Digiqole ad

Al Ahly Shandi yageze i Kigali, izakina na As Kigali

Kuwa gatatu mu gicuku nibwo ikipe ya Al Ahly Shandi yo mu mujyi wa Shandi muri Sudan yagze i Kigali. Ije mu mukino ubanza uzayihuza n’ikipe ya AS Kigali.

Abakinnyi b'iyi kipe yo muri Sudani batangiye imyitozo (Ifoto ya Telefoni)
Abakinnyi b’iyi kipe yo muri Sudani batangiye imyitozo kuri uyu wa kane nimugoroba

Ije gukina n’ikipe ya AS Kigali iherutse gusezerera ikipe ya Academie Tchite yo mu Burundi ku bitego (2-1) mu marushanwa ya CAF Confederation Cup.

Ikipe ya Al Ahly Shandy yahise itangira imyitozo ku kibuga cya FERWAFA, imyitozo wabonaga ko ifite imbaraga n’ishyaka.

Nyuma y’imyitozo umutoza Fath Nagar w’iyi kipe yabwiye Umuseke ko yishimiye kugera mu Rwanda ariko ko mbere na mbere aje gukora icyamuzanye ‘gukina n’ikipe ya AS Kigali’.

Yagize ati “Numvise ko ari ikipe itoroshye.”

Avuga ko yiteguye guhangana na AS Kigali nubwo bwose bizakina iri mu rugo ku mukino ubanza uzaba kuri uyu wa gatandatu.

Damas Nkotanyi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nyifurije itsinzi fana rayonsport

Comments are closed.

en_USEnglish