Digiqole ad

Abakoze Jenoside ntibagiriye impuhwe n’abafite ubumuga

 Abakoze Jenoside ntibagiriye impuhwe n’abafite ubumuga

Bibukiye ku rwibutso rwa Gatagara rushyinguwemo n’abari bafite ubumuga

Inama y’abafite ubumuga, NCPD yasuye urwibutso rwa Gatagara rushyinguwemo imibiri 7 313 barimo abafite ubumuga 44. Albert Musafiri warokokeye i Gatagara watanze ubuhamya yavuze ko ubusanzwe i Gatagara habaga abafite ubumuga ariko ko abakoze Jenoside batatinye no kuvutsa ubuzima abafite ubumuga bakomoka mu miryango y’Abatutsi.

Bibukiye ku rwibutso rwa Gatagara rushyinguwemo n'abari bafite ubumuga
Bibukiye ku rwibutso rwa Gatagara rushyinguwemo n’abari bafite ubumuga

Muri iki kigo giherereye I Nyanza habagamo abafite ubumuga n’abatabufite kuko wari umurage wa Padiri Fraipont Ndagijimana wari wariyemeje gufasha aba bafite ubumuga.

Kimwe n’ahandi, muri iki kigo naho hari abagiye babiba urwango mu bakibagamo , bashishikariza abo mu bwoko bw’Abahutu kwanga Abatutsi.

Musafiri Albert warokokeye I Gatagara yavuze ko bamwe mu babibaga urwango barimo Andree Kagwa wari umukire akagira n’ijambo muri Leta y’icyo gihe. Kagwa yakoresherezaga inama ahitwa kuri Cercle aho yari afite business yitwa COGUKI.

Musafiri ati “ Kagwa yateguye ubwicanyi bucece, ubwo Jenoside yabaga niwe wayoboye ibitero byatumariye abacu.”                      

Yavuze ko mbere byatangiye bitutumba ariko bakagirango si ibintu bikomeye , aho indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana igwiriye byatangiye kuba bibi abahutu batangira kugaragariza urwango abatutsi bari bahatuye.

Uko ibintu byakomezaga kuba bibi, Furere Jean Baptiste Rutihunza agira inama abatutsi kuza bakaba mu kigo akabarindiramo nk’uwihaye Imana wubahwaga.

Ariko kubera igitutu cy’Interahamwe zari ziyobowe na Kagwa, taliki 09 Gicurasi 1994 nibwo abasirikare, abapolisi n’interahamwe binjiye mu kigo bayobowe na Andre Kagwa, ubuyobozi bw’Ikigo bwageragaje gukumira iki gitero ariko biba iby’ubusa.

Iki gitero cyafashe Abatutsi bose kibajyana ku cyobo cyari inyuma y’ikigo bitaga CND barabatema babatamo.

Nyuma bishe abana 33 babaga mu rugo bitaga Poupauniere (uruhongore) babica nabi nk’uko Musafili yabivuze.

Jenoside irangiye bagiye gutaburura imibiri basanga ba bana barabataye mu cyobo CND babazirikanyije babiri babiri bakoresheje senyenge hanyuma bakabajugunyaho amabuye aremereye.

Musafili ashima ko ubu abarokotse birinze guheranwa n’agahinda none ubu bakaba babayeho biyubashye kubera imiyoborere myiza.

Romalis Niyomugabo ukuriye NCPD yavuze ko baje kwibukira i Gatagara kugira ngo basubize agaciro abatutsi bahashyinguye.

Ati ” Abicanyi mbere babonaga ko abafite ubumuga atari abantu nk’abandi kubera amazina babitaga ariko Jenoside itangiye bibuka ko ari abantu bashobora kwicwa.”                      

Yashimye ko muri iki gihe Leta yongeye kurema ikizere mu bafite ubumuga cyane ko leta zayibanjirije zabibye urwango igihe kirekire ndetse ntizihe ijambo abafite ubumuga.

Yavuze ko NCPD iharanira ko nta gisigisigi cy’ingebitekerezo ya Jenoside yabaho. Ati “ Turamutse tutibutse twaba dutije umurindi umwanzi. Ntaho umwanzi yagiye.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Solange Umutesi yashimye umutima wo gufasha no kwibuka amateka ya Jenoside wagaragajwe na NCPD ifatanyije urugaga rw’imiryango nyarwanda y’abafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima (UPHLS).

Umutesi yavuze ko kuba u Rwanda rufite imiyoborere myiza bitanga ikizere ntakuka ko nta Jenoside izongera kubaho haba mu Rwanda n’ahandi.

NCPD Na UPHLS batanze miliyoni imwe irimo 800 000 Frw yo gufasha abacitse ku icumu bafite ubumuga na 200 000 Frw yo kwita ku rwibutso ruri mu Kagali ka Gatagara, Umurenge wa Mukingo akarere ka Nyanza.

Bahaye agaciro abahashyinguye
Bahaye agaciro abahashyinguye
Bashyize indabo kuri uru rwibutso
Bashyize indabo kuri uru rwibutso
Bongeye kwibukiranya amateka y'aba i Gatagara
Bongeye kwibukiranya amateka y’aba i Gatagara
Bongeye kwibukiranya amateka y'aba i Gatagara
Bongeye kwibukiranya amateka y’aba i Gatagara

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ariko mana weee ibisimba bibaho koko uribaza gufata abana koko ukica nabi ngo n umututsi ni yo mpamvu n imbabazi basaba ibyo ni ibikoko biragashira biragapfa urwagashinyaguro nkuko bagize ibyo bibondo

  • Birakarandagira njye ntanimbabazi na biha ibyo bikoko amaheru gusa apuuuu

  • Ni bigoryi bizapfa ari bigoryi,byicaga abana badashobobora kurwana ko bitahagaze ngo bihangane nabagabo nya bagabo(INKOTANYI)

Comments are closed.

en_USEnglish