Digiqole ad

Umubyeyi yaranizwe Imana ikinga akaboko

Umubyeyi w’abana batanu yaranizwe ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfa

Huye-Mu bitaro bya kabutare mu karere ka Huye intara y’amajyepfo harwariye umubyeyi w’abana batanu, nyuma yo guterwa n’abagizi ba nabi, bakamuniga ariko imana igakinga akaboko bakamusiga agihumeka umwuka w’abazima.

Mukaroni Anysia, ukomoka mu mudugudu wa Mukongoro, akagali ka Gahororo umurenge wa karama, mu karere ka Huye yatewe n’aba bagizi ba nabi mu rukerera rwo ku cyumweru tariki ya gatandatu Werurwe uyu mwaka. Akomeza avuga ko byari mu masaha ya saa kumi za mugitondo, umugabo we amaze kuhava agiye mu isoko i Butare.

Mukaroni avuga ko abagabo batatu aribo bamuteye. Uyu Mukaroni akomeza asobanura ko baje bagakomanga ku idirishya bakamuhamagara ngo nabyuke abatize igitenge bitwaje umugore bari baturanye, maze asohotse niko guhita bamusingira.

Mukaroni ati: “Bahita bafata igitambaro baranshumika mu mutwe hose no mu maso, banigagura ijosi, bantera intoki mu muhogo ubundi rero bankubita n’ibipfunsi ku musaya.”

Ubusanzwe uyu mukaroni ngo akaba yari afitanye amakimbirane n’umugore witwa Nyiraminani Gidia, bose babana mu ishyirahamwe rimwe ryitwa SUSURUKA. Muri iri shyirahamwe Mukaroni akaba yari umubitsi naho Nyiraminani akaba umuyobozi waryo.

Mukaroni avuga ko bapfa amafaranga agera ku bihumbi 142. Aya mafaranga Mukaroni akaba yarayahaga Nyiraminani amubwira ko agiye kuyakoresha mu bikorwa by’ishyirahamwe ariko ngo babaza Nyiraminani icyo yayakoresheje akacyibura. Aya mafaranga akaba ngo ari amwe mu yari yasagutse muyo ishyirahamwe ryabo ryari ryagujije muri VUP Karama.

Mukaroni akomeza asobanura ko igihe yari atangiye kurega Nyiraminani kubera aya mafaranga, Nyiraminani ngo yahise amuhagarika muri komite y’iri shyirahamwe kandi ngo ariwe bari baramushyizeho bamwizeye ngo uzajya acunga aya mafaranga.

Nyuma y’aya makimbirane yari hagati yabo bombi, Mukaroni avuga ko uyu mugore Nyiraminani ariwe wihishe inyuma y’ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bwamukorewe, bitewe n’amagambo ngo yagiye abwirwa.

Ati: “Hari umudamu witwa Nyiraminani twari dufitanye imanza z’amafaranga y’ishyirahamwe. Yari amaze iminsi akoresha amanama ko bazanyica, ahora ashaka abo agurira ngo bazanyice.”

Mukaroni yongeraho ko hari undi mugore witwa Veronika Mukankusi wamubwiye ko bamaze kumugura bazamwica kandi ko iminsi ye ibaze. Mukaroni akomeza avuga ko bamubwiye ko inama yigaga ko bazamwica yari yabereye ku mudamu witwa Jeanne.

Abaturage bo muri uyu mudugu wa mukongoro , ari naho uyu mugore wanizwe (Mukaroni) akomoka , bavuga ko hari ibyo bazi kuri ya makimbirane ari hagati Mukaroni na Nyiraminani.

Theoneste, ni umucuruzi w’ikigage mu gasantare ka Mukongoro. Avuga ko iyo nk’inama y’iri shyirahamwe yabaga irangiye, bamwe mu banyamuryango baryo bazaga kunywera mu kabari ke.

Ati : ‘Nyiraminani yaramanutse, bavuye mu ishirahamwe yaka ikigage ndacyimuha, bakomeza baganira n’abandi bari bazanye, ariko ikintu numvise nuko yavuze ngo arashaka akadobo gato ka cyera k’umunwa muremure, ngo uzakabona azamuha amafaranga ibihumbi 50 cyangwa se akabirenza akamuha n’ibihumbi 100.’

Aba baturage bo muri uyu mudugudu, cyane cyane ababana nabo mu ishyirahamwe SUSURUKA, bavuga ko igihe cyose aba bagore bombi (Mukaroni na Nyiraminani) bahoraga bahanganye, bagashaka no kurwana igihe cyose bahuye.

Cyane cyane ngo iyo babaga bari mu ishyirahamwe, aba baturage bavuga ko byasabaga ko babitambika hagati kugira ngo badafatana bakarwana.

Sebarinda Feredariko, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa karama, avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije na Polisi hari ikirimo gukorwa kugira aba bakoze iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi batabwe muri yombi.

Sebarinda ati : ‘Turi kugerageza kumwegera (Mukaroni) ngo atubwire amakuru yaba yungutse, tuyongere kuyo polisi yabonye, abantu bose bakekwa kuba muri uwo mugambi bafatwe, babazwe’.

Sebarinda akomeza avuga ko iyo habonetse umuntu umwe cyangwa babiri bavuga ko ibintu babyumvise mbere y’uko biba amakuru aba ashobora kuboneka.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge nanone ati : ‘ Kugeza ubu, abo tumaze kubona bavuga ibintu bitandukanye ariko byose bihuriza ku kintu kimwe, uburyo umugambi waba waracuzwe n’icyo wari ugamije biragaragara ko abantu bazafatwa kandi bagahanwa.’

Mukaroni Anysia, umubyeyi w’abana batanu, akimara gukorerwa ubu bugizi bwa nabi yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Karama aho yaje kuvanwa ajyanwa mu bitaro bya Kabutare, ubu kaba ariho arwariye.

Kugeza magingo aya ipereza ku bihishe inyuma y’iki gikorwa rikaba rikomeje.

Ferdinand Uwimana
Umuseke.com

en_USEnglish