Digiqole ad

Haruna ntazakina umukino w'u Rwanda n'u Burundi

Kapiteni w’ikipe Amavubi, Haruna Niyonzima aratangaza ko atazitabira ubutumire bw’umutoza w’Amavubi bwo gukina n’Intamba ku ruganba kuko ngo ikipe akinira Younga Africans iri kwitegura umukino wo kwishyura w’amakipe yabaye aya mbere iwayo uzayihuza na Al Ahly yo mu Misiri.

Haruna Niyonzima captain w'ikipe y'igihugu/photo Plaisir Muzogeye
Haruna Niyonzima captain w’ikipe y’igihugu/photo Plaisir Muzogeye

Uyu mukinnyi avuga ko ikipe ye izakina na Al Ahly yo mu Misiri ku wa 03, Werurwe, 2014, bityo ko kwitabira ubutumire bw’Amavubi bitashoboka.

Umutoza w’Amavubi Eric Nshimiyimana yabwiye Umuseke ko nk’uko andi makipe k’umugabane w’Afurika abigenza, ikipe ya Haruna, Younga Africans, ishobora kubasaba ko Amavubi yamwemerera akagumana n’ikipe ye mu rwego rwo kwitegura gukina na Al Ahly.

Nshimiyimana yongeraho ko impamvu atahamagaye abakinnyi b’ikipe  AS Kigali ari uko nabo bafite  umukino wo kwishyura uzabahuza  na Al Ahly Shandy yo mu gihugu cya Sudani  tariki ya 9 Werurwe 2014

Kuri uyu wa 5 Werurwe, ikipe y’igihugu izakina umukino wa gicuti n’ikipe y’u Burundi. Mu mikino ibiri iheruka guhuza aya makipe yombi, u Rwanda rwatsinze umukino ubanza hano i Kigali ku bitego 3-1.

Mu mukino wo kwishyura Intamba ku rugamba z’u Burundi  nazo zitsindira  Amavubi i Bujumbura ibitego 3-1.

NKURUNZIZA Jean Paul
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish