Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yasezereye ikipe y’igihugu ya Kenya nubwo ku mukino wabereye muri Kenya kuri iki cyumweru u Rwanda rwatsinzwe ibitego 2 kuri 1. Igitego Amavubi yatsindiye hanze cyatumye banganya 2 – 2 (mu mikino yombi) kuko Kenya ku mukino ubanza yatsinzwe igitego kimwe ku busa i Kigali. Igitego kimwe cy’u Rwanda, ku […]Irambuye
Mu mukino w’amayeri menshi, kuri uyu wa 1 Werurwe i Nyamirambo warangiye ikipe ya AS Kigali ibonye igitego kimwe ku busa bwa AS Ahly Shandi yo muri Sudani. Ni umukino ubanza wa 1/16 mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ya CAF Confederation Cup. Umukino wari urimo kwigana cyane, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi […]Irambuye
Uyu munsi ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye na APR FC mu mukino wa gicuti mu rwego rwo kwitegura umukino uzayahuza n’Intamba mu rugamba y’Abarundi uzaba kuri uyu wa 5 Werurwe. Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya FERWAFA iherereye i Remera Ikipe APR yatsinze ikipe y’igihugu ibitego 4 -0. Uyu mukino watangiye sa yine z’igitondo kandi […]Irambuye
Ku mukino ubanza ugomba guhuza ikipe ya As Kigali na Al Ahly Shandy yo mugihugu cya Sudan mu marushanwa nyafurika y’amakipe yabaye ayambere iwayo bazasifurirwa n’abasifuzi bakomoka mu gihugu cya Ethiyopiya. Umusifuzi wo hagati yitwa Bamlak Tessema Wayesa ni umusifuzi mpuzamahanga ndetse ni n’umwe mu basifuzi bitwaye neza mu irushanwa riheruka kubera muri Africa y’Epfo […]Irambuye
Kuwa gatatu mu gicuku nibwo ikipe ya Al Ahly Shandi yo mu mujyi wa Shandi muri Sudan yagze i Kigali. Ije mu mukino ubanza uzayihuza n’ikipe ya AS Kigali. Ije gukina n’ikipe ya AS Kigali iherutse gusezerera ikipe ya Academie Tchite yo mu Burundi ku bitego (2-1) mu marushanwa ya CAF Confederation Cup. Ikipe ya […]Irambuye
Kuri uyu wa Kane sa moya n’igice Ikipe y’igihugu y’abagore yerekeje muri Kenya gukina umukino wo kwishyura uzaba kuri iki Cyumweru taliki ya 2 Werurwe hamwe n’Ikipe y’igihugu y’abagore ya Kenya. Umutoza Nyinawumuntu Grace yabwiye Umuseke ko ikipe ayoboye izahesha u Rwanda ishema muri Kenya mu mukino uzaba kuri iki Cyumweru agasaba Abanyarwanda kuba inyuma […]Irambuye
Kapiteni w’ikipe Amavubi, Haruna Niyonzima aratangaza ko atazitabira ubutumire bw’umutoza w’Amavubi bwo gukina n’Intamba ku ruganba kuko ngo ikipe akinira Younga Africans iri kwitegura umukino wo kwishyura w’amakipe yabaye aya mbere iwayo uzayihuza na Al Ahly yo mu Misiri. Uyu mukinnyi avuga ko ikipe ye izakina na Al Ahly yo mu Misiri ku wa 03, […]Irambuye
Aaron Rurangirwa, Perezida wa komisiyo y’Abasifuzi mu Rwanda yemeza ko abanenga imisifurire akenshi ari abatazi amategeko yayo. Ni kenshi cyane uzumva abafna bashyira mu majwi imisifurire mu Rwanda. Abasifuzi mu Rwanda usanga ku mikino imwe n’imwe baregwa n’abafana ndetse n’abatoza kubogama, ruswa, amarangamutima n’ibindi. Umutoza Banamwana Camarade wa Esperance FC yo mu kiciro cya mbere, […]Irambuye
Umukino wahuje ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda na Rwamagana City saa munani kuri uyu wa gatatu wari umukino nkemurampaka, waberaga ku kibuga cya FERWAFA i Remera, bahataniraga kujya mu gikombe cy’amahoro kizatangira tariki ya 18 Werurwe 2014. Inama yabaye mu kwa mbere 2014 ihuje abayobozi b’amakipe yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri (ariyo akina […]Irambuye
Nyuma y’igihe kitari gito ikibazo cy’ihagarikwa ry’umutoza Camarade Banamwana kibazwaho byinshi, ibyo aregwa byemewe hifashishijwe umutangabuhamya wari uhari. Benshi bibazaga impamvu FERWAFA ibogamira kuruhande rw’abasifuzi ku kibazo bagiranye n’umutoza Camarade kandi nta bimenyetso nk’amajwi cyangwa amashusho yafashwe Camarade atuka abasifuzi. Gusa uwabumvaga ari nawe wemeje ko umutoza Camarade yasebeje abasufuzi, ni uwitwa Emmanuel usanzwe ari […]Irambuye