Ikipe y’igihugu Amavubi y’abakina imbere mu gihugu ikomeje imyiteguro y’umukino w’amajonjora ya CHAN2018 izahura na Tanzania muri iyi weekend. Igitangaje ni uko mu myitozo yayo hongewemo Emery Bayisenge usanzwe ukina muri Maroc. Kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017 nibwo Amavubi y’u Rwanda azahangana na Taifa Stars ya Tanzania y’abakina imbere muri shampiyona […]Irambuye
Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi Ally Niyonzima wari muri Mukura VS yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Rayon sports ariko nyuma y’amasaha make ahakana ayo makuru. ‘Transfer’ y’uyu musore yajemo urujijo kuko saa 22h zo kuri uyu wa mbere tariki 10 Nyakanga 2017 nibwo ajya i Lusaka muri Zambia kurangiza ibiganiro na Zanaco. Mu gitondo cyo […]Irambuye
*Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyo kuba yaragizwe umwere, *Abaregwanwa nawe bari bahanishijwe amezi 6 bari kujurira ngo bahanagurweho icyaha Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Nyakana, Nzamwita Vincent De Gaulle uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yazindukiye ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku bujurire bw’Ubushinjacyaha buvuga ko yari akwiye guhamwa n’icyaha […]Irambuye
Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport bubinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet bwatangaje ko umurundi Haringingo Francis Christian ari we wagizwe umutoza mushya w’ikipe yabo. Haringingo bakunda kwita “Coach Mbaya” yatozaga Vital’O FC yo mu gihugu cy’u Burundi kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka. Nyuma y’ibiganiro byagenze neza hagati ye n’ubuyobozi bwa Mukura VS, yasinye amasezerano yo […]Irambuye
Ibirori byo gusoza amezi icyenda (9) ya shampiyona y’u Rwanda no guhemba abahize abandi byabereye muri Kigali Marriott Hotel kuri iki Cyumweru tariki 10 Nyakanga 2017. Abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi bayobowe na Kwizera Pierrot wisubije iki gihembo yatwaye umwaka ushize. Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘AZAM Rwanda Premier League’ yatangiye tariki 14 Ukwakira 2016 […]Irambuye
Nyuma y’ibiganiro byarangiye kuwa gatanu ariko ntaboneke ngo ahite asinya, Ally Niyonzima uri mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, uyu munsi nibwo yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri aguzwe miliyoni zirindwi. Niyonzima ni umukinnyi wo hagati ufasha abugarira, ni umwe mu bigaragaje mu myaka ibiri ishize nk’umuhanga ndetse bituma ahamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu umwaka […]Irambuye
Umukino wa gicuti wahuje Rayon sports na AZAM FC yo muri Tanzania hagamijwe kwizihiza ibirori byo gutanga igikombe cya shampiyona yatsindiye warangiye mu byishimo by’abakunzi ba Rayon sports kuko yatsinze 4-2. Nyuma y’umukino umutoza wa Rayon Masudi yatunguranye atangaza ko yeguye. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Nyakanga 2017 kuri Stade ya Kigali i […]Irambuye
Bidasubirwaho Rutanga Eric wari umaze imyaka umunani muri APR FC ubu ni umukinnyi wa Rayon sports. Harabura iminota mike ngo yerekanwe ku mugaragaro. Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Umuseke yemeza ko nubwo hari abayobozi n’abafana ba APR FC babajwe n’umwanzuro yafashe ariko byari ngombwa kuko yashakaga ikipe abonamo umwanya. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu […]Irambuye
Mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda na Tanzania bategereje ko Haruna Niyonzima atangazwa ku mugaragaro nk’umukinnyi wa Simba SC, umuhanzi Ali Kiba yemeza ko nubwo afana Yanga azakomeza gukunda imikinire ya Haruna mu ikipe ye nshya, anakangurira abandi bakunzi ba Yanga kutamurakarira. Tariki 31 Nyakanga 2017 nibwo Haruna Niyonzima azaba arangije amasezerano muri Yanga […]Irambuye
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro niwo wa nyuma Michel Rusheshangoga akiniye APR FC yari amazemo imyaka itanu. Uyu musore wasinyiye Singida United yo muri Tanzania yemeza ko azaguma muri APR FC nk’umufana iteka ryose. Kuri uyu wa gatanu tariki 7 Nyakanga 2017 nibwo myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Michel Rusheshangoga azahaguruka mu Rwanda ajya […]Irambuye