Volleyball: u Rwanda rwatsinze Cameroun yakiriye amarushanwa
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino yakinnye wo mu itsinda kuri uyu wa gatanu yabashije gutsinda Cameroun yakiriye aya marushanwa nyafrika amaseti atatu kuri imwe.
Iseti ya mbere yegukanywe n’u Rwanda ku manota 25 kuri 20 ya Cameroun, iya kabiri nayo u Rwanda ruyitsinda kuri 25 kuri 20.
Iseti ya gatatu niyo ikipe ya Cameroun yabashije kwegukana ku manota 25 kuri 22 y’u Rwanda.
Umutoza Paul Bitok avuga ko bahise bashyira imbraga muri seti ya kane u Rwanda ruyitsinda rurusha bigaragara Cameroun amanota 25 kuri 17.
Iyi kipe ya Cameroun u Rwanda rwabashije gutsinda niyo mu mukino nyafrika nk’iyi ishize yegukanye igikombe cya Africa, ndetse muri iyo mikino yari yatsinze u Rwanda amaseti atatu ku busa.
Umukino wa mbere u Rwanda rwawutsinzwe na Algeria seti 3-0 (23-25, 12-25, 19-25)
Kuri uyu wa gatandatu u Rwanda rurakina ku mugoroba na Gabon naho umukino wa nyuma mu itsinda u Rwanda rurimo ruzawukina ku cyumweru na Nigeria.
Mu yindi mikino yabaye muri iri tsinda, Cameroun yatsinzwe n’u Rwanda ku mukino wa mbere yari yatsinze Nigeria amaseti 3-1 (25-11, 22-25, 25-18, 25-20).
Nigeria kandi muri iri tsinda yatsinze Gabon seti 3-1 (22-25, 25-20, 25-11, 25-16).
Itsinda T u Rwanda rurimo ruri kumwe na Cameroon, Gabon, Algeria na Nigeria.
Kugeza ubu muri iri tsinda Algeria, Cameroun, Nigeria n’u Rwanda ziranganya zose amanota 3. Gabon yo imaze gukina umukino umwe ikaba yarawutsinzwe, uwa kabiri irawukina kuri uyu wa gatandatu.
Aya marushanwa nyafrika ni ayo gushaka amakipe atatu azahagararira Afrika mu mikino y’igikombe cy’isi cya Volleyball azabera muri Pologne muri Nzeri uyu mwaka.
ububiko.umusekehost.com