Digiqole ad

Ingorane m’ubwisungane mu kwivuza.

Umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wabagora hatagize igikorwa

NYARUGURU-Nyuma yaho mu Rwanda hakozwe gahunda yo gushyira abanyarwanda mu byiciro by’imibereho binyuze muri gahunda yiswe “ubudehe”, bamwe mu baturage ba Nyaruguru basanga haba harabayemo amakosa.

Ibi ni ibitangazwa na bamwe mu batuye umurenge wa Nyagisozi ho mu karere ka Nyaruguru, aho bavuga ko batewe impungenge n’ibyiciro by’imibereho bashyizwemo, bavuga ko abenshi bisanze barashyizwe mu kiciro cy’abakungu kandi batarigeze basurwa n’abakoraga ibarura ryo gushyira abantu mu byiciro.

Hitayezu Martin, umwe mu batuye uyu murenge wa Nyagisozi, avuga ko kuba leta igiye gutangiza gahunda yo gutanga ubwisungane mu kwivuza hagendewe kuri biriya byiciro by’ubudehe, ngo bizatuma yakwa ubwisungane mu kwivuza bitewe n’uko yashyizwe mu kiciro kitari icye. Ibi akaba abihuriyeho na bamwe mu baturage batuye uyu murenge.

Bityo barasaba ubuyobozi bwabo ko bwagakwiye kubakorera ubuvugizi ntibazakwe ubwisungane mu kwivuza kuko habayeho ukwibeshya bakabashyira mu kiciro batarimo, hakaba habaho kubibeshyaho.

Ku ruhande bw’ubuyobozi bw’uyu murenge, buvuga ko nta mpungenge aba baturage bakwiye kugira. Habumugisha Jules, ni umunyamabanga nshingwa bikorwa w’uyu murenge wa Nyagisozi. Yatangarije Umuseke.com bagomba gukosora amakosa yaba yarabaye muri icyo gikorwa, yongeyeho ko kuba uyu murenge ari uw’ikitegererezo, ukaba ukorerwamo na gahunda ya V.U.P (gahunda yo kuzamura imirenge ikennye kuruta indi), ngo nta mpungenge bakagize kuko VUP izajya ibaha amafranga bakoreye bakabasha kubona za Mituweli kugihe.

Leta y’u Rwanda ikaba igiye gutangiza gahunda yo kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza buzasumbana hakurikijwe ikiciro cy’imibereho cya buri mu nyarwanda.

BONEZIMANA Emmanuel
Umuseke.com

 

en_USEnglish