wa Gicanda hari Kagaga Isabelle, Rubamburamanzi Charles, Rurindana Venuste, Kamuzinzi Paul na Facings. Ubwose Grace rwose utatubeshye ninde uvukaho muraba bose ko mbazi? Wenda warahagendaga ariko wikabya rwose.

    • Na Gacinya Joseph

  • Gicanda Imana imuhe iruhuko ridashira. Ariko byumvikane ko i Butare atari acumbitse, yabaga mu nzu yigengaho yagenewe na Leta nk’umugore w’Umuyobozi w’igihugu (umwamikazi republika itaravanaho ubwami), inasimbura ingoro yabo yari yaragizwe iy’urukiko rw’ikirenga i Nyanza. Yagenerwaga n’ibimubeshaho bikeya muri urwo rwego, nawe akirwanaho uko ashoboye, adatakaje icyubahiro cye. Kutabivuga ndumva nabyo birimo ikibazo cyo kugoreka amateka. Kandi nyine abanyarwanda bajye bibaza impamvu ari we, ari na Rwigemera murumuna w’umugabo we, bahisemo kuguma mu gihugu bazi neza umwaga ukirimo n’ubwicanyi bwari bwakibayemo. Uriya mutegarugori nawe ni Intwari y’igihugu mu rwego rumwe n’abo ntiriwe ndondora. Yagerageje kuba nyampinga wunga abanyarwanda, anabitangira amaraso ye, nta ntwaro zirasa yitabaje, nyamara aracyafatwa nk’umuntu usanzwe. Siwe wenyine ugipfobywa kubera kudahunga igihugu hamwe n’abashishikarizwaga abantu kukivamo. Na Musenyeri Gahamanyi byamuviriyemo inzira y’umusaraba.

    • Ejobundi muri 1997 harumuntu nabwiyeko njye numuryango nkomokaho bakomeje kuba mu Rwanda batigeze bahunga.Aransubizango ubwo nawme murabanzi kuko mwifatanyije n’abanzi bacu.Uwo muntu aracyariho mpora musengera burigihe ngo urwango afite ruzamuvemo.

  • Mbere iyi nzu yagiraga uruzitiro. Gicanda yitaga ku busitani bwayo uko ashoboye. Urwo ruzitiro baruvaniyeho iki?

  • Muraho mwese ? Irimbi ry’i Remera rishyinguyemo intwari late Gen. Rwigema Gisa Fred na Aghata Uwiringiyimana gusa. Umusirikare utazwi n’umwami Rudahigwa bakorewe imva z’icyubahiro. Ntîbarimo. Umwami Rudahigwa yatabarijwe i Mwima ya Nyanza mu isambu y’umuryango we ni na ho aruhukiye. Muukomere kandi ndabashimiye kuko mufite ubushake bwo kumenya amateka.

    • Thank You soooooo much

  • yari mwiza kweli kweli kweli, even ku ifoto ya zamani. RIP Imana Imwakire kimwe nabandi bishwe

Comments are closed.

en_USEnglish