Digiqole ad

Abanyarwanda baba muri Liberia bibutse ku nshuro ya 23 abazize Jenoside

 Abanyarwanda baba muri Liberia bibutse ku nshuro ya 23 abazize Jenoside

Kuwa gatandatu, tariki ya 29 Mata, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Liberia bakoze umuhango wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyarwanda n’inshuti z'u Rwanda muri uyu muhango wo Kwibuka.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri uyu muhango wo Kwibuka.

Uyu muhango wabaye ku bufatanye bw’umuryango w’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu na ‘University of Liberia’, ndetse n’ishyirahamwe ry’Abanyaliberia barokotse icyorezo cya Ebola.

Ni umuhango wahuje kandi abanyeshuri n’abarimu bo muri ‘University of Liberia’, abahagarariye imiryango mpuzamahanga (ONU, African Union) ndetse na Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’amahanga wari uhagarariye Guverinoma ya Liberia.

Uwo muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi ijana gusa Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze.

Abawitabiriye beretse nyuma yo kureba Filime yerekana uruhare rw’abanyapolitiki mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, hamwe n’uruhare rw’urubyiruko mu rugendo rw’iterambere n’ubwiyunge u Rwanda rumaze kubamo ikitegererezo; Hanyuma abawitabiriye bakomereza mu biganiro byatanzwe n’abayobozi banyuranye bari bawitabiriye.

Mu izina ry’Abanyarwanda, bwana Wycliffe Kwikiriza yashimiye abitabiriye uwo muhango ndetse anabasobanurira ku buryo burambuye ingaruka za Jenoside ku Banyarwanda n’uburyo bose bishyize hamwe bakishakamo ibisubizo babifashijwemo n’imiyoborere myiza yimirijwe imbere n’abayobozi b’u Rwanda.

Wycliffe Kwikiriza wavuze mu izina rya Diaspora Nyarwanda muri Liberia.
Wycliffe Kwikiriza wavuze mu izina rya Diaspora Nyarwanda muri Liberia.

Yashishikarije cyane urubyiruko rwa Liberia kwigira kubyo babonye haba muri Filime ndetse no mu biganiro byayikurikiye, bakazaba abayobozi beza b’ejo hazaza.

By’umwihariko, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Liberia Mr. Elias Shonoyin yongeye kwibutsa ko Jenoside yabaye amahanga arebera ntagire icyo akora, ariko ibyo bikaba byarigishije Abanyarwanda ko aribo ubwabo bakwiye kubonera umuti ibibazo byabo.

Yashimye Abanyarwanda ubutwari bagaragaje bakabasha kurenga Jenoside n’ingaruka zayo zayikurikiye. Ati “Afurika ifite byinshi igomba kubigiraho.”

Minisitiri wungirije w'ububanyi n'amahanga wa Liberia Mr. Elias Shonoyin ageza ijambo kubitabiriye uyu muhango.
Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga wa Liberia Mr. Elias Shonoyin ageza ijambo kubitabiriye uyu muhango.

Abari bahagarariye imiryango mpuzamahanga nka ONU na African Union nabo bashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu miyoborere, mu iterambere ry’abaturage ndetse no kugira uruhare mu kubungabunga amahoro hirya no hino muri Afurika.

Marcel Akpovo wa UN wari no mu Rwanda mu gihe cya Jenoside nawe yashimiye u Rwanda intambwe rumaze gutera.
Marcel Akpovo wa UN wari no mu Rwanda mu gihe cya Jenoside nawe yashimiye u Rwanda intambwe rumaze gutera.

 

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Jye ntangiye kujya nibaza budget ishyirwa mu bikorwa byo kwibuka ku rwego mpuzamahanga uko ingana, kandi biragaragara ko igenda yiyongera. Buriya ntidukwiye kubanza gutuza abacitse ku icumu batishoboye ahantu hakwiye, tukabamenyera ibyo bakeneye byose, maze tukabona kugeza imihango yo kwibuka mu bihugu byose by’isi? Cyeretse niba budget ikoreshwa idatangwa na Leta y’u Rwanda.

  • Ariko ko abanyarwanda bakibohoje n’abarokotse jenoside bagenda barushaho kujya kwibera mu mahanga ku bwinshi, nk’uko bigaragara ku mafoto y’ahabera imihango yo kwibuka ngarukamwaka na za Rwanda Days, aho ntituzashiduka igihugu gisigayemo abo twavanye ku butegetsi n’ingengabitekerezo yabo?

Comments are closed.

en_USEnglish