Digiqole ad

Kuganira ngo ni umuti ukomeye

Ibiganiro ngo bishobora kuba umuti ku barwayi bagana ibitaro

Inzobere mu by’ubuzima zemeza ko kuganira ari kimwe mu byatuma umuntu yumva amerewe neza mu buzima. Burya ngo iyo tuganira hagati yacu tugaragaza amarangamutima kandi bikaturuhura akenshi ngo bikanaba bifatwa nk’umuti wa bimwe mu bikomere umuntu aba ashobora kugira aho ngo usanga ari igisubizo cya bimwe mu bibazo akenshi biba biturenze.

Kuri bamwe, mu biganiro baboneraho umwanya wo kuvuga akababaro kabo akenshi bikarangira bishimye. Ibyo byishimo rero ngo nibyo ahanini bivamo guseka bikagabanya bwa bubabare umuntu aba afite. Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Massachusetts Medical School muri Amerika bagaragaje ko kwa muganga burya iyo umurwayi ahawe umwanya uhagije wo kuvuga akamuri ku mutima bituma umuvuduko w’amaraso ugenda ku kigero kiringaniye. Mu nkuru ya Dr. Pauline Chen yo mu kinyamakuru the New York Times cyandikirwa muri leta zunze ubumwe z’amerika yanditse ko kwa muganga, guha umurwayi umwanya wo kumutega amatwi mukaganira ngo bishobora kuba kimwe mu byatuma yihuta gukira.

Nyamara ariko bimwe mu bitaro n’abadogiteri bakunze kunengwa kudaha abarwayi bakira uyu mwanya aho ngo bahita babaha imiti, kubabaga se cyangwa n’ubundi bufasha bwa muganga baba bakeneye. Ariko ngo ubu buvuzi twavuga ko buhutiyeho nabwo bushobora kugirira umurwayi akamaro kuruta uburyo bwo kumureka akisanzura agirana na muganga ibigabiro birebire akenshi bivamo tegereza nze.

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Pennsylvania iherereye mu mujyi wa Philadelphia n’abo mu ya Illinois yo muri Chicago basanze ibigereranyo ku barwayi bagana ibitaro byihutira kubavura (aggressive hospitals) n’ibifata umwanya munini wo kubatega amatwi (less aggressive hospitals) ntaho bitaniye cyane kubijyanjye n’umusaruro batanga, gusa ngo kuri benshi mu barwayi bagiye bagira ibibazo bikomeye bakagana bene ibi bitaro n’abaganga badatanga umwanya wo kuganira n’abarwayi umubare munini bagiye bamererwa neza kuburyo bwihuse ku ugereranije n’abajyaga bagana ibitaro n’abaganga babitaho.

Dogiteri Jeffrey H. Silber, umwarimu w’ibijyanye no kwita ku barwayi muri kaminuza ya Pennsylvania yemeza ko ibitaro n’abaganga badaha umwanya abarwayi w’ibiganiro birebire bagabanya ibyago ku murwayi byo kubababara igihe kinini bakanobongerera amahirwe yo kuba batahitanwa n’indwara kuko bahita babafasha gukira bwa bubabare.

Johnson Kanamugire
Umuseke.com

 

 

en_USEnglish