Digiqole ad

Amavubi akomeje kwitegura gukina n'Intamba

Uyu munsi ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye na APR FC mu mukino wa gicuti mu rwego rwo kwitegura umukino uzayahuza  n’Intamba mu rugamba y’Abarundi uzaba kuri uyu wa 5 Werurwe.

Uyu mukino wari ushyushye n'ubwo utahiriye Amavubi
Uyu mukino wari ushyushye n’ubwo utahiriye Amavubi

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya FERWAFA iherereye i Remera Ikipe APR yatsinze ikipe y’igihugu ibitego 4 -0. Uyu mukino watangiye sa yine z’igitondo kandi wari ushyushye ku mpande zombi.

Umukino waje kurangira ikipe ya APR itsinze  Amavubi ibitego 4-0.

Igice cya mbere cyarangiye APR itsinze Amavubi ibitego 3-0. Igice cya kabiri cyarangiye ikipe ya APR itsinze igitego kimwe, byose  biba babaye  bine ku busa bw’Amavubi.

Abasore babashije kwinjiza ibitego bya  APR ni  Ngomirakiza Hegman, Songa Isae, Mubumbyi Bernabé na Sugira Erneste .

Umutoza w’ikipe y’igihugu Nshimiyimana Ericy yatubwiye ko bimuhaye isomo ko agomba kongera ingufu mu bakinnyi bo ku mpande zose kugira ngo umukino azakona  nk’Intamba uzagende neza.

Ku ruhnde rw’umutoza w’ikipe ya APR we ngo uyu mukino wamubereye ingirakamaro kuko wamufashishe kungera ingufu mu bakinnyi be kugirango bitegure  hampiyona y’uyu mwaka.

Umutoza wa APR asanga ikibazo Amavubo afote kugeza ubu ari uko abakinnyi bataramenyerana ariko ko bamenyeranye nta kipe yapfa kubatsinda.

Ibitego ku ruhande rwa APR byarumbutse
Ibitego ku ruhande rwa APR byarumbutse
Amavubi nayo yanyuzagamo agasatira
Amavubi nayo yanyuzagamo agasatira
Abakinnyi ba APR bishimira intsinzi y'ibitego batsindaga  Amavubi
Abakinnyi ba APR bishimira intsinzi y’ibitego batsindaga Amavubi
Abakinnyi ba APR barushije Amavubi
Abakinnyi ba APR barushije Amavubi
Umutoza Mashami yitegereza uko abakinnyi be bakira n'Amavubi
Umutoza Mashami yitegereza uko abakinnyi be bakira n’Amavubi
Umutoza Eric Nshimiyimana aha amabwiriza abakinnyi be
Umutoza Eric Nshimiyimana aha amabwiriza abakinnyi be
Umutoza Eric Nshimiyimana yitegereza aho abakinnyi be bakina
Umutoza Eric Nshimiyimana yitegereza aho abakinnyi be bakina
Umutoza wa APR FC ati" Amavubi akeneye kumenyerana"
Umutoza wa APR FC Mashami Vincent ati” Amavubi akeneye kumenyerana”
Eric Nshimiyimana yemera ko ikipe ye ikeneye kugira ibyo inonosora
Eric Nshimiyimana yemera ko ikipe ye ikeneye kugira ibyo inonosora

NKOTANYI Damas

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Amavubi Azikosora

  • N’ubwo bakwikosora 4-0 NI BYINSHI.

  • Ariko amavubi bazayasenye bikarangira koko tujye dutanga imisoro bayamarire mikirere ngo bagiye gukina hatsindwe Na APR 4 koko bazakora iki se iburundi koko?

Comments are closed.

en_USEnglish