Digiqole ad

Muri Chad bibutse, Amb. Habyarimana ati “nta Jenoside izongera kubaho mu Rwanda”

 Muri Chad bibutse, Amb. Habyarimana ati “nta Jenoside izongera kubaho mu Rwanda”

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wateguwe n’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Chad, Ambasaderi w’u Rwanda muri Chad akagira ikicaro Brazzaville Dr Jean Baptiste Habyalimana yabwiye abitabiriye uwo muhango ko nta Genocide izongera kuba mu Rwanda kuko ubu rufite ubuyobozi bushyize imbere ubumwe bw’abanyarwanda.

Uyu muhango wabereye mu nzu  mberabyombi ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Chad aho Dr Habyarimana mu kiganiro yatanze yibanze ku nzira y’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rwanyuzemo nyuma ya Jenoside.

Uyu muhango warimo abantu  bagera kuri 250 barimo abanyarwanda batuye muri Chad, abagize inzego nkuru muri Leta ya Chad, abahagarariye ibihugu byabo muri Chad, uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’Afurika, uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri Chad ndetse n’abakozi batandukanye b’ imiryango mpuzamahanga n’ inshuti z’uRwanda.

Babanje gukora urugendo rwo kwibuka, bagira umwanya w’imbwirwaruhame banareba filimi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Hawa Outhman Djame, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wari umushyitsi mukuru yavuze ko ubwo Jenoside yakorwaga mu Rwanda byamenye abantu bacye ku isi abandi bahugiye mu mipira n’ibindi binezeza.

Hawa ati  “Nari nkiri mu ishuri ariko nta  makuru yavugwaga nta n’uwavugaga kubibera mu Rwanda, uyu munsi nibwo mbashije kubyumva neza nyuma y’amashusho ndebye, gusa mpigiye isomo rikomeye”.

Stephen Tull, umuyobozi mukuru uhuza ibikorwa n’imiryango ya Loni muri CHAD yibukije ko ari inshingano ya Loni kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside ndetse no kurwanya ingengabitekerezo yayo ku isi yose.

Ati “Ubwo Jenoside yakorwaga narimo mnkorera impamyabushobozi y’ikirenga muri politike: byatumye njya kwiga k’u Rwanda ariko ibyahabaye ni indengakamere

Alice Ndekezi uhagarariye abanyarwanda baba muri Chad yashimiye abaje kwifatanya nabo ngo bibuke Jenoside anashima intambwe igihugu kigezeho kiyubaka:

Ati “U Rwanda rwaratawe muri 1994 ariko habonetse intwari ziyobowe na Perezida Paul Kagame maze rugaruka ku murongo” .

Ndekezi asaba abanyarwanda gukora cyane bakiteza imbere kandi bakimakaza urukundo bityo amahoro agakomeza kubumbatirwa mu Rwanda.

Uyu muhango watangijwe n'urugendo rwo kwibuka i Ndjamena
Uyu muhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka i Ndjamena

 

Witabiriwe n'abagera kuri 250
Witabiriwe n’abagera kuri 250
Barimo abanyarwanda babayo, abayobozi baho, ab'imiryango mpuzamahanga n'inshuti z'u Rwanda
Barimo abanyarwanda babayo, abayobozi baho, ab’imiryango mpuzamahanga n’inshuti z’u Rwanda
Bakurikiye ibiganiro byatangirwaga muri iyi nzu mberabyombi
Bakurikiye ibiganiro byatangirwaga muri iyi nzu mberabyombi

Stephen Tull yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari indengakamere
Stephen Tull yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari indengakamere

 

*************

1 Comment

  • Nta jenoside yakongera gukorerwa abatutsi, byo ntibishoboka. Ibindi ntumbaze. Mu bihe nk’ibi byo kwibuka, hari abagabo b’inyenyeri nyinshi n’abayobora ibigo bimwe na bimwe bya Leta birengera inyungu z’abacitse ku icumu bavuga amagambo akarishye nkumva ibikoba birankutse. Habayeho ikibazo kidasanzwe gituma bavuga bati…. Ahaaa! Reka nicecekere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish