Digiqole ad

Abatagaragaza imibiri: Uwa CNLG ati ‘Ibanga mumaranye imyaka 23 ntirizabatera cancer?’

 Abatagaragaza imibiri: Uwa CNLG ati ‘Ibanga mumaranye imyaka 23 ntirizabatera cancer?’

Basaba abafite amakuru y’ahari imibiri kuyatanga kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro

Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe I Gatovu mu karere ka huye, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Havugimana Emmanuel yavuze ko hakiri imibiri myinshi itarashyingurwa mu cyubahiro, asaba abazi aho iyi mibiri yajugunywe kwicungura bakahavuga. Ati “ Ibanga mumaranye imyaka 23 mubitse  mu nda ntirizabatera cancer?”

Basaba abafite amakuru y'ahari imibiri kuyatanga kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro
Basaba abafite amakuru y’ahari imibiri kuyatanga kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro

Muri uyu muhango wo kwibuka wabaye kuri iki cyumweru mu murenge wa Ruhashya, hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 17 yakuwe mu tugari dutatu.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi muri CNLG avuga ko bibabje kubona nyuma y’imyaka 23 hakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kandi hari abafite amakuru y’aho iherereye ariko ntibahavuge.

Anenga aba bantu bakomeje kwimana amakuru. Ati “ Ibanga mumaranye imyaka 23 mubitse  mu nda ntirizabaterera cancer ? »

Asaba abazi aho imibiri iri kwikiranura n’Imana bakahavuga kuko bizatuma babohoka kandi n’abo mu miryango y’abishwe bakabasha kuruhuka mu mitima kuko bazaba bashyinguye mu cyubahiro ababo.

Uyu muyobozi wasabaga niba mu bari bitabiriye ibi biganiro hari abarimo gutera iyo ntambwe, yagize ati “ Ubu wasanga hari ubitse ibanga mu bari hano, muvuge aho bari ntawe uzabafunga kuko mwatanze ayo makuru  ahubwo uzaba utanze umuganda wawe. »

Uhagarariye abarokokeye I Gatovu, Rutaganda Gaston  yasabye abacitse ku icumu gukomera kandi bagakomeza gufatana urunana kugira ngo bivane mu gahinda basigiwe n’ibyo bakorewe ahubwo bagaharanira kusa ikivi cyatangijwe n’ababo bitahiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhashya, Uwamariya  Jacqueline yashimiye abatarahigwaga muri Jenoside bagize ubutwari bwo guhisha abahigwaga.

Ati « Gusa ndagaya ababyeyi bavugije induru, ubu nkeka ko ntawabikora, ubundi  iyo umugore yatambikaga umweko mu muryango umugabo ntiyawurengaga, kuki ntawawutambitsemo ngo abuze umugabo we kujya kwica inzirakarengane.»

Uyu muyobozi asaba ababyeyi kutigisha abana babo ingengabitekerezo nk’uko mu bihe byashize yagiye ibibwa mu bakuru nabo bakayikongeza ababakomokaho.

Mu rwibutso rwa Gatovu hashyinguye inzirakarengane  z’Abatutsi zigera ku bihumbi 19.

Hashyinguwe imibiri 17 yaturutse mu tugari dutatu
Hashyinguwe imibiri 17 yaturutse mu tugari dutatu
Bahaye icyubahiro imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye hano
Bahaye icyubahiro imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye hano

 

Sylvain NGABOKA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Hari abagaragaza ahwiri ariko ntibitabweho kuko baterekana nezako ariyabatutsi.

  • Dr Hakizimana ibyo avuga nibyo. Kutagaragaza imibiri y’abishwe urw’agashinyaguro muri 1994 ababikora bishobora kuzabatera Cancer pe! Ariko ndibwira ko hari abatabikora kuko batayibona. Ndavuga nk’abarangije kuyohereza muri za Parki, nk’iy’Akagera, igatwikwa. Bakwerekana iki nyuma y’imyaka ingana gutya?

  • Njyewe ababyeyi banjye nzi aho nabashyinguye kubwanjye ku gicumbi, sinshaka ko muzabajyana mwirimbi rusange.

Comments are closed.

en_USEnglish