Digiqole ad

Ally Niyonzima wari uwa Mukura nawe yasinyiye Rayon

 Ally Niyonzima wari uwa Mukura nawe yasinyiye Rayon

Ally Niyonzima yasinyiye Rayon Sports kuri iki cyumweru

Nyuma y’ibiganiro byarangiye kuwa gatanu ariko ntaboneke ngo ahite asinya, Ally Niyonzima uri mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, uyu munsi nibwo yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri aguzwe miliyoni zirindwi.

Ally Niyonzima yasinyiye Rayon Sports kuri iki cyumweru
Ally Niyonzima yasinyiye Rayon Sports kuri iki cyumweru

Niyonzima ni umukinnyi wo hagati ufasha abugarira, ni umwe mu bigaragaje mu myaka ibiri ishize nk’umuhanga ndetse bituma ahamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu umwaka ushize.

Ubu kandi ari muri iyi kipe  iri kwitegura umukino n’ikipe y’igihugu ya Tanzania uzaba Tariki 14 Nyakanga.

Rayon yamuguze miliyoni zirindwi (7), ahabwa eshanu izindi ebyiri zihabwa ikipe ya Mukura Victory Sport yari asigajemo amezi icyenda ku masezerano ye.

Azajya ahabwa umushahara w’ibihumbi magana ane ku kwezi n’ibihumbi miringo itatu by’agahimbazamusyi ku mukino batsinze.

Niyonzima aje muri Rayon Sports asangamo mugenzi we bakinanaga Habimana Youssuf wasinye muri Rayon kuwa gatanu, Nyandwi Saddam wavuye muri Espoir na Eric Rutanga basinyishije nawe kuwa gatanu.

Ally Niyonzima ari mu bakinnyi Mukura VS yagenderagaho mu myaka ibiri ishize.
Ally Niyonzima ari mu bakinnyi Mukura VS yagenderagaho mu myaka ibiri ishize.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ni byiza kubona ikipe ya Rayon kimwe n’andi makipe bakomeje kwiyubaka. Umwaka utaha tuzareba championat nziza, FERWAFA nitabivanga.Kubera kutubahiriza amategeko Ferwafa isigaye ari ikibazo ku bakunzi benshi b:umupira.

  • Twizere ko abazatora bazashishoza rwose FERWAFA yarabivanze cyane iyaba amatora yakorwaga mu buryo buziguye ngo mwirebere impnduka.

  • Nguwo Savio, yabacitse batazi icyo bashaka, Dore na Ally nawe yigiriye muli Rayons !! Ubwo APR FC itegereje wenda, kuzajya kw’isoko ryo kuli Mirongo Ine ?! Ko abahaha bwije, ariho bajya ! Ejo, ntibizabatangaze ni mwumva ngo ; Papy, Yannick, Djihad bigiriye muyandi ma Teams, yo aziuko begera Umukinyi iyo bamushaka !

    N’aho APR FC igeze koko ? Kuva yabaho, APR FC ntiyigeze igira Abayobozi n’Abatoza so incompetent, incapable nkabo ifite ubu !!!

  • Ese ko mukura vs ihakana aya makuru yigurwa rya Ally mwaducukumburiye tukava mugihirahiro?

  • Theo icyo kibazo wibaza nawe wagisubiza. Ibi ni ibisanzwe kugura umukinnyi uhenze w’umunyarwanda mu Rwanda hari aho bibanza huhererwa umugisha, iyo bitakozwe ikipe imufite isabwa gutangaza ko bitanyuze mu mategeko.

Comments are closed.

en_USEnglish