Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka itatu muri AS Kigali, Savio Nshuti Dominique yasezeye abafana n’abakinnyi ba Rayon sports yari amazemo imyaka itatu. Ngo azahangana no gukina nta bafana no gukina atari kumwe n’inshuti bakuranye. Nyuma y’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro 2017 Rayon sports yatsinze Amagaju FC 3-0, Savio Nshuti Dominique yafashe […]Irambuye
Ibyishimo bivanze n’amarira byasaze ibihumbi abakunzi ba APR FC kuko begukanya igikombe cy’Amahoro batsinze Espoir FC 1-0 mu mukino wa nyuma. Gusa wari umukino wo gusezera Michel Rusheshangoga wayikiniye kuva 2012, kuko yerekeje muri Singida United yo muri Tanzania. Kuri uyu wa kabiri tariki 4 Nyakanga 2017 (ku munsi wo kwibohora) nibwo hakinwe umukino wa […]Irambuye
Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ku itariki ya 09 Nyakanga rizatanga ibihembo ku bakinnyi n’abandi bitwaye neza muri shampiyona y’umupira w’amaguru ya 2016-2017 izwi nka Azam Rwanda Premier League. Ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya kabiri, bizabera muri Hotel ya Marriot ku Kimihurura mu mugi wa Kigali. FERWAFA ivuga ko ibihembo […]Irambuye
Imyaka 23 irashize u Rwanda ruvuye mu bihe bitoroshye birimo Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Rayon sports nk’ikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yatakaje imbaga y’abantu muri icyo gihe. Nkuko bisanzwe hakozwe umuhango wo kubibuka, hanatangizwa ikigega cy’ingoboka ku barokotse. Kuri iki cyumweru tariki 2 Nyakanga 2017 nibwo umuryango mugari wa Rayon sports wibutse ibihumbi by’abayobozi, […]Irambuye
Umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey, yatangaje abakinnyi 23 bazakina umukino wo gushaka itike ya CHAN 2018 u Rwanda ruzahuriramo na Tanzania tariki ya 15 Nyakanga 2017. Amavubi ari butangire umwiherero kuri uyu wa kabiri ku mugoroba nyuma y’umukino wanyuma w’igikombe cy’Amahoro uzahuza APR FC na Espoir FC kuri stade regional ya Kigali. Iyi kipe y’igihugu […]Irambuye
Muri week-end ishize abakunda umukino wa Volleyball benshi bari mu ntara y’amajyepfo mu turere twa Gisagara na Huye, mu irushanwa ryahuje amakipe 35 rigamije kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari mwarimu muri Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda, wagize uruhare mu iterambere rya Volleyball y’u Rwanda. Kuwa gatandatu no ku Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2017 nibwo ibibuga […]Irambuye
Umukino wa Under Water Hockey ntabwo umenyerewe mu Rwanda. N’abawukina baracyari bake ariko bitabira amarushanwa. Muri uku kwezi ikipe y’igihugu y’uyu mukino izitabira irushanwa mpuzamahanga ryiswe “Cleopatra Underwater Hockey Cup 2017” rizabera i Dubai. Kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Nyakanga 2017 nibwo ikipe ya Rwanda UnderWater Hockey yakoze imyitozo ya nyuma yitegura “Cleopatra Underwater […]Irambuye
Abakinnyi babiri Iranzi Jean Claude na Lomami Andre biyongereye ku bandi batatu b’abanyarwanda bakina muri shampiyona ya Kenya. Basinye amasezerano y’igice cy’umwaka muri Posta Rangers Football Club. Tariki 19 Kamena 2017 nibwo Posta Rangers yo mu kiciro cya mbere muri Kenya yatangiye gukoresha igeragezwa abakinnyi batatu b’abanyarwanda. Iranzi Jean Claude wirukwanwe muri MFK Topvar Topoľčany […]Irambuye
Abakunzi ba Volleyball mu Rwanda bagiye kongera kuryoherwa n’imikino myinshi irimo ibihangange. Ni mu irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka umutoza Alphonse Rutsindura wazamuye impano nyinshi z’abamenyekanye muri Volleyball, ryateguwe na Petit Seminaire Virgo Fidelis ku nshuro ya 16. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Kamena 2017 saa 17:00, nibwo hakorwa tombola y’uko amakipe azahura muri […]Irambuye
Nyuma y’imyaka isaga ibiri asoje amasomo yo gutoza akanabona ‘License A’ ya UEFA, ariko agakomeza gutoza amakipe y’abakiri bato muri Suède, Olivier Karekezi yamaze kwemeza ko muri Kanama azagaruka mu Rwanda gushaka akazi ko gutoza ikipe nkuru. Ashobora gutoza Police FC umwaka utaha w’imikino. Tariki 26 Ugushyingo 2014 nibwo umunyarwanda Fils Olivier Karekezi wakiniye ikipe […]Irambuye