Celine d’or yatangiriye ku gishoro cy’amafrw 300 none amaze kwiteza imbere
*Yatangiriye ku mafaranga 300 gusa, ubu afite Sallon ifite agaciro ka miliyoni zirenga eshanu
*Afite intego yo gukomeza kwagura impano ye.
Nakure Celine, ukunda gukoresha iziza rya ‘Celine D’or’ ni rwiyemezamirimo ukiri muto, wahisemo guhaguruka akabyaza umusaruro impano yifitemo yo gutunganya ubwiza bw’abantu ‘makeup artist’, no gutunganya imisatsi. Aho ageze, ngo ni inzozi yakabije.
Celine D’or watangiriye akazi ke kuri ‘Tiro’ y’amafaranga 300 mu myaka itatu ishize, none ubu amaze kugira ‘salon de coiffure’ ifite agaciro ka miliyoni zirenga eshanu (5 000 000 Frw) nk’uko yabibwiye Umuseke.
Ni umunyarwandakazi wifitemo impano yo kwita ku bwiza (makeup) ndetse akaba afite n’impano yo kwita ku misatsi (Hairdressing).
By’umwihariko akaba yaranize gutunganya imisatsi mu gihe kingana n’umwaka, Ubu afite impamyabumenyi mpuzamahanga ya WDA.
Aganira n’Umuseke, Celine yavuze ko uretse gutunganya ubwiza n’imisatsi by’abantu, ubu ngo yatangiye no kwigisha ibijyanye no gutunganya imisatsi ndetse abifatanya no kwigisha ibyo kwita ku bwiza bw’abantu (makeup).
Sallon ye ishobora kwinjiza nka Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi, bituma ubu ari umukobwa wifashije.
Celine avuga ko kwigisha abantu ibyo azi, byamufunguriye Imiryango. Yagize ati “Natangiye nigisha umuntu umwe, none ubu ngeze ku rwego nshobora kwigisha abarenze 30 mu kwezi, ndetse n’iyo barangije bahabwa impamyabumenyi yemewe na WDA (Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere imyuga ngiro).”
Amaze guhugura ikiciro kimwe mu gutunganya imisatsi na makeup, gusa akaba ateganya gutangira ikiciro cya kabiri muri Gashyantare 2017.
Celine kuri ubu ufite salon de coifure yise “D’or saloon” na “D’or makeup studio” akoreramo makeup, byose akabihuriza hamwe muri Kompanyi yafunguye yitwa ‘Talented hands’.
Celine nka rwiyemezamirimo ukiri muto kandi w’umwari, ngo agitangira yagiye ahura n’imbogamizi zitandukanye.
Agira ati “Ntangira kwikorera nahuye n’imbogamizi zitandukanye, nko kubura aho gukorera kuko inzu zari zihenze kandi n’igishoro nacyo cyari gike. Ikindi kandi hari bamwe bancaga intege bambwira ko ibyo natangiye ntazabishobora.”
Celine ngo iyo aza kwita kubyo abantu bamubwiraga, uyu munsi ngo ntaba ageze ku nzozi ze. Celine yemeza ko gutinyuka kwikorera byamufashishe ku buryo ubu agiye no gukomeza amashuri ye.
Akavuga kandi ko yatangiye no kwigisha ibijyanjye no gutunganya imisatsi mu ishuli rya CPAJ (centre Presbyterian d’Amour des Jeunes), aho yigishiriza abasanzwe batunganya bifuza kubona impamyabushobozi (certificate) za WDA.
Celine kubera ko amaze kugira umwuga ibyo akora, akunze kwifashishwa n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda, n’ababa bagiye gukora ubukwe.
Robert Kayihura
UM– USEKE.RW
8 Comments
mwamutaaaatse ariko ashobora kwisanga mu menyo ya Rwanda Revenue kuko iyo uvuga ko utera imbere ikunze kugusura ikareba ko mujyana. ariko se ko bambaye imenure???
Publicite ziri ahaaaa. Ntimukabeshye ngo umuntu yahereye kuri 300rwf.
Uyumukobwa arasobanutse kabisa.
Icyampa agatera imbere kurushaho.
Baramutse bamamaje ibyo akora jye numva arishema, Kurusha kuceceka ibyo akora.
Rata keep it dear
Nukubeshya cyane 300 si amafaranga washora
yatangiye yepilla (EPILLAGE) akanasiga tiro nimba ari menshi hubwo ni nka 400 cg 500
ngaho rero RRA imusure iturebere ko yibuka kubaka igihugu
Uyu mwana ndamuzi,
Kwihangira umurimo ni ibintu byiza ukoze muvandimwe kdi nkwifurije iterambere muri byose kuko ntacyo wageraho udakoze.
IMANA izaguhe urugo iguhe nibibatunga, bibatere kuyishima.
komereza aho Celine wacu Imana ikomeze kugufasha
Comments are closed.