Digiqole ad

Kugura agakingirizo ntibiteye isoni

AGAKINGIRIZO NTAWE KAGOMBYE GUTERA ISONI.

Bamwe mu banyeshuri biga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda iri I Butare, mu karere ka Huye ho mu ntara y’amajyepfo barahamagarira urubyiruko kutagira isoni zo gukoresha agakingirizo nk’imwe mu ntwaro zizewe zo kwirinda SIDA ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kurinda ubuzima bwabo.

Pascal NKEZABERA umunyeshuri mu mwaka wa kabiri pharmacie, atangaza ko kuba hari amadini amwe n’amwe atemera ikoreshwa ry’agakingirizo bitagomba gutuma urubyiruko ruyasengeramo rutagakoresha kuko ngo iyo ingaruka zo gusambana zigera ku mukristu n’utariwe. Agira ati: “Mbere y’uko agakingirizo kagutera isoni wabanza ugatekereza uruhare gafite mu kukurindira ubuzima. Ntawavuga ngo ashoboye kwifata kuko hari ubyiyemeza ariko hashira igihe ukabona biranze, niyo mpamvu agakingirizo kagomba gushyirwa imbere”.

Naho Turikumwenimana Jean D’amascène wiga mu mwaka wa kabiri w’ibinyabuzima asanga ngo kuba urubyiruko rukora imibonano mpuzabitsina rutaraheza igihe cyo gushakana na byo ari bimwe mu mpamvu zituma urubyiruko rugira isoni zo kugakoresha, kuko ngo biba bisa no kwiba bityo ngo bakanga kwiha rubanda bajya kugura udukingirizo bagahitamo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Agira ati: “Iyo abantu bakiri abasore n’inkumi biyumvamo ko batemerewe gukora imibonano mpuzabitsina kuko baba batarubaka urugo. Bityo kugura udukingirizo bibatera isoni ndetse n’iyo baduherewe ubuntu bashobora kutwanga kubera ko bibatera ipfunwe ”.

Nkuko bitangazwa na MUKAMWEZI Consolée ukora mu rugaga rwa kaminuza rushinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA (LUCS) ngo uko kugira isoni ku ikoreshwa ry’agakingirizo bigira ingaruka zitandukanye. Ati: ‘’izo soni ni zo zituma habaho imibonano idakingiye bigatuma abantu bafatwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse na SIDA, bigatuma kandi habaho inda zititeguwe. Akaba asaba urubyiruko muri rusange gutinyuka bagakoresha agakingirizo ubuzima buhenze.

Naho ngo kuba hari abagifite imyumvire yo kutitabira gukoresha agakingirizo cyangwa kukagirira isoni, MUKAMWEZI avuga ko batazahwema kwigisha abo bantu kandi ngo kwigisha ni uguhozaho. Ati: ‘’kugirango umuntu ahindure imyumvire bitwara igihe ariko turizera ko abantu bazagenda barushaho kumva akamaro k’agakingirizo’’.

Solange Umurerwa

Umuseke.com

 

 

 

 

 

2 Comments

  • murakoze mwigisha

    • turabashimiye natwe kuko kwirinda biruta kwivuza

Comments are closed.

en_USEnglish