Rayon Sports isezerewe muri CAF Champions league
Ikipe ya Rayon Sports, imbere y’ibihumbi n’ibibimbi by’abafana bayo bari baje kuyishyigikira mu myenda y’ubururu n’umweru isezerewe n’ikipe ya ya AC Leopard yo muri Congo Brazaville nyuma yo kunganya ibitego bibiri kuri bibiri (2-2).
Wari umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, nyuma y’umukino ubanza wabaye mu cyumwe cyabanjirije iki dusoje ubwo nabwo izi kipe zari zanganyije ubusa ku busa (0-0).
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports ni umuzamu Bikorimana, Arafat Serugendo, Abouba Sibomana, Sibomana Hussein, Jamal Mwiseneza, Leon Uwambazimana, Cedric Amisi, Nizigiyimana Abdoul Karim, Fuadi Ndayisenga, Kambale Salit Gentil, Alip Majyambere.
Mu gice cya kabiri Kagere Meddie yasimbuye Alip Majyambere, Ndatimana Robert asimbura Jamal Mwiseneza bakunda kwita Petit Jimmy, naho Jackesh Samson asimbura Kambale.
Muri rusange igice cya mbere cyari cyaranzwe no kubanza kwigana hagati y’amakipe yombi, buri imwe ikinira mu kibuga cyayo ariko yabona amahirwe igasatira izamu ry’indi.
Igice cya mbere Rayon Sports yatatse cyane, bituma ku munota wa 45 igice cya mbere kigiye kurangira rutahizamu wa Rayon Kambale Salit-Gentil bakunze kwita Pappy Kamanzi atsinda igitego cyiza cy’umutwe, umurindi w’abafana ba Rayon Sports n’abakunzi ba ruhago muri rusange bari muri Stade uba uriyongereye.
Umusifuzi w’umunyatanzaniya wari uyoboye umukino yongeraho iminota ibiri, ijya kurangira rutahizamu wa Rayon Sports, Umurundi Amisi Cedric acenga ba myugariro ba AC Leopard bose n’umunyazamu aramucenga atsinda igitego cya kabiri, ikipe zijya kuruhuka bimeze gutyo.
Mu kugaruka mu gice cya kabiri, abafana bumvaga ko umutoza Luc Eymael agiye guhagarara ku bitego bibiri abonye mu gice cya mbere.
Gusa aho ikipe zombi zigarukiye mu kibuga Rayon Sports yagarutse nanone isatira, biha icyuho AC Leopard yo yaje ihita isimbuza abakinnyi babiri kugira ngo ikaze ubusatirizi bwayo.
Bidatinze AC Leopard yahise yishyura ibitego yari yatsinzwe ndetse ikomeza no gushaka ibindi ariko ishyira imbaraga nyinshi mu kurinda izamu ryayo kuko yari izi ko kunganya ibitego bibiri kuri bibiri nabyo bituma ikomeza mu cyiciro gikurikiye.
Umukino urangira utyo, AC Leopard ikomeza kubera ko yabashije kwinjiza igitego hanze, mu gihe ikipe zari zanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Nibihangane.kuko haburana babiri hagatsinda umwe.kandi mbonye abafana bayo ari beshi leo sport ndabona imeze nka kayiza chiffs yo ngaha ntuye.gusa bagire ukwihangana.
ceceka sha,uzi hindili yacu ngo tugiye kuyakira nitwe umwaku,ibigambo byacu se,ubuse ntidusohotse,tugeze hehe se?ndabizi tuzongera dusakuze,ngaho barababera,ngaho ntimurenga umutaru ubuse turakomeje????ibimwaro kuli stade,mu nzira,ubuse ko tutayiherekeje igiye i Nyanza raaa???
Ngaho ko wumva APR ari Muteteri se ikinira I Rwanda yagera hanze ntirenge umutaru!!!! mwihangane na nyina wundi abyara umuhungu mukinira hanze koko muragaragaye kabisa.Rayon sport oyeeee
Rayon nishimiye gutsindandwa kwabokabisa APR FC OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE BYIZA CYANE
YOOOOOOOOOOOO RAYON POLE SANA arikonubundi ntibyari bushimishe nagato iyo utsinda nabafan
ariko iyi kipe y’umweru n’ubururu iyo idahura n’ibi bibazo ntawari kuzayikira mu minsi iri imbere kuko yo ibyina intsinzi mbere y’urugamba amagambo bavuze kuri APR ubanza bari bazi ko bari nk’Imana ishobora byose buriya rero niba bumva bajye bavuga amagambo babanje kwibaza ejo uko bo bazavugwa amagambo nka (star a domicile,muteteri n’ayandi atubaka football bayareke.)
nonese ksndi baravugako APR ariyo yabibye ko bavuga ngo murwanda barayibera bo bazize iki koko bajye bamenya icyo football aricyo gusa iyo bakomeza nishema ryigihugu ariko ntibazongere kuduseka nabo ntacyo bakoze haraho imbaraga zumuntu zigaragarira wangu ntibazongere kutwiha ngo tuvamo hakiri kare
Nkizi nzanga zishimiye intsinzwi ya rayon zizi ko yarihagarariye igihugu? Ngaho nimuhatane turaje championat tuyisubize aho bipfira twahabonye tuvuyemo nk’abagabo. Ubundi byaba byoza mugiye braza ariko sinzi ko bo bakwakira abantu barwaye mu mutwe ba bangamwabo.
sha rayon jyenda wandwaj’umutima uziko wanteje abaturanyi rwose gerageza wisubireho inyuma hawe harandambiye ,nawe kagere wibuke miriyoni zacu icyenda ninyinshi kuruta umusaruro uri gutanga muri iyiminsi uyu muzungu se utazi kugarira we atangiye ate ngo ni mayeli da njye ndabona perezida akwiriye gukora debat kuri table ronde idasanzwe abafana ntimuturenganye mwonger’ibiciro tukaza rwose turakunda icyipe yacu ariko musigeho kuturwaza umutima inyuma muhakosore bariya bifotoza nabo bagabanye sinabonye ibitego niyo bibaye byinshi byongera amanota cyangwa imyanya murakoze
Mureke amagambo sha uko umugabo aguye siko…. kandi mwebwe tizabasokoza.
Erega iriya equipe yari yabivuze ko byanze bikunze igomba gukomeza. Hari icyo bari bizeye rero. Erega uwavuze ko ifanga ari musemakweri ntiyabeshye. Ba Rayons rero nimushakire ugutsindwa kwanyu kubyatangajwe mbere ya match ko AC Leopard yashatse gutanga ruswa, ese buriya ntawayifashe ra? Mwabogoje hakiri kare ngo ruswa ruswa, sha muzasanga nyamara hari abayicakiye. Muzaba mubwira.
Comments are closed.