Digiqole ad

AS Kigali yatsinze 1-0 Al Ahly Shandi ya Sudan

Mu mukino w’amayeri menshi, kuri uyu wa 1 Werurwe i Nyamirambo warangiye ikipe ya AS Kigali ibonye igitego kimwe ku busa bwa AS Ahly Shandi yo muri Sudani. Ni umukino ubanza wa 1/16 mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ya CAF Confederation Cup.

Abasore ba AS Kigali bishimira igitego cya Murengezi
Abasore ba AS Kigali bishimira igitego cya Murengezi/photo Ruhagoyacu

Umukino wari urimo kwigana cyane, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi akiniye cyane hagati gusa, nta buryo bufatika bwagaragaye ndetse nta kazi gakomeye abazamu bombi babonye.

Mu gice cya kabiri, AS Kigali yari iri mu rugo yagaragaje ubushake bwo gusatira, ikipe ya Al Ahly Shandi nayo yerekanye ko ari ikipe imenyeranye cyane ndetse izi guhanahana neza.

Uburyo bwabonetse bwo gutsinda ni ubwabonywe na Ndikumana Bodo wa AS Kigali ariko ntabashe gutera mu izamu ku nshuro zigera kuri ebyiri yabonye uburyo bwiza mu gice cya kabiri.

Captain w’ikipe ya AS Kigali yigaragaje cyane ku mukino wa none, yahaye imipira myiza yavamo ibitego Ndikumana Bodo ariko uyu agomba kuba uyu munsi utari uwe kuko yahushije inshuro ebyiri zabazwe.

Ku mupira waturutse kuri ‘corner’ ya AS Kigali, habayeho kugundagurana gato maze Murengezi Rodriguez arekura ishoti ahagaze nk’aho baterera Penaliti maze umuzamu ntiyabasha kuwugarura kuko wari mu iguni ry’izamu cyane, kiba kiranyoye. Hari ku munota wa 76 w’umukino.

Nyuma y’umukino Casambungo André utoza AS Kigali yavuze ko ntako abasore be batagize muri Sudan bazagerageza guhagarara ku gitego kimwe batsinze bakaba bashaka n’ibindi. Yemeza ko bakinnye neza n’ubwo kandi bahushije uburyo bwinshi bwo gutsinda.

Fath Nagar utoza Al Ahly Shandi yavuze ko yabonye AS Kigali ari ikipe nziza, ko agiye kuyitegura iwabo kandi yizeye neza ko igitego kimwe batsinzwe azakishyura kandi akarenzaho akayisezerera kuko ngo biteguye bihagije kugera kuri muri iri rushanwa.

AS Kigali yakomeje gushaka ikindi gutego ariko biranga umukino urangira babonye impamba y’igitego kimwe bazajyana i Shandi mu majyaruguru ya Sudani mu cyumweru gitaha mu mukino wo kwishyura.

Muri 1/32 ikipe ya AS Kigali yari yabashije gusezerera ikipe ya Academie Tchité y’i Burundi.

Mu mukino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, Rayon Sports yo yasezerewe na AC Leopards yo muri Congo Brazzaville.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Reba ko ikipe iba itari kubikora yiturije, naho aba Rayon urusaku rwabarenze bazi ko arirwo rustinda igitego!? Kandi bibagirwa kubii!! Ubu baziko bastinze cg se ngo bazastinda umwaka utaha!!

  • Natwe Abareyo twari inyuma ya As Kigali. Mbere yo kuba ikindi icyo aricyo cyose, turi Abanyarwanda. Ishema ry’igihugu niryo ribanza. Abantu nka Kaka bapfa iki na Rayon? Rayon yakugize ite Musaza? Ni nde Mureyo wakubwiye ko yemera ko urusaku rutsinda ibitego? Kuki abantu bagusakuriza ntubarege kuri Polisi? Fair play mugabo wa mama. Kugera kure hashoboka kwa As Kigali kandi ejo cg ejobundi izasakirana na Rayon natwe tubifitemo inyungu. Kwipima n’abakomeye. Kuzamuka kwa Foot nyarwanda. Kuva ku rutonde rw’100 na mirongo tukaza mu myanya y’imbere.

  • Wowe wiyise kaka uzabanze usubire mu ishuri wige ibihekane mbere yo guhuragura ibigambo bisebya ikipe y’Imana=Rayon Sport!!Ntibavuga “gustinda”bavuga”gutsinda”hahahaaaaaa!!!…

    • Ubwo se urabona utandukaniye he na Kaka, ko ndeba wewe ubaye gaheza noneho…

    • RAYON ntakipe iyirimo abantu banganyije 0-0 barangiza bagasakuriza umujyi wose ngo barayakira kukibuga.Ntawabarenganya buriya mwari mwatsinze kurimwe birahagije.

  • Yewega KAKA,Ubundise iyo equipe ufana ntavuze, kuki yo itigeze isohoka?Ngaho se subiza!!!! Kd unabana n’ubumuga bwo kutamenya ibihekane!!! hahahaha

Comments are closed.

en_USEnglish