Digiqole ad

Hagiye gutangira irushanwa rya Basketball mbere ya Shampiyona

Mu mpera z’icyi cyumweru kuri Stade Amahoro i Remera (kuri Stade Ntoya) hateganyijwe imikino  ya gicuti izabanziriza Shampiyona ya Basket  mu Rwanda. Iyi  “Pre-season tournament”  izakinwa mu minsi itatu.

Amakipe azabanza gukina bya gicuti  mbere ya Shampiyona
Amakipe azabanza gukina bya gicuti mbere ya Shampiyona

Mugwiza Désiré uyoboye Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda avuga ko hateganyijwe iyi mikino mu rwego ryo gutegura abakinnyi bazakina muri iriya Shampiyona.

Yagize ati ” hari imikino twateguye igomba gukinwa n’amakipe azitabira Shampiyona yose mbere y’uko itangira,iyi mikino  ikaba iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.”

Umuyobozi wa Ferwaba atangaza ko iryo rushanwa nta bihembo bizaba birimo, ahubwo ko ari uburyo bwiza bwo kwitegura kandi amakipe yose babyumvikanyeho.

Shema Maboko Didier ushinzwe tekiniki mu Ishyirahamwe rya Basketball avuga ko iyo mikino yo kwitegura Shampiyona izaba kuwa gatanu tariki ya 14 kugeza kuya 16 Gashyantare 2014.

Biteganyijwe kandi ko imikino ya Shampiyona ya Basketball izatangira tariki ya 22 Gashyantare uyu mwaka .

Shampiyona ya Basketball mu Rwanda izitabirwa n’amakipe akurikira:

– Espoir BBC,

– Rusizi BBC,

– Kigali BC,

-CSK BBC

– APR BBC,

-UGB,

-Kaminuza y’u Rwanda (Ishami rya Huye),

– Ishuri ry’uburezi rya Kaminuza y’u Rwanda ( College of Education, former KIE),

– Gisenyi Basketball Club y’abagabo,

-Ishuri rya Tekinike rya Kicukiro (IPRC)  ndetse na 30 Plus BBC y’abagabo.

NKOTANYI Damas

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ko mbona se nta makuru mutanga yo mu bari nabategarugori?tnx

Comments are closed.

en_USEnglish