Digiqole ad

Abagore: U Rwanda rwasezereye Kenya

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yasezereye ikipe y’igihugu ya Kenya nubwo ku mukino wabereye muri Kenya kuri iki cyumweru u Rwanda rwatsinzwe ibitego 2 kuri 1. Igitego Amavubi yatsindiye hanze cyatumye banganya 2 – 2 (mu mikino yombi) kuko Kenya ku mukino ubanza yatsinzwe igitego kimwe ku busa i Kigali.

Ikipe y'igihugu y'Abagore yasezereye Kenya. Aha ni ku mukino ubanza ubwo yatsinze Kenya i Kigali
Ikipe y’igihugu y’Abagore yasezereye Kenya. Aha ni ku mukino ubanza ubwo yatsinze Kenya i Kigali

Igitego kimwe cy’u Rwanda, ku mukino waberaga kuri stade yitwa Machakos Kenyatta kuri uyu wa 02 Werurwe cyatsinzwe na Uwamahirwe Shadia, w’imyaka 17 y’amavuko. Yakinjije mu gice cya mbere ku munota wa 30 yishyura icyo yari yatsinzwe mu ntangiriro z’umukino.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Kenya yabashije gutsinda igitego cya kabiri, ndetse umukinnyi w’u Rwanda Uwamahoro Marie Claire ku munota wa 73 ahabwa ikarita itukura ariko aba bakobwa babasha kwihagararaho ntibatsindwa ikindi gitego.

Uyu ni umukino w’amajonjora yo guhatanira kujya mu gikombe cy’Isi cy’amakipe y’igihugu y’Abagore kizaba mu mwaka utaha muri Canada.

Algeria, Ghana,  Mali, Zambia, Tunisia, Zimbabwe n’u Rwanda ni amakipe yabonye itike yo gukomeza mu ijonjora rya nyuma.

Amakipe arindwi muri Africa azahurira ku mikino ya nyuma izabera muri Namibia mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, bashaka amakipe azahagararira Africa.

Nyuma yo gusezerera Kenya, Amavubi azahura n’ikipe y’igihugu ya Nigeria ku matariki ya 22 na 25 Gicurasi uyu mwaka.

Nigeria izakina n’u Rwanda yagombaga gukina na Sierra Leone ariko iyi kipe yivana mu irushanwa. Nigeria yabaye iya kane mu gikombe cy’Afurika mu 2012 yari yatwaye mu 2010.

Imikino yabaye muri iyi week end :

28/2/2014 Tanzania 1-1 Zambia (1-2)
28/2/2014 Mali 0-1 Cote d’Ivoire (0-4)
01/3/2014 Zimbabwe 2-1 Botswana (1-0)
01/3/2014 Tunisia 2-2 Egypt (3-0)
01/3/2014 Morocco 0-0 Algeria (0-2)
01/3/2014 Ghana 3-0 Burkina Faso (3-0)

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Bravo les filles!

  • Ayo bamenaga mu bagabo nibayashyire muri aba bagore kuko nibura bo urabona ko bakora ibintu by’abantu b’abagabo rwose

  • nabasaza babo nibabarebereho ubundi nabo bikosore

  • Mukomere cyane mukomereze aho ariko mumenye ko Nigeria muzacakirana itoroshye barakina ukagira ngo ni benshi kandi bafite imbaraga. Muzabakinishe Tekiniki kuko ibindi bateye ubwoba. Ntimuzatinye gusa byose birashoboka mu mupira w’amaguru

  • Umukino ubanza wa Kenya n’Amavubikazi narawurebye. Byari ibirori by’imbonekarimwe! Kenya yari ifite umuzamu wagurukaga mu kirere agasama amashoti Abakobwa bacu bamuturiraga, gusa biturutse kuri koruneri, u Rwanda rwaje kumwiba umugono rumupangira igitego kimwe arumirwa. Niba utari uhari waracitswe.

Comments are closed.

en_USEnglish