Digiqole ad

Minisitiri aravuguruza itangazamakuru

Ministeri y’ubuzima iravuguruza ibyasohotse mu binyamakuru kuri VASECTOMY

Mu gihe mu minsi yashize hasohotse inkuru zihinyuza bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo, bukorwa hafungwa burundu imwe miyoborantanga y’abagabo, Ministeri y’ubuzima ikomeje gushishikariza abagabo kugira uruhare mu kuboneza urubyaro, ndeste inasobanura ko nta mubare w’abagabo bazitabira iyi gahunda iteganya kuko ari igikorwa umuntu akora ku bushake bwe.

Dr Richard Sezibera Ministre w’ubuzima asobanura kuri iki kibazo aragira ati: “ndatekereza ko habayeho kutumva ibintu kimwe, reka noneho mbisobanure, ntihariho ndetse ntihazabaho kugena abagabo bagomba gukorerwa Vacectomy, kubere iki? kubera ko vasectomy ari uburyo bwo kuboneza urubyaro bukorwa ku bushake turimo dushishikariza ababyifuza kubukoresha.”

Kuri iki kibazo kandi Dr Sezibera akomeza asobanura ko Vasectomy ari bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro bafite, kandi ko bukorwa hafungwa imwe mu miyoborantanga ati: “si ugukona nkuko abantu bamwe babivuze mu minsi ishize”. Ufunga umuyoboro w’amasohoro ava aho yagenewe kuba ariko ntibibuza igitsina gukora nk’uko bisanzwe ntabwo ari ugukona.

Kuri iyi gahunda yo kuboneza urubyaro ku bagabo kandi, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS uvuga ko ,vacectomy ari uburyo bwiza ndetse bwizewe muri gahunda yo kuringaniza urubyaro.Kuko ari n’ imwe mu nzira yo kugabanya ibibazo abagore bahura nabyo rimwe na rimwe iyo bafashe imiti iringaniza urubyaro.

Iyi nkuru ikaba yaragendeweho n’abashaka gusebya leta y’u Rwanda ko baba bagiye gukona abagabo, bikaba rero ntaho bihuriye n’ukuri kuko ari uburyo bwemewe kandi bukoreshwa ku isi hose ndetse bwahawe icyemezo na OMS.

Claire Uwanyirigira
Umuseke.com

 

1 Comment

  • iyourebye umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage, n’ubukungu bw’igihugu, ubona ko muminsi mike u Rwanda rushobora kuba nk’umwe mu mijyi minini, hakabura aho abantu banahengeka akarima ko guhingamo imboga!! bino bintu birakwiye, kuko no muri China,na USA byagiye bibasha kuringaniza imbyaro.buri muntu ufite ubushake ntakuntu atabyitabira, kuko ni byiza cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish