Digiqole ad

Uburyo butandukanye bwo kugirira isuku imyenda y’imbere yambarwa n’abagore

 Uburyo butandukanye bwo kugirira isuku imyenda y’imbere yambarwa n’abagore

Imyambaro y’imbere y’abagore iba igomba kugirirwa isuku cyane.

Imyenda y’imbere yambarwa n’abagore, ni imwe mu myambaro iba igomba kugirirwa isuku ihagije mu gihe ugiye kuyimesa ndetse n’igihe uyanuye ugiye kuyibika, ibi byose hari uburyo wabikora ukaba wizeye ko wirinze umwanda cyangwa izindi ngaruka zose zaturuka muri iriya myambaro. Erega burya no kuyambara biba bisaba kwitwararika cyane.

Imyambaro y'imbere y'abagore iba igomba kugirirwa isuku cyane.
Imyambaro y’imbere y’abagore iba igomba kugirirwa isuku cyane.

Urubuga ehow.com ruvuga ko ari byiza ko umugore cyangwa umukobwa yambara imyenda y’imbere ikozwe muri cotton, kuko iyo uyu mwenda wa cotton witaweho neza ndetse ukagirirwa isuku ihagije utabika mikorobe (microbe) zanduza indwara abagore cyane cyane indwara zifata imyanya myibarukiro yabo.

Dore uburyo butandukanye bwo kugirira isuku imyenda y’imbere yambarwa n’abagore:

*Mbere yo kumesa imyenda y’imbere y’abagore, ni byiza ko uyitandukanya ukurikije amabara yayo.

*Mbere yo kumesa imyenda y’imbere y’abagore, ugomba kubanza ukayinika mu mazi arimo vinaigre hagati y’iminota 8 na 15, kuko ibi bituma icya neza ndetse na Mikorobe zigapfa.

*Nyuma yo kuyinika mu mazi arimo vinaigre, ugomba guhita uyimesesha amazi ashyushye ukoresheje isabune y’ifu (nka OMO), ukayunyugurisha amazi akonje.

*Imyenda y’imbere y’abagore igomba kumeswa yonyine itavanze n’indi myambaro, kuko ibi bituma isuku yayo yitabwaho neza.

*Ni ngombwa kwirinda kumesa imyenda y’imbere y’abagore ukoresheje imashini.

*Ni byiza kuyanika ahantu hafite isuku.

*Ni byiza kuyanika ahantu hatari ubukonje kuko biyirinda kwibasirwa na za ‘bacteries’ zitera indwara uwambaye wa mwenda w’imbere.

*Ugomba kwirinda gutera ipasi imyenda y’imbere.

*Ugomba kwanika umwenda wawe ku zuba ndetse ugategereza ko wuma neza.

*Ni byiza kwambara umwenda w’imbere rimwe gusa.

Robert Kayihura
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • witubeshya ikariso iterwa ipasi cyane rwose ndetse ni nabyiza ko mugihe hari abatabasha kwanika kuzuba ugasanga banika nko mumadouche munzu mbere yo kwambara ikariso ukabanza gucishaho agapasi. ikindi nakongeraho ni gutrampa ikariso muri OMO ni ingirakamaro ariko ukayitrampa mbere yo kuyifura ikavaho utwanda twaba twafasheho.

  • Reka! Aliane umuntu utera ipasi ikariso ntaba yayimeshe bikwiriye. Ibi bintu batubwiye nibyo cyane!

Comments are closed.

en_USEnglish