Digiqole ad

Hakenewe ubukangurambaga kuri Vasectomy

BUSOGO – Haracyakenewe ubukangurambaga ku buryo bwo kwifungisha Burundu kubagabo (Vasectomy)

Mu rwego rwo kuboneza urubyaro, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo gukangurira abagabo kwifungisha burundu, aribyo bita “Vasectomy” mu rurimi rw’icyongereza.

Ikinyamakuru Umuseke.com cyanyarukiye mu murenge wa Busogo mu karere ka musanze ho mu ntara y’amajyaruguru, maze kiganira n’abaturage cyasanze mu isoko rya Busogo.

Abaturage baganiriye n’Umuseke.com abenshi batangaza ko batakwemera gukoresha ubu buryo bwo kwifungisha burundu, abandi bakavuga ko ari uburyo bwo gukoreshwa n’abantu bakuze cyangwa bafite abana benshi.

Umubyeyi twaganiriye mu murenge wa Bushogo
Umubyeyi twaganiriye mu murenge wa Busogo

Uyu mubyeyi twaganiriye yagize ati: “ntabwo nabyemera njyewe ko umugabo wange yifungisha. Ubwo buryo mba numva ubuzima bwe nsa nk’aho mbuhungabanije… aba atuzuye nyine.”

Abandi bagabo nabobadusubije muri aya magambo: “ntabwo nabyemera. Uuh. Ubwo se nkubwo ugize impanuka umudamu wawe akaba arapfuye warifungishije urubyaro…”

“sinzi niba gufata icyemezo mfite imyaka 35 ngo nifungishe burundu byankundira, ndamutse mfite nka 45 kuzamura nakwifungisha kuko na mbere umuntu aba amaze kuba umusaza.”

Iyi gahunda yo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwo kwifungisha burundu ku bagabo, hari abaturage batangiye kuyumva muri uyu murenge wa Busogo. Uyu ni umwe mu babukoresheje akaba yaradutangarije impamvu aribwo buryo yahisemo.

Uyu mugabo utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati: “nari mfite umudamu yitaba Imana ansigira abana bane. Nyuma nza guhura n’undi mugore tubyarana abana babiri, abana batandatu rero bo muri iki gihe kugirango mbarere ni ikibazo, ndavuga nti umugore ashobora kujya muri ONAPO hakazaza ibindi bibazo mpitamo kwifungisha burundu.“

Uyu mugabo kandi anyomoza abavuga ko kwifungisha burundu bigira ingaruka ku muntu, akaba yaradutangarije ko uko yakoraga imibonano mpuzabitsina mbere ni ubu ariko akiyikora ndetse n’uko yarangizaga ntacyahindutse.

Kugeza ubu mu murenge wa Busogo, abagabo bakoresheje uburyo bwo kwifungisha burundu ni batandatu ariko hari abandi babyifuza bagitegereje. Ministeri y’ubuzima ikaba ikangurira abagabo gukoresha ubu buryo mu kuringaniza imbyaro, iki gikorwa cyo kuringaniza imbyaro kikareka guharirwa abagore gusa.

 

Emmanuel NSHIMIYIMANA
Umuseke.com
MUSANZE

3 Comments

  • nugushaka ikipe isobanurira abaturage ntibarabyumva neza akamaro kiyi gahunda ntibumva ko ari ukuringaniza imbyaro nukubasobanurira cyane cyane mu miganda nibindi bikorwa bindi bitandukanye !

  • amakuru aracyari macye mwongere nibwo byaba byiza mushyiremo akabaraga

    • Urakoze cyane kuduha igitekerezo cyawe. Turimo kubyigaho mu minsi mike turabikemura.

Comments are closed.

en_USEnglish