Abasifuzi bo muri Ethiopiya ni bo bzasifurira As Kigali
Ku mukino ubanza ugomba guhuza ikipe ya As Kigali na Al Ahly Shandy yo mugihugu cya Sudan mu marushanwa nyafurika y’amakipe yabaye ayambere iwayo bazasifurirwa n’abasifuzi bakomoka mu gihugu cya Ethiyopiya.
Umusifuzi wo hagati yitwa Bamlak Tessema Wayesa ni umusifuzi mpuzamahanga ndetse ni n’umwe mu basifuzi bitwaye neza mu irushanwa riheruka kubera muri Africa y’Epfo rya Chan, rihuza abakinnyi bakina iwabo mu bihugu.
Ni na we wasifuye umukino wa huje ikipe ya Flambeau de l’Est yo mu gihugu cy’u Burundi na Diable Noire yo muri Congo brazaville.
Umusifuzi wa kabiri yitwa Tigle Gisaw Belachew na we akaba ari umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyetiyopiya. Temesgin Samwel Atango ni we uzaba ari umusifuzi wa gatatu.
Umusifuzi wa kane muri uwo mukino yitwa Belay Tadesse na we akaba ari umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyetiyopiya, akaba yaragaragaye ku mukino wa huje ikipe ya Flambeau de l’Est na Diable Noire.
Uyu mukino uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya mbere Werurwe, mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe ku itariki 9 z’uku kwezi kwa gatatu.
Nkurunziza Jean Paul
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
AS Kigali Tuyifurije gutsinda, izahorane ubutwari mu ruhando rw’amahanga iduhesha Ishema rishimwa nabose.
Comments are closed.