Digiqole ad

Huye: Abaturage barinubira umwanda

Huye: Abakorera mu isoko rya Butare baratangaza ko babangamiwe n’umwanda wo mu Rwabayanga

Abakora imirimo y’ubucuruzi mu isoko ry’umujyi wa Butare mu karere ka Huye baratangaza ko babangamiwe n’umwanda ukururwa no kuba ahazwi ku izina ryo mu Rwabayanga hamenwa imyanda mu kajagari igatera umunuko n’amasazi kubacururiza n’abahahira mu gice cy’isoko kihegereye. Uyu mwanda nk’uko aba bacuruzi bakomeza babitangaza ngo ukaba ushobora kuba isoko y’indwara mu gihe ubuyobozi butagize icyo bukora ngo haboneke ahantu hatunganye ho kwerekeza imyanda yo mu mujyi wa Butare usanzwe izwiho kutagira ikimoteri.

Ahakusanyirizwa imyanda
Ahakusanyirizwa imyanda

Mu gice cy’inyuma cy’isoko ry’umujyi wa Butare nko muri metero eshatu uvuye aho isoko riremera niho hamenwa iyi myanda hazwi ku izina ryo mu Rwabayanga, hacururizwa ibintu bitandukanye byiganjemo imbuto ziribwa n’imboga. Hafi y’aha hacururizwa ibinyobwa bimenyerewe ku izina ry’ikigage. Ukihagera usanganirwa n’umunuko ndetse n’amasazi biza byiyongera ku myotsi y’amagufa yo mu mabagiro bihatwikirwa. Abahakorera bavuga ko bikomoka ku ruvange rw’imyanda y’ubwoko butandukanye ituruka mu maresitora n’amahoteri yo mu mujyi wa Butare ihamenwa mu kajagari. Ikaba iza yiyongera ku yindi ihahurizwa n’abakora imirimo y’isuku mu mujyi wa Butare.

Aha mu Rwabayanga n’ubwo bigaragara ko hahoze hari icyobo kinini ubu kimaze gusibama ntihatunganije mu buryo bw’ikimoteri. Imyanda ihamenwa mu kajagari. Umunuko n’amasazi biva muri iyi myanda abahacururiza n’abahahahira bavuga ko bibabangamira bikaba bishobora no kuba isoko y’indwara zitandukanye. Nyamara ariko ngo ntibasiba kwakwa imisoro mu gihe kubera isuku nke y’aha bakorera bituma batabona abaguzi.

Mukankuranga Claire ni umubyeyi w’abana babiri, acuruza karoti, amashu n’imineke hafi y’aha mu Rwabayanga. Agira ati ” Nkatwe tuharerera abana rwose ni ikibazo, ubundi hano ikibazo tugira ni nk’ibigufa bahamena bakabihatwikira ugasanga imyotsi irazamuka nk’abantu bafite indwara z’ubuhumekero ugasanga noneho birushijeho gukara. Abakiriya bo nawe urumva baraza ariko bagahita bigendera bataguze kandi tukarenga tugasora, icyo dusaba n’uko bashaka ingarani yo kwerekezamo imyanda aho kuyinyanyagiza hano kuko biratubangamiye.”

Rukerabuga Ananias w’imyaka 57 twasanze muri imwe mu nzu zipimirwamo ibinyobwa muri iri soko yadutangarije ko iyo baje guhahira muri iki gice cy’isoko baba batizeye isuku y’ibyo bahagurira. Rukerabuga ati “ Ni amaburakindi, ikintu cyose umuntu aguze aha isazi ziba zatayeho bizadutera indwara kandi n’ubu turazifite, ngaho reba ukuntu isazi ziba zigurukirana.”

Butera Martin ni umukozi w’akarere ka Huye ushinzwe ibidukikije n’amazi, avuga ko babaye bahisemo gukusanyiriiza imyanda yose aha mu Rwabayanga mu gihe bagitegereje ko umujyi wa Butare ukorerwa igishushanyo mbonera bityo bakabona aho kwerekeza imyanda hagatunganwa ari nabwo bazatangiza uburyo bwo kuyirobanuramo ibora, itabora ndetse n’ishobora kubyazwa ibindi bintu mbere y’uko itabwa. Agira ati “Turi gukorana n’inzobere mu bijyanye no gukusanya no kwita ku myanda bivuze ko nihaboneka aho twubaka ikimoteri ku gishushanyo mbonera cy’uyu mujyi tuzakorana nabo dusuzume ibyo badufasha.” Naho ku bacuruzi n’abaguzi binubira ikibazo cy’umwanda ugaragara mu Rwabayanga kubera imyanda ihamenwa mu kajagari, uyu muyobozi avuga ko basabwe kuhimuka bakajya gukorera mu yandi masoko kuko uyu mwanda ushobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Aba baturage barinubira isuku nke irangwa mu gice cy’isoko cyegereye mu Rwabayanga mu gihe isoko rya kijyambere ry’umujyi wa Butare ryenda kuzura gusa bakaba nk’uko babitangaza ngo bihenze kuri bamwe muribo basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse aha i Butare kubona ikibanza cyo gukoreramo mu isoko rishya bavuga ko bihenze.

Johnson Kanamugire
Umuseke.com

en_USEnglish