U Rwanda rwamanutseho imyanya 4 ku rutonde rushya rwa FIFA
Ku rutonde ngarukakwezi rutangazwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi,FIFA, ku rwatangajwe kuri uyu wa 13 Gashyantare ikipe y’igihugu y’u Rwanda yamanutse ho imyanya ine. Amavubi ari ku mwanya wa 134 ku rwego rw’Isi.
Ntabwo bitunguranye kuko Amavubi mu kwezi kwa mbere nta mukino wa gicuti cyangwa mpuzamahanga yakinnye.
Umwanya Amavubi ariho ubu ni mubi cyane kuko mu karere ari inyuma ya Uganda (84), DRCongo (91), Ethiopia (101), Kenya (108), Tanzania (116), Sudan (123), Burundi (124) ndetse na Centre Afrique imaze igihe mu ntambara iri ku mwanya wa 105.
Ikipe y’igihugu Amavubi iyi myanya y’inyuma imazeho iminsi niyo mibi imazeho igihe kinini. Bikaba bigaragaza ko hakenewe gukora cyane kugirango umupira w’amaguru mu Rwanda ukomere bigere no ku ikipe y’igihugu.
Ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda ni bushya, ntiburamara n’amezi atatu kugeza ubu.
Muri Africa amakipe icumi ya mbere ni Cote d’ivoire iza ku mwanya wa 23 ku Isi, Algeria (26), Cape Verde Islands (27), Ghana (34), na Tunisia ya 45 ku rwego rw’Isi.
Naho muri rusange Espagne ikomeje kuza imbere y’andi makipe ku Isi, ikurikiwe n’Ubudage na Argentine.
Ku Isi
1 Spain
2 Germany
3 Argentina
4 Portugal
5 Colombia
6 Switzerland
7 Uruguay
8 Italy
9 Brazil
10 Netherlands
11 Belgium
Muri Africa
23 1 Côte d’Ivoire (yamanutse ho imyaka itandatu ku isi)
26 2 Algeria
27 3 Cape Verde Islands (yazamutse imyaka 8)
37 4 Ghana (yamanutseho imyanya 13)
38 5 Egypt
45 6 Tunisia
46 7 Cameroon
47 8 Nigeria
59 9 Mali (Yamanutseho imyanya 19)
62 10 Burkina Faso
Mu karere
84 18 Uganda
91 22 Congo DR (Yamanutseho imyanya 10)
101 28 Ethiopia
108 31 Kenya
116 33 Tanzania
123 36 Sudan
124 38 Burundi
134 39 Rwanda
Inzaghi JD Nsengiyumva
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
nonese mubona eric ari umutoza wahesha ikipe y’igihugu amanota koko na APR yakoze debrasse ngo amavubi yagorwa
nyamara bahamagare abashoboye kuwutera
ndabona tuzaba nabanyuma ku isi hose erega bahamagare abashoboye bahe agaciro nabagize uruhare mumupira wamaguru bawuteye wangu
Comments are closed.