Digiqole ad

Umuhanzi w’imideli Moses Turahirwa ngo 2016 yamubereye umugisha

 Umuhanzi w’imideli Moses Turahirwa ngo 2016 yamubereye umugisha

Moses Turahirwa afite mu ntoki umwe mu myambaro yahanze.

Moses Turahirwa, umuhanzi w’imideli itandukanye ndetse ufite byinshi avuze mu ruganda rw’imideli ‘fashion industry ‘ mu Rwanda, ngo nubwo amaze imyaka irenga itandatu muri uru ruganda, ngo umwaka ushize wa 2016 wamubereye umugisha cyane.

Moses Turahirwa afite mu ntoki umwe mu myambaro yahanze.
Moses Turahirwa afite mu ntoki umwe mu myambaro yahanze.

Turahirwa winjiye mu mwuga wo kwerekana imideli mu 2010, akorana na ‘agency’ itoza aberekana imideli izwi nka PMA (Premier Model Agency).

Mu 2013, nibwo yatangiye gukora ndetse no guhanga imwe mu myambaro ye ariko kandi akabifatanya no kwerekana imideli.

Mu kiganiro n’Umuseke, Moses Turahirwa yavuze ko umwaka wa 2016 wamubereye mwiza kuko ibihangano yakoze byamenyekanye cyane.

Yagize ati “Natangiye umwaka mfite intumbero yo kumenyekanisha ibihangano byanjye mu Rwanda ndetse no hanze, intego nari mfite nazigezeho n’ibihangano byanjye biramenyekana cyane.

Ubu Turahirwa ni rwiyemezamirimo ukiri muto, gusa afite inzu itunganya imideli itandukanye yise ‘Moshions’.

Mu 2016 ubwo yafunguraga iyo nzu, ngo byamufashije gushyira imbaraga mu buhanzi bwe, benshi mu bakurikiranira hafi ibyerekeranye na fashion batangira kumubonamo impano idasanzwe.

Muri uwo mwaka kandi yitabiriye ibikorwa byinshi bya fashion, nka ‘made in Rwanda fashion night out’, Men’s fashion week Nigeria, Kigali fashion week n’ibindi.

Abamurika imideli berekana imyenda ye muri Nigeria.
Abamurika imideli berekana imyenda ye muri Nigeria.

Turahirwa kandi  yitabiriye n’amarushanwa atandukanye nka ‘Mister Africa International competition’, aha aza no kuba igisonga cya kabiri cya rudasumbwa.

Yanitabiriye ibihembo bya ASFA (abryanz style and fashion awards), aha ndetse akaba yarahataniye ibihembo mu kiciro cya ‘fashion Designer of The Year’ gusa ntiyegukana igihembo.

Yahataniye n’ibihembo by’umuhanzi w’imideli mwiza muri Africa, mu marushanwa ya ‘Swahili fashion week awards’.

Turahirwa Moses avuga ko ubuhanzi bwe bushingiye ku muco, ndetse n’ibyo abona mu bantu. Akemeza ko imyambaro akora ishobora kwambarwa n’abagabo ndetse n’abagore.

Imyambaro yise ‘Rafiki’ na ‘Ruheru’, ni imwe mu myambaro yakunzwe n’abantu benshi mu mwaka wa 2016.

Turahirwa Moses yabwiye Umuseke ko yahisemo gukora Rafiki agamije kwerekana imibireho itandukanye y’abantu.

Ati “Nk’uko mubizi Rafiki ni ijambo ry’igiswahili risobanuye ‘inshuti’, muri collection yanjye nashakaga kwerekana cyane ko icyo umukobwa ashobora kwambara n’umuhungu nawe yacyambara ndetse nk’uko ubucuti buhuza abantu n’imyambaro nayo yabahuza, bakabana bishimye kandi nta n’umwe ubangamira mugenzi we.”

Umwe mu myambaro yise Rafiki.
Umwe mu myambaro yise Rafiki.

Turahirwa Akavuga ko ‘collection’ ya Ruheru yo ari igitekerezo yagize agikuye mu Karere ka Nyamasheke, ahantu hitwa i Ruheru.

Ati “Tukiri abana twakundaga kujya ku musozi bita Ruheru, ni umusozi wari utuweho n’abantu batandukanye, ariko bagakunda gutera indabyo mungo zabo wasangaga ari byiza cyane, ndetse n’abana babo ntiwashoboraga kubatandukanya kuko yaba abahungu cyangwa se abakobwa  bakundaga kwambara imipira miremire igeze hasi ku buryo mbese utashoboraga kubatandukanya.

Collection yanjye rero nayerekanye muri Kigali fashion week 2016, uretse kuba abantu bariyerekanye bambaye iyo myenda, nahisemo no kubaha uturabyo twashakaga kugaragaza ubuzima abantu ba Ruheru bari babayeho.”

Umwe mu myambaro yitiriye Ruheru, ya Nyamasheke.
Umwe mu myambaro yitiriye Ruheru, ya Nyamasheke.

Turahirwa yemeza ko mu mwaka wa 2017, yifuza gukora cyane ndetse akaagura n’ubuhanzi bwe bukarenga aho bwageze mu 2016.

Uyu musore kandi ngo arateganya no kujya ategura amahugurwa yo gufasha aberekana imideli kumenya uko babyaza impano zabo amafaranga.

Mani Martin ni umwe mu bahanzi ajya yambika.
Mani Martin ni umwe mu bahanzi ajya yambika.
Zimwe mu nkweto akora.
Zimwe mu nkweto akora.
Umwambaro ngo wo kujyana mu mihango ya Kinyarwanda, nko gusaba.
Umwambaro ngo wo kujyana mu mihango ya Kinyarwanda, nko gusaba.
Imwe mu myambaro yamuritse muri Made in Rwanda Expo.
Imwe mu myambaro yamuritse muri Made in Rwanda Expo.
Imwe mu myambaro ye.
Imwe mu myambaro ye.

Robert Kayihura
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • izi fashion model nizo gupromottinga ubutinganyi ntakindi, abana babahungu barashize

Comments are closed.

en_USEnglish