Amavubi akomeje kwitegura gukina n'Intamba
Uyu munsi ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye na APR FC mu mukino wa gicuti mu rwego rwo kwitegura umukino uzayahuza n’Intamba mu rugamba y’Abarundi uzaba kuri uyu wa 5 Werurwe.
Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya FERWAFA iherereye i Remera Ikipe APR yatsinze ikipe y’igihugu ibitego 4 -0. Uyu mukino watangiye sa yine z’igitondo kandi wari ushyushye ku mpande zombi.
Umukino waje kurangira ikipe ya APR itsinze Amavubi ibitego 4-0.
Igice cya mbere cyarangiye APR itsinze Amavubi ibitego 3-0. Igice cya kabiri cyarangiye ikipe ya APR itsinze igitego kimwe, byose biba babaye bine ku busa bw’Amavubi.
Abasore babashije kwinjiza ibitego bya APR ni Ngomirakiza Hegman, Songa Isae, Mubumbyi Bernabé na Sugira Erneste .
Umutoza w’ikipe y’igihugu Nshimiyimana Ericy yatubwiye ko bimuhaye isomo ko agomba kongera ingufu mu bakinnyi bo ku mpande zose kugira ngo umukino azakona nk’Intamba uzagende neza.
Ku ruhnde rw’umutoza w’ikipe ya APR we ngo uyu mukino wamubereye ingirakamaro kuko wamufashishe kungera ingufu mu bakinnyi be kugirango bitegure hampiyona y’uyu mwaka.
Umutoza wa APR asanga ikibazo Amavubo afote kugeza ubu ari uko abakinnyi bataramenyerana ariko ko bamenyeranye nta kipe yapfa kubatsinda.
NKOTANYI Damas
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Amavubi Azikosora
N’ubwo bakwikosora 4-0 NI BYINSHI.
Ariko amavubi bazayasenye bikarangira koko tujye dutanga imisoro bayamarire mikirere ngo bagiye gukina hatsindwe Na APR 4 koko bazakora iki se iburundi koko?
Comments are closed.