Digiqole ad

Emery Bayisenge mu ikipe y’igihugu y’abakina mu Rwanda yitegura Tanzania

 Emery Bayisenge mu ikipe y’igihugu y’abakina mu Rwanda yitegura Tanzania

Mu buryo butunguranye Emery Bayisenge yatangiye imyitozo mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abakina imbere mu gihugu

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abakina imbere mu gihugu ikomeje imyiteguro y’umukino w’amajonjora ya CHAN2018 izahura na Tanzania muri iyi weekend. Igitangaje ni uko mu myitozo yayo hongewemo Emery Bayisenge usanzwe ukina muri Maroc.   

Mu buryo butunguranye Emery Bayisenge yatangiye imyitozo mu ikipe y'igihugu Amavubi y'abakina imbere mu gihugu
Mu buryo butunguranye Emery Bayisenge yatangiye imyitozo mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abakina imbere mu gihugu

Kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017  nibwo Amavubi y’u Rwanda azahangana na Taifa Stars ya Tanzania y’abakina imbere muri shampiyona z’ibi bihugu. Umukino uzabera kuri stade ya ‘Chama cha Mapinduzi Kirumba’ iri mu mujyi wa Mwanza.

Abasore ba Antoine Hey bakomeje imyitozo kuri stade Amahoro bongewemo Bayisenge Emery bivugwa ko ashobora gusinyira ikipe yo mu Rwanda amasezerano y’amezi atandatu. APR FC na Rayon sports ziri ku isonga z’amwifuza. Bishobora gutuma akoreshwa mu mikino yo gushaka itike ya CHAN izakurikira uyu wo mu mpera z’iki cyumweru.

Gusa aya makuru yahakanywe n’umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi wemeza ko uyu myugariro wa KAC Kenitra yo muri Maroc ari mu myitozo na bagenzi be ngo agume ku rwego rwiza kuko ari mu biruhuko.

Mashami Vincent yabwiye Umuseke ati: “Emery ni umukinnyi usanzwe ari mu ikipe y’igihugu kandi ari mu Rwanda mu biruhuko. Birazwi ko kuba umukinnyi mwiza bisaba imyitozo ihoraho, niyo mpamvu ari gukorana imyitozo natwe. Gusa ntabwo tuzamukoresha muri uyu mukino wa Tanzania.”

Uyu musore uri gushaka uko yaguma ku rwego rwiza akorera imyitozo mu ikipe y’igihugu bidasanzwe, yabisikanye na Ally Niyonzima wari wahamagawe ariko ubu uri i Lusaka muri Zambia aho yagiye kurangiza ibiganiro na Zanaco FC.

Amavubi azahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 13 Nyakanga 2017 ajya i Mwanza muri Tanzania. Umukino wo kwishyura uteganyijwe nyuma y’icyumweru kimwe, kuwa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017. Izakomeza izahura na Uganda imikino iteganyijwe muri Kanama.

Abakinnyi 22 bakoze imyitozo kuri uyu wa gatatu:

Abanyezamu: Ndayishimiye Jean Eric Bakame (Rayon Sports) Nsabimana Jean de Dieu bita Shaolin (Bugesera FC), Nzarora Marcel(Police)

Ba myugariro: Aimable Nsabimana (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon sports), Emery Bayisenge (???) Muvandimwe Jean Marie (Police FC), Rucogoza Aimable Mabo (Bugesera FC), Bishira Latif (AS Kigali) Kayumba Soter(AS Kigali), Mpozembizi Mohamed (Police FC) na Iradukunda Eric (AS Kigali)

Abo hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Mukunzi Yannick(APR FC), Niyonzima Olivier (Rayon sports), Nshuti Dominique Savio(AS Kigali), na Muhire Kevin (Rayon Sport).

Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (APR FC),Mico Justin(Police FC),Mubumbyi Barnabe(AS Kigali) na Mugisha Gilbert(Pepiniere FC)

Antoine Hey agiye gutoza umukino wa kabiri mu ikipe y'igihugu Amavubi
Antoine Hey agiye gutoza umukino wa kabiri mu ikipe y’igihugu Amavubi
Aimable Nsabiman na Manzi Thierry bashobora kuzabanza mu mutima wa ba myugariro
Aimable Nsabiman na Manzi Thierry bashobora kuzabanza mu mutima wa ba myugariro
Abatoza bayobowe na Antoine Hey barifuza gusubiza Amavubi muri CHAN, iheruka u Rwanda rwageze muri 1,4
Abatoza bayobowe na Antoine Hey barifuza gusubiza Amavubi muri CHAN, iheruka u Rwanda rwageze muri 1/4
Yannick Mukunzi na Nshuti Innocent nabo bakomeje imyitozo
Yannick Mukunzi na Nshuti Innocent nabo bakomeje imyitozo
Nzarora, Shaolin na Bakame bazishakamo babiri bakoreshwa mu mukino wa Tanzania
Nzarora, Shaolin na Bakame bazishakamo babiri bakoreshwa mu mukino wa Tanzania
Mico Justin na Bizimana Djihad bari mu bashobora kuzagenderwaho i Mwanza
Mico Justin na Bizimana Djihad bari mu bashobora kuzagenderwaho i Mwanza
Morale ni yose kuri aba basore biganjemo abakiri bato
Morale ni yose kuri aba basore biganjemo abakiri bato

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish