15 Werurwe – I Nyamirambo kuri Rafiki Club niho habereye imwe mu mikino y’umunsi wa gatatu wa shampionat ya Volleyball, umukino wari utegerejwe ni uwahuje APR VC na Rayon Sports. Warangiye APR itsinze Rayon Sports seti 3 – 1. Imbaga y’abantu yari yuzuye kuri Club Rafiki, ndetse uyu mukino wageze aho wishyuzwa amafaranga 1000 kwinjira, […]Irambuye
Imikino y’igikombe cy’Amahoro nkuko bisanzwe burimwaka ritaganyijwe gutangira tariki ya 18Werurwe 2014, uyu mwaka miliyoni 120 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda nizo biteganywa ko zizajya muri iri rushanwa zikazatangwa n’ibigo bine byigenga. Nkuko twabitangarijwe n’umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Kayiranga Vedaste avuga ko begereye amasosiyete 35 akorera mu gihugu ariko ane (4) aba ariyo […]Irambuye
Mu Rwanda rwo hambere hahozeho umukino wo kumasha ariko nyuma yo kwaduka kw’indi mikino ya ruzungu, uyu mukino waracyendereye. Ubu ubuyobozi bw’imikino mu gihugu bwagaruye uyu mukino kandi hatorwa Komite yawo. Muhumuza Richard yabwiye UM– USEKE ko igitekerezo cyo gutangiza ishyirahamwe ry’ umukino wo kurasa no kumasha cyabajemo kera. Ati “Nibazaga impamvu uyu mukino udakinwa […]Irambuye
Nyuma y’uko havuzwe umwuka utari mwiza hagati y’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport ndetse n’umutoza mukuru w’iyi kipe Luc Eymael hari amakuru avuga ko ashobora kwisubirira mu ikipe yahozemo ya AFC Leopards yo muri Kenya. Uyu mutoza w’Umubiligi afite amasezerano y’amezi atandatu mu ikipe ya Rayon Sport, yatangarije ikinyamakuru Goal.com ko aramutse abonye amahirwe yo gusubira […]Irambuye
Umutoza wa Police FC Sam Ssimbwa Nyuma yemeye amakosa yakoze avuga ko shampiyona y’u Rwanda yashyiriweho ikipe imwe cyangwa ebyiri, akanenga kandi n’imisifurire nyuma y’umukino wahuje ikipeye na Rayon Sports, yoroherejwe ibihano ahagarikwa umukino umwe gusa, anacibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100, 000 Frw). Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Kayiranga Vedaste, […]Irambuye
Murindahabi Olivier ni we watsindiye umwanya w’Umunyamabangu Mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, nk’uko byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Werurwe, 2014. Uyu mugabo wabaye umunyamabanga mukuru wa Mukura Victory Sport aho yakoranaga na Nizeyimana Olivier, uzwi ku izina rya Olivier Volcano Perezida wa Mukura. Murindahabi yahatanye kuri uyu […]Irambuye
Nyuma yo gutsinda imikino ibiri mu mpera z’icyumweru gishize, ikipe ya Espoir Basketball Club ifite ikizere cyose cyo guzatwara igikombe cy’iyi Shampiyona ya Basketball. John Bahufite utoza Espoir BBC yatangaje ko byanze bikunze bagomba gutwara iki gikombe ku nshuto ya gatatu bikurikiranya. Bahufite yagize ati ” Tugomba gukomeza kwitegura kuko hari amakipe atoroshye nka Rusizi […]Irambuye
Abakinnyi bakuru mu mukino wa Karaté igice cya WADO-RYU, kuri iki cyumweru, bahuriye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, bakora imyitozo rusange ndetse banibukiranya banungurana tekinike zibanze ziranga Karaté yo mu bwoko bwa WADO-RYU igezweho. Iyi myitozo yitabiriwe n’abakarateka bafite umukandara w’umukara gusa, baturutse mu makipe atandukanye yo mu Ntara zose z’igihugu bakina WADO- RYU. […]Irambuye
Nyuma y’aho umutoza wa Esperance Camarade Banamwana ahawe ibihano azira gushyira mu majwi abasifuzi, umutoza mukuru wa Police FC niwe utahiwe n’ibi bihano azira amagambo yatangarije itangazamakuru ku mukino wamuhuje n’ikipe ya Rayonsport ku munsi wa 18 wa shampionat. Amakuru ava mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kabone n’ubwo bitarashyira ahagaragara aremeza ko umutoza […]Irambuye
Imikino mu mashuri makuru yigenga mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano no gusabana mu mikino, Ishuri rikuru Gatolika ry’i Kagbayi (ICK) kuri iki cyumweru ryakiriye imikino itandukanye yarihuje n’Ishuri rikuru Nderabarezi rya Gitwe (ISPG). Mu mupira wa maguru ikipe ya ICK yaje gutsinda ikipe ya ISPG igitego kimwe ku busa (1-0) cyabonetse ku bwo amakosa […]Irambuye