Digiqole ad

Intambwe igaragara mu guhashya Malaria

U Rwanda intambwe igaragara mu guhashya Malaria muri Africa yose

Mu nama yitabiriwe n’intumwa z’imiryango mpuzamahanga itandukanye n’intumwa z’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, iri shami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF, ikigega mpuzamahanga k’imari FIM n’indi. Iyi nama kandi yitabiriwe n’abahagarariye imishinga yo kurwanya malaria mu bihugu nka Tanzania, Uganda ndetse na Elitereya.

Dr Akpaka Kalu umukozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima muri Kenya akaba n’umujyanama ku ndwara ya Malaria muri OMS/Kenya, avuga ko ngo ikibazanye ari ukureba ibyakozwe mu Rwanda mu guhashya iyi ndwara. Yagize ati “Turashaka kureba impamvu u Rwanda rufite ubushobozi bwo guhangana na Malariya ku buryo ishobora no gucika. Ni ukuvuga ko dushaka kumenya niba mu Rwanda buri murwayi wa malariaya avurwa. Turanashaka kumenya niba abantu bo mu bice binyuranye byo mu Rwanda barara mu nzitiramibu cyane cyane ahafite amahirwe menshi yo kuba haba malariya”.

Ku ruhande rw’u Rwanda ngo gutumira bagenzi babo baturutse mu bindi bihugu bizabafasha gusuzuma no kugira icyo bahindura ku ntego bihaye.

Mu magambo ye Korine Karema, umuyobozi wagateganyo wa Trac Plus akaba n’uhagarariye ishami rishinzwe kurwanya Malaria we ngo ubusanzwe bafite igenamigambi bakurikiza ya 2008-2013, kuri ubu bayigezemo hagati.ndeste ngo ni byiza bakareba aho bageze kubirebana n’intego bihaye.

Mu Rwanda ugereranije mu mwaka kuva 2009 kugeza 2010 byagaragaye ko indwara ya Malaria yagabanutse cyane, mu 2009 habonetse abantu 13% z’abarwayi ba malaria naho mu 2010 habonetse abantu 7,8%, naho kubyerekeranye n’abahitanywe n’indwara ya malaria muri 2009 ni 20% naho muri 2010 ni 13% mu bari bayirwaye.

Muri gahunda yo kurwanya Malaria hagamijwe kuyica burundu mu Rwanda, hazakomeza gahunda yo gutanga inzitiramibu n’ibyangombwa biziherekeza kuri buri mu ryango nyarwanda, aho bazatanga inzitiramibu 3 bitandukanye na gahunda yahaga inzitiramibu abagore batwite ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 5 gusa.

Claire U
Umuseke.com

 

en_USEnglish