Rutahizamu w’Umunyarwanda Jessy Reindorf ku myaka 22 yasinye mu ikipe yo mu Mujyi wa Tamworth, Staffordshire mu Bwongereza. Tamworth FC nta marushanwa ahoraho akomeye yitabira uretse guhagararira Umujyi wa Tamworth ibarizwamo mu marushanwa y’uturere n’ibikombe nk’ibya FA Cup. Nyuma yo guca mu Butaliyani, u Bufaransa, n’u Bubiligi, Reindorf yageze mu Bwongereza muri Nzeli umwaka ushize aje mu ikipe […]Irambuye
Ikipe y’u Rwanda y’abagore yaraye itsinze ikipe y’igihugu ya Kenya igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo. Umukinnyi Niyoyita Alice niwe wafunguye amazamu ya Kenya ku munota wa 38 w’igice cya mbere. Amavubi y’abagore yakomeje gusatira kandi yahushije ibitego mu buryo bugaragara. Kuri uyu mukino kwinjira byari ubuntu kandi wari […]Irambuye
Ikipe ya AS Kigali ibonye itike yo gukomeza mu cyiciro gikomeza mu marushanwa ya CAF Confederation Cup nyuma yo kunganya na Academy Tchite i Bujumbura igitego kimwe kuri kimwe. Mu mukino ubanza i Kigali ikipe iyobowe na Cassabungo Andre yari yabashije kwitwara neza aho yatsinze igitego kimwe ku busa Abarundi Iki gitego kinjijwe na rutahizamu […]Irambuye
Ikipe ya Rayon Sports, imbere y’ibihumbi n’ibibimbi by’abafana bayo bari baje kuyishyigikira mu myenda y’ubururu n’umweru isezerewe n’ikipe ya ya AC Leopard yo muri Congo Brazaville nyuma yo kunganya ibitego bibiri kuri bibiri (2-2). Wari umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, nyuma y’umukino ubanza wabaye mu cyumwe cyabanjirije iki dusoje ubwo nabwo […]Irambuye
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino yakinnye wo mu itsinda kuri uyu wa gatanu yabashije gutsinda Cameroun yakiriye aya marushanwa nyafrika amaseti atatu kuri imwe. Iseti ya mbere yegukanywe n’u Rwanda ku manota 25 kuri 20 ya Cameroun, iya kabiri nayo u Rwanda ruyitsinda kuri 25 kuri 20. Iseti ya gatatu niyo ikipe ya Cameroun […]Irambuye
Ku myitozo ya nyuma ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Gashyantare, umutoza wa Rayon Sports Luc Eymael aravuga ko ikizere ari cyose cyo gusezerera AC Leopards banganyirije iwayo. Imyitozo bayikoreye ku kibuga cya Stade Amahoro. Rayon Sports y’i Nyanza yageze i Kigali kuri uyu wa 13 Gashyantare, ije kuba imenyera umwuka w’i Kigali aho […]Irambuye
Ku rutonde ngarukakwezi rutangazwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi,FIFA, ku rwatangajwe kuri uyu wa 13 Gashyantare ikipe y’igihugu y’u Rwanda yamanutse ho imyanya ine. Amavubi ari ku mwanya wa 134 ku rwego rw’Isi. Ntabwo bitunguranye kuko Amavubi mu kwezi kwa mbere nta mukino wa gicuti cyangwa mpuzamahanga yakinnye. Umwanya Amavubi ariho ubu ni mubi cyane […]Irambuye
Ikipe ya APR iri mu myiteguro ya marushanwa ya Trubo King National League kuri uyu wa Kane yakomeje imyitozo ubwo yitegura gukina na Gicumbi kuri iki Cyumweru mu Karere ka Gicumbi. Umukinnyi Tibindana Charles yabwiye UM– USEKE ko ubu imyitozo igenda neza. Yagize ati “imyitozo imeze neza. Ubu duhagaze neza ntitwifuza ko twagira inota dutakaza mu […]Irambuye
Mu mpera z’icyi cyumweru kuri Stade Amahoro i Remera (kuri Stade Ntoya) hateganyijwe imikino ya gicuti izabanziriza Shampiyona ya Basket mu Rwanda. Iyi “Pre-season tournament” izakinwa mu minsi itatu. Mugwiza Désiré uyoboye Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda avuga ko hateganyijwe iyi mikino mu rwego ryo gutegura abakinnyi bazakina muri iriya Shampiyona. Yagize ati ” hari […]Irambuye
Rutahizamu wa Police FC yafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ibihano byo kumara imikino ine (4) adakina ndetse n’ihazabu y’ibihumbi mirongo itanu (50 000Frw) kubera ‘indiscipline’. Tuyisenge yahaniwe gukubita umwana ugarura imipira ku kibuga ku mukino wahuzaga ikipe ye na Esperance FC waberaga kuri stade Mumena i Nyamirambo mu kwezi gushize. Ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga […]Irambuye