Ikipe y’igihugu y’abagore yaraye ikinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’abahungu batarengeje imyaka 16 kuri Stade Amahoro mu rwego rwo kwitegura umukino uzabahuza n’ikipe ya Kenya ku italiki ya 2 Werurwe. Uyu mukino utegura ikipe y’igihugu y’abagore wayihuje n’abahungu batarengeje imyaka 16, umukino warangiye abahungu batsinze abagore ibitego 6-0. Uyu mukino wagaragayemo ibitego byinshi kandi amakipe […]Irambuye
Kuri iki Cyumweru, Shampiyona ya Basketball mu Rwanda iratangizwa mu duce dutandukanye tw’u Rwanda. Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino w’intoki wa Basketball FERWABA bwamaze gushyira hanze urutonde rw’uko amakipe azahura. Hateganyijwe ko iyi mikino igomba gutangira kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2014 . Dore uko amakipe agomba guhura : 1.Gisenyi Vs APR saa 11:00 zihurire […]Irambuye
Nyuma y’uko bivuzwe ko umutoza w’ikipe ya Esperence yinubiye imisifurire mu mukino wayihuje na Gicumbi ibi ngo bikamuviramo guhabwa ibihano birimo guhagarikwa imikino umunani n’amande angana n’ibihumbi ijana, uyu mutoza yabwiye Umuseke ko atigenze anenga imisifurire kandi nibyo bihano atabibwiwe. Mu kiganiro umutoza Banamwana Camarade yagiranye n’umunyamakuru w’Umuseke yavuze ataramenya neza niba ubuyobozi bwaramufatiye ibyo byemezo. […]Irambuye
Nyuma yo gusezererwa mu marushanwa yateguraga igikombe k’Isi kizabera muri Pologne umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwandaavuga ko hari amasomo menshi bakuyemo. Ntagengwa Olivier mwe mu bagize ikipe ya Volleyball y’u Rwanda akaba ari nu mukinnyi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye we asanga muri aya marushanwa ikipe ye yarabuze amahirwe yo kwerekeza mu gikombe k’Isi […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu ku mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 17 cya Rayon Sports, yari yakiriye Amagaju FC y’i Nyamagabe kuri stade ya Kigali aho iyatsinze ibitego bibiri ku busa mu mukino Rayon Sports yagaragajemo imbaraga kurusha Amagaju. Rayon Sports ikiri mu gikomere cyo gusezererwa mu gikombe cya Africa cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo, yongeye kwigaragariza […]Irambuye
Ku cyumweru hateganyijwe umukino ukomeye hagati ya Police FC na Rayon Sports, Police iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 31 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 37 ndetse inizigamiye imikino ibiri ya shampionat itakinnye. Kipson Atuhaire umwe mu bakinnyi ba Police FC yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko bari mu myitozo ikarishye mbere […]Irambuye
Ikizamini cya Leta giheruka cyaba cyaragaragaje ko amashuri ntaho ahuriye n’amashoti kuko batanu mu bakinnyi batandatu ba APR FC bari bitabiriye Ikizamini cya Leta gisoza umwaka w’amashuri wa 2013 icyo kizamini cyabatuye hasi kuko batabashije kubona amanota abemerera kubona Diporome (diplome). Aba bakinnyi uko ari batandatu bakoze ikizami mu ishami rya MEG (Mathematics-Economics-Geography) bigaga mu […]Irambuye
Nyuma y’uko uwahoze ari umutoza wa APR, Andreas Spier yeguye, Mashami Vicent wari umutoza wungirije yagizwe umutoza mukuru. Umuvugizi w’ikipe ya APR George Gatete niwe watangaje ko Mashami yemejwe nk’umutoza mukuru wa APR FC Gatete yabwiye TimesSports ikipe ye idateganya gutora undi mutoza ahubwo ko Mashami ariwe bemeje kuko yerekanye ko yatoza ikipe nka APR […]Irambuye
Mu kurushanwa hari ubwo utsindwa ariko ugatsindwa wagaragaje ubushobozi ndetse ugasezererwa wemye. Nibyo byabaye ku ikipe y’u Rwanda ya Volleyball muri Cameroun ku mugoroba mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere. Imikino u Rwanda rwari rutegerejwe ni iya Cameroun yatsinze Gabon seti eshatu kubusa, naho Algeria igatsinda Nigeria seti 3-1. Iyi mikino yo guhatanira kujya […]Irambuye
I Gicumbi kuri iki cyumweru hari imbaga y’abantu benshi kuri stade baje kureba ko ikipe yabo yakwihagararaho imbere ya APR FC, byarangiye iyi kipe y’ingabo ibatsize 4-1, umutoza wa Gicumbi FC yemeye ko APR FC imurusha imbaraga ariko abo benda kuzinganya batazamuva mu nzara. Ni mu mukino Gicumbi FC yarushijwemo, kuko nyuma yo gutsindwa bine […]Irambuye