Digiqole ad

ANRS-Abagore banduye biyakira vuba.

ANRS – Ubushakashatsi kuri SIDA; abagore babyitwaramo neza kurusha abagabo

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi kuri SIDA, (l’Agence Française de recherches sur le SIDA ) (ANRS) cyasohoye ubushakashatsi, aho cyatangaje.ko ngo bo basanze abagore bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere biyakira neza iyo bafite ubwandu bwa SIDA kurusha abagabo banduye icyo cyorezo, kandi ngo bo bakarushaho kwegera abaganga bityo bo bagahabwa ubufasha.

Mu bushakashatsi bwakozwe na ANRS bwari bufite umutwe ugira uti : « ukuri ku abagore banduye virus ya SIDA bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere » bugakorerwa muri Afurika cyane muri Cameroun, Côte d’Ivoire na Burkina Faso, bukaba kandi bwaranakorewe muri Thaïlandi cyangwa se Cambodge. Bwemeje ko, muri afurika 6 ku 10 banduye SIDA ni abagore. Nibura 8 mu bagore 10 banduye SIDA ku isi batuye ku mugabane w’ Afurika.

Mu myaka mike ishize ngo abagore banduye SIDA bo ntibemeye kwicwa nayo kuko ngo biyakiriye. Ubu ngo bo bakaba begera amavuriro bipimisha ndetse bagahabwa n’ imiti, ibi ngo bikaba byaragabanuye umubare w’abitaba Imana bazize SIDA wari wazamutse bikabije mu myaka ishize, bitewe no kutiyakira ngo bahabwe ubufahsa ku gihe, nkuko bitangazwa na kiriya kigo cyakoze ubu bushakashatsi (ANRS).

Ikindi ngo ni uko abagore barushaho kumva ko ari bo basabwa cyane kwita ku bana babo cyangwa kubo bateganya kwibaruka. Ubu ngo abagore bo bakaba batagikigira ipfunwe ryo gukaragaza ko banduye.

Mu gihugu cya Thaïlande ho ngo abagore baripimisha kurusha uko byari bimeze mbere. Ibi rero ngo ,bikaba bigaragaza ko muri rusange abagabo bazarushaho kwicwa na SIDA mu miryango yabo (vulnérabilité sociale”,).

Byakusanyijwe bivuye ku nurubuga rwa interineti ya ANRS.

Jonas MUHAWENIMANA

Umuseke.com

 

 

en_USEnglish