Digiqole ad

Shiny arifuza gufasha aberekana imideli mishya abicishije mu mafoto

 Shiny arifuza gufasha aberekana imideli mishya abicishije mu mafoto

Hakizimana Abdallah ukunze gukoresha amazina ya ‘Shiny Abdallah (Mr endowed)’  ni umu fotozi (photographer)  wabigize umwuga, mu myaka itanu amaze afotora, Shiny asanga photography yaramufashije kugera ku nzozi ze.

Shiny ukora ibyo gufotora cyane cyane mu kumurika imideri
Shiny ukora ibyo gufotora cyane cyane mu kumurika imideri

Shiny watangiye gufotora mu 2012 yemeza ko mu Rwanda hari umubare munini w’abafotora  ndetse ngo asanga photography imaze gutera imbere cyane.

Ati ” mu myaka nk’icumi ishize benshi ntibahaga agaciro umwuga wo gufotora ariko ubu siko bikimeze kuko abantu benshi batangiye gusobanukirwa ibanga ryihishe mu mafoto, iyo urebye usanga n’abafotora nabo baratangiye kuba benshi n’urwego bamwe bagezeho muri uwo mwuga ni rwiza, kuri njye mbona photography imaze gutera imbere cyane

Shiny avugako photography ari yo nzira ya mbere uwerekana imideri mishya ‘Model’ anyuzamo ubutumwa butandukanye bwo kwerekana imyambarire no kwamamaza ibintu bitandukanye bityo ibyo bigafasha abantu kumenya amahitamo y’ibyo bagomba gukoresha.

Yahisemo kwibanda kuri Fashion Photography kuko ngo kumurika imideri abantu babyumvaga mu buryo butari bwiza kubera ko nta makuru ahagije bari bayifiteho, yiyemeza gukoresha impano ye yigisha abantu kumurika imideri abicishije muri photography.

Amwe mu mafoto Shiny yafotoye:

 

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • uyu musore numuhanga peeee afite impano!!!

Comments are closed.

en_USEnglish