Digiqole ad

Ibyamamare muri Fashion n’amatariki byavutseho

 Ibyamamare muri Fashion n’amatariki byavutseho

Gabrielle Bonheur  (Coco Chanel)

Coco Chanel ni umuhanzi w’imideli  ndetse akaba yarafunguye na  brand ayitirira izina rye chanel, yavutse ku wa 19 kanama 1883 mu Bufaransa yitaba Imana ku wa 10 mutarama 1971.

Coco Chanel azwi cyane nko kuba yarahimbye imideli itandukanye nk’ingofero, imibavu n’ibindi…

Coco Chanel
Coco Chanel

Giorgio Armani

Giorgio Armani ni umuhanzi w’imideli itandukanye yavutse ku wa 11 Nyakanga 1934, mu 2001 Armani yahembwe  igihembo cy’umuhanzi w’imideli mwiza n’igihugu cye cy’ Ubutariyani.

Imyambaro yahimbwe na Armani yagiye imenyekana cyane ndetse kuri ubu ikaba yambarwa n’abantu batandukanye ku isi. Ni imyambaro ifite izina ry’igiciro kuri benshi.

Giorgio Armani
Umutaliyani Giorgio Armani

Carolina Herrera

Carolina Herrera ni umwe mu bahanzi b’imideli bakomeye cyane ku isi, bimwe mu bihangano yakoze byagiye bigurwa ndetse bikambarwa n’ibyamamare bitandukanye nka Laura Bush, Michelle Obama na Melania Trump.

Herrera yavutse ku wa 8 mutarama 1939 i Caracas muri Venezuela aza kubona ubwenegihugu bwa USA ari naho ibikorwa bye byashinze imizi.

Carolina Herrera
Carolina Herrera

 

Yves Saint Laurent

Yves Henri Donat Mathieu-Saint-Laurent ni umufaransa uzwi ku mazina ya Yves Saint Laurent ni umunyamideli ukomeye cyane, umuhimbyi w’imibavu itandukanye , amasakoshi n’ibindi.

Ibihangano yagiye akora nk’amakote ya Tuxedo yambarwa n’abagore byagiye bimufasha kumenyekana cyane.

Yves Saint Laurent yavutse ku wa 1 Kanama 1936 yitaba Imana ku wa 1 Kamena 2008.

Yves Saint Laurent
Yves Saint Laurent

Tom Ford

Thomas Carlyle uzwi ku mazina ya Tom Ford yavutse ku wa 27 Kanama 1961 ahitwa Austin muri Leta ya Texas, ni umuhanzi w’imideli itandukanye ndetse akunze no kuyobora akanashora amafaranga muri film zitandukanye.

Mu 2009 yayoboye film ‘ single man ‘ iza no guhatanira ibihembo mu marushanwa ya Oscar , ibihangano bya Tom Ford bikunzwe na benshi.

Tom Ford
Tom Ford

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mwibagiwe gushyiramo wa mu pede DADY DE MAXIMO

Comments are closed.

en_USEnglish