Digiqole ad

Nyaruguru: Kuba abantu batakitabira cyane gahunda zo Kwibuka bibabaje abarokotse

 Nyaruguru: Kuba abantu batakitabira cyane gahunda zo Kwibuka bibabaje abarokotse

Hanashyinguwe imibiri itatu y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyaruguru – Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 23 abahoze ari abakozi n’abari abaturanyi b’uruganda rw’icyayi rwa Mata bazize Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye ejo ku cyumweru, abarokotse bo muri aka gace bavuze ko bababazwa no kubona abantu batakitabira cyane gahunda zo kwibuka, no kugaragaza aho imibiri y’ababo batarashyingurwa mucyubahiro iri kugira ngo nayo ishyingurwe.

Hanashyinguwe imibiri itatu y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hanashyinguwe imibiri itatu y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uyu muhango hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri itatu itatu y’abazize Jenoside, barimo n’uwa Mukarurangwa ngo wishwa urw’agashinyaguro Interahamwe zibanje kumufata ku ngufu kandi yaraburaga igihe gito ngo ahabwe isezerano rya nyuma ryo kwiyegurira Imana.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyaruguru, kimwe n’abandi batanze ubuhamya bavuze ko ubu intimba n’agahinda bafite ngo atari ak’ababo babuze gusa.

Bertin Muhizi, umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru yavuze ko ubu nyuma y’imyaka 23 abacitse ku icumu agahinda bafite atari ak’abavandimwe, ababyeyi, n’inshuti babuze ngo ubu agahinda bafite ni ak’uko hari abantu batitabira ibikorwa byo kwibuka nta mpamvu. Ndetse n’ababuze ababo ariko kugeza nanubu bataramenya aho bajugunywe ngo babashyingure mu cyubahiro.

Agira ati “Muzi abantu icyunamo kijya kigera bagafunga amaradiyo, bagafunga amateleviziyo, aho ntabwo tuzakuramo umuti mwiza ubereye Abanyarwanda. Ahubwo dukwiye kwicara twese tukicarana tukaganira ku mateka yaturanze. Niho igihugu cyacu tuzakigeza aho twifuza heza, ibikorwa nk’ibi bidahariwe bamwe, ubuhamya budahariwe abarokotse Jenoside gusa.  Nk’igihe tuba twibuka abantu bakoraga mu bigo ubuhamya tuba dukwiye kubuhabwa n’abari abakozi bagenzi babo batahigwaga.

Ibi kandi byagarutsweho na Hon. Senateri Uyisenga Charles wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, aho nawe yanenze abantu batitabira ibikorwa byo kwibuka ngo baze gufata mu mugongo ababuze ababo.

Yagize ati “Abacitse ku icumu agahinda ubu bafite ni ako kutabona hano ababahigaga badahigwa ubungubu bakaba bataza hano kandi bo badahigwa, nibyo bibabaje kurusha kubura abavandimwe, ababyeyi babo, abana babo n’inshuti zabo.”

Hon. Senateri Uyisenga Charles ageza ijambo kubari bitabiriye uyu muhango.
Hon. Senateri Uyisenga Charles ageza ijambo kubari bitabiriye uyu muhango.

Avuga ko gahunda yo kwibuka ari gahunda ya Leta igomba kubahirizwa na buri Munyarwanda kandi ngo ifasha buri Munyarwanda kubaka ejo hazaza heza.

Yagize ati “Gahunda yo kwibuka ntabwo ari iya Ibuka, ntabwo ari iy’abacitse ku icumu gusa, ni gahunda y’igihugu, igomba gukurikizwa n’Abanyarwanda bose, niba kwibuka ari gahunda y’igihugu Abanyarwanda twese tugomba kwibuka. Nta mpamvu yumvikana y’uko twaba twiriwe twicaye hano twaje kwibuka inzirakarengane hakaba hari abandi badafite impamvu bari mungo zabo.”

Senateri Uyisenga yavuze ko uko izindi gahunda zose za Leta ziza zireba buri Munyarwanda wese nka Gir’inka, ngo no kwibuka ntawe bitareba

Yagize ati “Iyo bazanye za nka baha abatishoboye (Gir’inka Munyarwanda) wawundi utitabira gahunda yo kwibuka kuki yumva y’uko noneho muri iyo gahunda nawe agomba kwitabwaho? Imugeraho kuko ni gahunda ya Leta igomba kugera ku Banyarwanda bose, na gahunda yo kwibuka ireba Abanyarwanda bose twese tugomba kuyitabira.”

Senateri Uyisenga yavuze ko ubu ingengabitekerezo ya Jenoside no Gupfobya bikwiye kujya bishakirwa muri abo bantu birirwa mungo bicaye kandi hirya y’urugo iwe barimo kwibuka.

Uruganda rw’icyayi rwa Mata rwatakaje abakozi batari bake, benshi muribo ngo baricwaga abicanyi bakajya gushakisha imirambo yabo aho baguye mu bindi bice bakaza kuyimurikira uwari umuyobozi w’uruganda witwaga Ndabarinze. Ubu urwibutso rwa Jenoside rwa Mata rushyinguyemo imibiri 260 y’abari abakozi b’uru ruganda.

Hon. Uyisenga Charles ashyira indabo kumva.
Hon. Uyisenga Charles ashyira indabo kumva.
Umusaseradoti asabira umugisha imibiri y'inzirakarengane yari igiye gushyingurwa mu cyubahiro.
Umusaseradoti asabira umugisha imibiri y’inzirakarengane yari igiye gushyingurwa mu cyubahiro.
Bagiye gushyingura imibiri mu rwibutso rw'uruganda.
Bagiye gushyingura imibiri mu rwibutso rw’uruganda.
Bamanura imibiri mu mva y'urwibutso rw'uruganda rwa Mata.
Bamanura imibiri mu mva y’urwibutso rw’uruganda rwa Mata.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • tuzahora tubibuka, ntimwazimye turhari,nubwo mwadusize tukiri bato, ubu twarakuze imbuto zarashibutse, we love You so much!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish