Amavubi y'abagore yatsinze Kenya igitego 1-0
Ikipe y’u Rwanda y’abagore yaraye itsinze ikipe y’igihugu ya Kenya igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo.
Umukinnyi Niyoyita Alice niwe wafunguye amazamu ya Kenya ku munota wa 38 w’igice cya mbere. Amavubi y’abagore yakomeje gusatira kandi yahushije ibitego mu buryo bugaragara.
Kuri uyu mukino kwinjira byari ubuntu kandi wari witabiriwe n’abantu benshi .
Umunyamakuru wacu yaganiriye n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore awutangariza ibanga ry’iyi ntsinzi.
Umutoza Nyinawumuntu Grace yagize ati “Nyuma y’uko dusanze mu Rwanda nta kipe y’abagore dufite ndetse andi akaba yari yarasenyutse guhera muri 2009, twafashe akanya dutegura ikipe y’igihugu y’abagore. Jyewe natangiye ntoza ikipe ya AS Kigali sinari nzi ko nshobora kuba umutoza w’ikipe y’igihugu ariko nateguraga ikipe nzi neza ko izagera kure kandi bikazafasha n’undi mutoza uzaza nyuma yanjye.”
Uyu mutoza yabwiye UM– USEKE ko nubwo batsinze igitego kimwe ariko bidahagije ahubwo bagiye kongeera imyitozo kugira ngo bazatsinde ibindi bitego byinshi mu mukino wo kwishyura uzabera i Nairobi muri Kenya ku italiki ya 02, Werurwe, 2014.
Damas NKOTANYI
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Iyi kipe iranshimishije kabisa.nibakomereze aho.
ARIKO UBUNDI MWARETSE TUKAZAJYA TWIFANIRA ABAKOBWA KO MBONA BO BASHOBORA KUZAGERA KURE???
Urabwira nde ? Uzabafane wenyine, buriya se umupira abantu binjirira ubuntu; byose ni ugusohora amafaranga atazagaruka. Sport muri rusange mu Rwanda, imeze nk’ikigo k’imfubyi cyangwa cyangwa cy’abasaza kuko ishorwamo amafaranga ariko nta na rimwe rigaruka. Mu gihe nyamara ahandi usanga Sport ariyo isigaye yinjiza amafaranga menshi kurusha izindi nganda.
Comments are closed.