Digiqole ad

Gukebwa imwe mu nzira zo kugabanya SIDA?

Mu rwego rwo kwirinda kwandura agakoko gatera SIDA, komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya SIDA CNLS, yatangiye gahunda yo gukangurira abagabo gukebwa nka bumwe mu buryo bufasha kwanda agakoko gatera SIDA.

Kuva mu mwaka w’2007, komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya SIDA CNLS,yatangiye igikorwa cyo gukangurira abagabo kwikebesha, cyangwa se gusiramurwa nk’uko bamwe babivuga mu rwego rwo kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Iyi kampanye (Campaign) ikaba yaratangiriye ku basirikare no ku bapolisi.

Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe ngo iyo umugabo akebwe bimwongerera amahirwe yo kutandura agakoko gatera SIDA.

Kuva umwaka ushize rero iyi komisiyo yatangije indi kampanye izageza mu mwaka w’2012, yo gukangurira abagabo bose kwikebesha kugira ngo biyongerere amahirwe yo kutandura agakoko gatera Sida, mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Champof Kirota, umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukangurira abagabo kwikebesha muri CNLS, avuga ko ubu bari mu gice cyo guhugura abazahugura abandi kuri iki gikorwa. Akanibutsa ko iki gikorwa ari ubushake, yagize ati:

ni ku bushake rwose, ubu turi gutanga ubutumwa dukoresheje ibitangazamakuru bitandukanye turavugana nabo kugirango bazadufashe gukanguririra abantu kwitabira iki gikorwa, tunatanga ubutumwa bugaragaza iyi service tugiye gukora

Igikorwa cy’igerageza kuri iyi kampanye yo gukangurira abagabo kwikebesha cyatangiriye mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo na Musanze mu ntara y’amajyaruguru, mu kwakira umwaka ushize w’2010.

Kuri ubu hakaba hahugurwa abazahugura abandi mu gukangurira abagabo kwitabira iyi gahunda mu tundi turere dusigaye. Hateganijwe ko mu gihe cy’ukwezi n’igice abagabo bagera ku bihumbi 68 bazaba baramaze gukebwa.

Claire U

Umuseke.com

 

 

 

1 Comment

  • Gahunda nziza cyane!! AHUBWO ABANTU BAGIFITE AMAFIRIMBI BAYASUBIZE FERWAFA!!!

Comments are closed.

en_USEnglish