Digiqole ad

Tuyisenge Jacques yaciwe 50 000Frw n'imikino ine

Rutahizamu wa Police FC yafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ibihano byo kumara imikino ine (4) adakina ndetse n’ihazabu y’ibihumbi mirongo itanu (50 000Frw) kubera ‘indiscipline’.

Tuyisenge ubwo yahohoteraga umwana ugarura imipira, we avuga ko uyu mwana yari yamurembeje amutuka bakiri mu mukino hagati/photo S Ngendahimana
Tuyisenge ubwo yahohoteraga umwana ugarura imipira, we avuga ko uyu mwana yari yamurembeje amutuka bakiri mu mukino hagati/photo S Ngendahimana

Tuyisenge yahaniwe gukubita umwana ugarura imipira ku kibuga ku mukino wahuzaga ikipe ye na Esperance FC waberaga kuri stade Mumena i Nyamirambo mu kwezi gushize.

Ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko bwafashe uyu mwanzuro nyuma yo gukora iperereza ku myitwarire y’uyu mukinnyi.

Tuyisenge Jacques yaje kubwira Umuseke ko asaba imbabazi ku kuba yarahohoteye uwo mwana, izi mbabazi yazisabye uwo mwana ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.

Ikipe ya Police FC yo ntabwo yanejejwe n’ibi bihano. Umunyamabanga wayo Jean de Dieu Mayira yatangarije SportsTime ko ibi byari byararangiye.

Ati “ Ni igihano gihubukiwe twari twarakemuye ikibazo, umukinnyi yasabye imbabazi ndetse tunamutegeka guha uriya mwana ibihumbi 100 byo kwivuza.”

Rutahizamu Tuyisenge ari mu bakinnyi bafite ibitego byinshi muri shampionat kuko amaze gutsinda birindwi (7) mu mikino ya shampionat 17 amaze gukinira Police FC.

Uyu musore ibi bihano bizatuma adakina imikino bafitanye na Rayon Sports kuwa 27 Gashyantare, AS Kigali kuwa 23 Werurwe, Mukura VS kuwa 29 Werurwe na Kiyovu Sport kuwa 19 Mata.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ubwo se koko uyu mwana uzivuza ibihumbi ijana byose ubwo ntiyababajwe bikomeye, rero gukubita no gukomeretsa bihanwa n’amategeko, police iyo imujyana ikamufunga, sha njyewe ankubitiye umwana namwereka pe, none ngo ibihumbi 100, uwo mujinya numuranduranzuzi

  • Police yagombye kuba yaramufatiye ku kibuga agafungwa ,ibyo bikagaragaza ko police yacu ikora neza.None muravugako bakabije igihano gute?Gukubita nogukomeretsa n’icyaha kandi gihanwa n’amategeko y’u Rwanda ahana ,Ferwafa ikomereze aho ihana abitwara nabi kubibuga bityo umutekano usugure usagambe nk’uko abayobozi bacu babiharanira.thx

  • Tujye dushyira mu kuri no mu gaciro, ibi s`ibintu umuntu muzima yashyigikira, ahubwo icyo gihano ni gito cyaneeeeee. Byaba byiza hafashwe igihe gihagije uyu mukinnyi akitabwaho mu buryo bwo kumugorora.

  • ahubwo yagobye gukurikiranwa nkiko icyaha cyo gukubita kandi agakubita umwana

Comments are closed.

en_USEnglish