Usibye abakurikira umunsi ku munsi, ntabwo benshi bibaza ko ubu Espoir FC ihagaze ku mwanya wa gatatu mu makipe 14 ya shampionat y’u Rwanda. Ntabwo yahasimbukiye ahubwo ni uko imaze iminsi yitwara neza, yabishimangiye kuri iki cyumweru ku mukino w’umunsi wa 19 wa shampionat aho yaguye nabi ikipe ya Rayon Sports ikayitsinda ibitego 2 – 1 […]Irambuye
Mu gihe abakunzi bu mupira w’amaguru mu Rwanda benshi batishimiye umusaruro w’ikipe y’igihugu Amavubi mu myaka nibura itanu ishize, umutoza Eric Nshimiyimana we mu gihe yayihawe asanga yaragejeje ikipe y’igihugu ku ntera itigeze igezwaho n’undi mutoza wayinyuzemo. Nshimiyimana yasinye amasezerano y’umwaka umwe ubwo umunyaserebiya Milutin Micho yari yungirije yerekwaga umuryango, ubu umwaka yahawe warashize ari […]Irambuye
Umukino mpuzamahanga wa CAF Confederation Cup wo kwishyura wahuzaga ikipe ya As Kigali na Ahly Shandi warangiye ikipe ya As Kigali itsinze penalite 5-4,umukino waberaga I Shendi mu gihugu cya Sudan kuri uyu wa gatanu tariki 07 Werurwe. Mu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi, ikipe ya Ahly Shandi yaje kotsa igitutu ikipe ya As Kigali iza no kubona igitego […]Irambuye
Nyuma y’uko Ikipe y’u Rwanda inganyije n’Intamba ku rugamba z’i Burundi bigahesha intsinzi u Rwanda, Rutahizamu Ndahinduka Michel watsinze igitego cy’amavubi asanga kumenyerana kwa ba Rutahizamu byaba imbarutso yo gutsinda ibitego byinshi. Michel yagize ati “Jyewe inama naha bagenzi banjye ariko cyane cyane ubuyobozi bw’ikipe ni ukutuba hafi bakadutegurira imikino ya gicuti myinshi kugira ngo […]Irambuye
Nyuma yo kunganya umukino wa gicuti n’Intamba ku rugamba, ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali ahagana saa kumi n’imwe zirenga kuri uyu wa 06 Werurwe. Basesekaye bemye kuko bagiye bivugwa ko Abarundi bashobora kubanyagira. Eric Nshimiyimana ubatoza yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko i Bujumbura icyo bahakoze ari ukukina umupira wabo. Ati “Twakinnye neza, kunganya ntibiduhagije ariko […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki 5 Werurwe, umukino wa gicuti wahuzaga u Rwanda n’u Burundi urangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, kuri sitade yitiriwe igikomangoma Louis Rwagasore i Bujumbura. Umukino watangiye saa cyenda n’igice zo mu Rwanda kuruhande rw’Amavubi habanjemo: Ndayishimiye Jean Luc, Rusheshangoga Michel, Nirisarike Salomon, Bayisenge Emery, Sibomana Abuba, Uwambazimana Leon, Mugiraneza Jean […]Irambuye
Umukinnyi Iranzi Jean Claude ukinira ikipe ya APR yatangarije Umuseke ko agiye kugaruka gukinira ikipe ye nyuma y’uko yari amaze igihe afite imvune mu kaguru. Iranzi twasanze ku kibuga cy’imyitozo ya APR aho yari kumwe n’umuganga we ngo arebe niba amaze gukira imvune bihagije. Mu kiganiro n’umunyamakuru wacu yatangaje ko mu cyumweru gitaha azatangira gukina […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri nibwo hari hitezwe ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa” ritangaza umunyamabanga mushya ugomba gusimbura Gasingwa Micheal uherutse kwegura kuri uwo mwanya, ariko byaje kwimurirwa kuwa mbere w’icyumweru gitaha kubera ko bamwe mu bayobozi bakuru ba Ferwafa batabonetse. Amakuru ava muri Ferwafa aravuga ko Perezida wa Ferwafa, Nzamwita De Gaulle yaraye […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri ubuyobozi bw’ikipe y’Isonga FC bwasezereye abakinnyi umunani (8) bari bayisanzwemo bazira kubeshya imyaka yabo, yinjiza abandi 15 bashya batarengeje imyaka 17. Aba bakinnyi basezerewe bazira kuba barabeshye ko batarengeje imyaka 17 isanzwe isabwa kugira ngo ukinire ikipe y’Isonga. Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’inama zitandukanye zimaze iminsi ziba hagati y’ubuyobozi bw’iyi kipe, […]Irambuye
Nyuma yo guhamagara abakinnyi 23 bari bamaze hafi icyumweru mu mwiherero, kuri uyu wa mbere Eric Nshimiyimana utoza Ikipe y’Igihugu Amavubi, yahagurukanye n’abakinnyi 20 berekeza mu gihugu cy’u Burundi, aho bazakina umukino wa gicuti uzabahuza n’Intamba ku rugamba kuwa gatatu. Eric Nshimiyimana mubo yasize harimo Eric Rutanga wa APR FC, Mussa Mutuyimana wa Police FC […]Irambuye